Young Grace afata muzika nk’isuka ye
Nta mahirwe menshi yagize mu mwaka wa 2015. Yagiye avugwaho guhimba inkuru ndetse no gutanga sheki zitazigamiye. Kuri ubu avuga ko nta kindi kintu yakora atari ubuhanzi kuko ariyo suka imutunze.
Abayizera Grace ni umuraperikazi umenyerewe muri muzika nyarwanda ku izina rya Young grace. Afatwa nk’umwe mu bakobwa bazi gukora ijyana ya HipHop.
Nyuma y’aho ahuriye na bimwe mu bibazo mu mpera z’umwaka wa 2015 byamuviriye gufungwa, mu minsi ishize yongeye kugaragara cyane mu bahanzi barimo kwitwara neza.
Bwa mbere yahise ashyira hanze indirimbo yise ‘Hang Over’ yafatanyije n’umuraperi Bulldogg wo mu itsinda rya Stone Church ririmo abandi baraperi bikubuye kuri Tuff Gangz.
Young Grace yatangarije Umuseke ko umuziki awubonamo nk’isuka imutunze ko nta kindi kintu yapfa gukora agishaka nk’umuziki.
Yagize ati “Buri muntu wese ibyo yagiye yiga mu mashuri sibyo agera hanze agakora. Nanjye rero muzika niyo mbona nk’isuka mpingisha nkasarura”.
Young Grace akomeza avuga ko irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigiye kongera kuba ku nshuro yaryo ya gatandatu, yifuza kuzagaragara mu mubare w’abakobwa batatu baba bafite amahirwe yo kuryitabira.
https://www.youtube.com/watch?v=fIKNYIyF0KY
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW