Itorero ry’igihugu ‘Urukerereza’ rigiye gusubirwamo
Itorero ry’igihugu ‘Urukerereza’ ribyina imbyino za Kinyarwanda zirimo imishayayo n’imihamirizo, ngo rigiye gusubirwamo mu buryo bw’ababyinnyi ndetse rinarusheho kugira umwihariko waryo udafitwe n’andi matorero bahuriraho.
Muyango Jean Marie umuyobozi w’iri torero umenyerewe ku izina rya Muyango n’Imitali, avuga ko hari ibintu byinshi iri torero rigiye guhindukaho mu gihe cya vuba.
Ibi yabitangarije Isango Star asobanura ko n’ababyinnyi basanzwe bari muri iryo torero bagiye kugira ingamba bafatirwa bitandukanye n’abandi babyinnyi bo mu yandi matorero.
Yagize ati “Urukerereza n’itorero ry’igihugu. Ubu tugiye guhindura ibintu byinshi muri iryo torero ku buryo koko aho rizajya ritaramira abantu bazajya bavuga ko ari iry’igihugu.
Dushaka ko n’ababyinnyi barimo bagomba kugira umwihariko wabo udafitwe n’abandi bo mu yandi matorero. Ku buryo bizajya bigaragara ko koko ari uwo mu itorero ry’igihugu”.
Uretse kuba ari umuyobozi w’iri torero, Muyango azwi cyane mu ndirimbo zakunzwe zirimo, Sabizeze, Karame uwangabiye, utari gito n’izindi.
Muyango yakomeje asobanura izina ‘Urukerereza’ aho ryavuye, avuga ko itorero urukerereza iryo zina ryavuye ku mugani wa kera bavugaga ko urukerereza rukerereza abagenzi.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW