Intandaro yo kutumvikana kwa J.Sentore n’umukobwa babyaranye
Ku wa kabiri w’iki cyumweru tariki ya 16 Gashyantare 2016, nibwo hacicikanye amakuru mu bitangaza makuru bitandukanye avuga ko Jules Sentore n’umukobwa babyaranye baba bagiye kujya ku nkiko bapfa kutabonera indezo igihe.
Ayo makuru akaba yari yatangajwe na Mpinganzima Innocente wabyaranye na Jules ndetse icyo kibazo kigashimangirwa na murumuna we witwa Solange.
Uretse kudatanga indezo bikaba byaranavugwaga ko Jules Sentore ashobora kuba yarigeze gutombokera nyina wa Innocente ariwe nyirabukwe akamutuka.
Ukuri Umuseke ukesha Nyina wa Jules Sentore, ni uko ibyavuzwe byose ari ugushaka kuvugwa mu itangazamakuru kw’umukobwa. Naho ibindi byose ntacyo babiziho.
Innocente yavugaga ko nta ndezo umwana we ahabwa na Se ariwe Jules Sentore ndetse atanamwitaho mu buryo buhagije bw’umubyeyi yitamo umwana we.
Byaje no kuvugwa ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Gashyantare 2016 uyu muhanzi yagombaga kwitaba urukiko agasobanura ibyo aregwa.
Aya makuru yose yaje guhakanwa na Jules Sentore na Nyina bavuga ko ibyo bagombaga gukorera umwana babikoze. Ko n’ubu bitazigera bihagarara kuva umwana akitwa ko ari uwa Jules.
Nyina wa Sentore yagize ati “Numiwe ntangazwa n’ibyo numvise biri hanze aha bivuga ko Jules nta ndezo ajya agenera umwana. Keretse ahubwo iyo avuga ko ashaka kubana na Jules ku ngufu aho gushyiramo umwana.
Innocente yaratubyariye koko!!anatubyarira umwana mwiza peee!!ariko imico ye ntabwo ari imico y’umwana w’umukobwa”.
Akomeza avuga ko mu minsi ishize yagiye kubona akabona Innocente amuzaniye umwana akamujugunya aho. Yamubaza icyo bapfuye akamubwira ko hari amafoto yabonye muri telephone ya Jules y’abandi bakobwa.
Umwana baramufashe kubera ko nta mwenda n’umwe bari bamuzaniye ajya kumushakira buri kimwe cyose. Bidatinze umukobwa aba aragarutse avuga ko ashaka umwana we.
Byaje gutuma bajya mu buyobozi mu Murenge wa Kacyiru kugira ngo icyo kibazo bagire icyo bagikoraho kuko byari bimaze kuba inshuro nyinshi.
Ubuyobozi bwategetse Jules Sentore kujya atanga amafaranga ibihumbi 40 buri kwezi ariko Innconte ntazongere kugaruka mu rugo kwa Jules Sentore.
Kubera imyanzuro yari amaze gufatirwa, Innocente yaje kongera abwira Jules Sentore ko afite indi nda ye ya kabiri.
Ariko ngo byaje kunyomozwa na nyina wa Innocente wahamagaye nyina wa Jules Sentore amubwira ko iyo nda ntayo umwana we afite ahubwo ko ari ugukunda Jules akaba adashaka ko batandukana.
Jules Sentore yatangarije Umuseke ko azakomeza gufasha umwana we uko ashoboye bidahwanye n’ibihumbi 40 yategetswe kujya atanga kuko ntawe amusiganyiriza. Ashimangira ko icyo adashaka ari Innocente kuko mu gihe cyose babaniye ingeso n’imico ye itari iy’umukobwa ushobora kubaka urugo.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
9 Comments
Jules sentore rwose nawe urasetsa, wagiye kumuterinda se utamureba? ubwo nububwa sha naho uzajya uba wicaye hose ujye wigurira icupa ry’ububwa
Ibi byari bikwiye kubera isomo abakobwa bari hanze aha babona abahungu baba star bakararuka nyamara batazi ko abababwira ba cherie bababonamo ibirara, babbabona nkabakubaka. Bivuze ngo baba bashaka kubararura ariko nta rukundo, nta migambi babafitiye uretse iyo kubangiza hanyuma nyine nyuma bakavuga nkuko Sentore yavuze! Ubu se haricyo mutumvise “Ashimangira ko icyo adashaka ari Innocente kuko mu gihe cyose babaniye ingeso n’imico ye itari iy’umukobwa ushobora kubaka urugo.” Ese buriya bajya gusambana kugeza ubwo abyaye yari yarigeze amubwira ko atamushaka? icyakora birababaje ariko nyine ninisomo!! Ikindi ngo umwana wanjye harya yigeze ajya ku gise ngo amenye uko kiryana mbere yo kuvuga ngo umwana wanjye nkaho nibura kuvuga umwana twabyaranye cga wacu! ariko numvise na nyina ariyo mvugo akoresha. Abakobwa mushatse mwakwita kubuzima bwanyu aho kwishinga iraha ry’ighe gito
uwitonze inama agiriye abakobwa bazikurikije zabafasha rwose! ndagushimiye cyane byimazeyo wowe uwitonze.
Biko baremye ntacyo inama zawe zabahinduraho, uzasome ibyabereye muri Eden nibwo uzamenya kamere yabo !
Ubundi se abakobwa mwibagiwe ko bakunda abastar, cg abasore bose bazi kwiyemera.
Mukomereze aho bashiki bacu, mubyarira igihugu.
Jules uri umugabo ndabona nanjye iki gikobwa ari ikirara nticyakubaka urugo
erega Jules mwimurenganya hanze aha hari abakobwa beza bo kuryoshya ariko mutagirana umushinga muremure(kubana numuntu ugendera kuri byinshi guys,ntufata uwo ubonye arko kuryoshya uratoragura)
Ntanyungu yo gusambana koko. bikurikirwa n’urufaya rw’ibyaha:
Umujinya
Urwango rukabije rushobora kugeza no ku Kwicana
Gusebanya
Kwanga umwana
Guteshanya umutwe no kutakarizanya ikizere n’ibindi.
NB:igiteye Ubwoba Kurusha ibindi ni uko ” Gusambana Bitagifatwa nk’icyaha”.Tutisubiyeho Imana yaturimbura pe!
Nshigikiye igitekerezo cya UWITONZE, abari b’iwacu bagihe agaciro.
Bakomeje gukurikira kuryoshya by’abanyamujyi kurusha kureba ejo hazaza habo
Comments are closed.