T.A ni umuhanzi mushya,ngo ntazanywe n’amafaranga mu muziki
T.A ni umuhanzi utaramenyekana cyane. Ngo umugambi nyamukuru atandukaniyeho n’abandi bahanzi benshi ni uko icyo ashyize imbere atari amafaranga kuruta gutanga ubutumwa bw’isanamitima ku banyarwanda n’abanyamahanga.
Ubusanzwe amazina ye yitwa Tuyisenge Sezibera Anicet, akaba ari umwe muhanzi bakoresha ibicurangisho harimo Guitar acoustic na Piano. Avuga ko abikomora kuri nyina Mukangarambe Marie Josephine.
T.A yasobanuye byinshi ku muziki akora ndetse n’imvo n’imvano y’impano ye yifuzako iba isanamitima kuri benshi bazumva ibihangano bye.
Yagize ati “Burya icyo ukoze ukagikundisha abawe nicyo kibaranga maze kigafata umwanya mu buzima bwabo. Mama yakoraga mu kilizaya yigisha indirimbo n’Iyobokamana aho bitaga mu kibeho muri paroisse ya KINIHIRA ho mu Karere ka Rulindo kuva akiri mutoya.
Ibyo byatumye n’abo yabyaye bakurira mu kiliziya kenshi cyane mu rugo habaga umwanya wo gusubiramo indirimo zitandukanye dufatanije na Mama wacu kandi akarushaho kudukundisha kuririmba dutanga ubutumwa bwubaka”.
T.A yakomeje avuga ko yatangiye kwandika indirimbo cyera ariko 2012 nibwo yakoze indirimbo ye ya mbere yitwa ‘Kunda ukundwe’ ayikorera muri Celebrity music .
Afite umwihariko wo kutibanda ku gutanga ubutumwa mu ndirimbo ku ngingo imwe gusa, ahubwo ngo ahora yiteguye gutanga ubutubwa kuri buri ngingo yose abona yakubaka rubanda nyamwinshi.
Kugeza ubu afite indirimbo eshanu, izasohotse ziri kuri Radio, TV, n’izindi mbuga nkoranya mbaga n’indirimbo ebyiri gusa. Muri izo harimo iyitwa ‘Kundwa ukundwe’ n’ iyitwa Inkota icuritse’ ndetse ari nako yatangiye kuzikorera amashusho ‘Videos’.
T.A abajijwe ku kibazo cy’abahanzi bazamuka baririmba bakoreshe CD, kuri we avuga ko atazigera akora uwo muziki. Ahubwo agiye kwibanda ku gukora imyitozo y’ijwi.
MAHIRWE PATRICK
UM– USEKE.RW
62 Comments
kuraje!
WAO!KOMEREZAHO MUSORE NDAGUKUNDA CYANE KUKO INDIRIMBO ZAWE ZIRAMFASHA.NANJYE NKUNDA KURIRIMBA BYASHOBOKA KO WAZAMFASHA NKAKORANA INDIRIMBO NAWE?
Keep it up T.A,
I like your voice & your messages,I Watched Inkota icuritse video,it is so amazing.
Turagushyigikiye√√√√√√
Ibihangano byawe turabyemera rwose, birimo ubutumwa bwubaka! komereza aho.
Urahogoza muza!!! Ufite akazoza
wao komerezaho uterimbere turagushyigikiye T.A
wawuu komeza utere imbere mwana
komerezaho kandi tukurinyuma
komerezaho tukurinyuma kbx
nc msza
ni frsh kbx msz
keep it up
Ibihangano byawe twarabikunze ariko dufite amatsiko yo kukubona mu bitaramo. i Kigali turakwifuza uzadutaramire.
Komeza imihigo msza,in byiza cyane kdi icyo ukunda kiragukundira kikaba ubuzima mu buzima.
byiza rwose ,ntucikinege ndagukunda
Keep it up TA,u’re best of the best
That is a good start,nubwo turi hanze y’u Rwanda arko turagukurikirana,indirimbo zae zirimo ubutumwa bwubaka
Tukurinyuma man
Turakwemera Nubwo Ntutakuzi!!
T.A turagukunda kandi turi inyuma yawe soit benit courage utere imbere
nanjye ndakwemera petit frere
courage musore wanjye!
continue ndabona ari neza!
Courage Musore!
turakwemera
ur future is beter!
inkota icuritse tunaipenda!
ntacyo twakugaya!
byose birashoboka!
we love u bro!
asante sana bro!
kundukundwe dushaka video yayo turayishaka!
turagushaka muri primus guma guma super star season2017
Iyo Ndirimbo Yindi Uzayitugezeho!
Uzafashe n’abandi bafite impano!
Komerezaho!
Its better musore!
indi ndirimbo bayita ngwiki bro!
My GOD bless u!
Mfashe inkota icuritse ninziza cyane!
Jyusaba Imana izagujiza iyo mikaka ishinyitse!
Imana igufashe ugaragaze impano yawe!
niwowe igihugu cyifuza!
Impano niyo!
uzazamure nabandi bana bi kinihira!
urahogoza!
this year is yours to hit!
zinyura kuyahe maradio?
asante!
kundukundwe musore!
kundukundwe ni nziza!
komeza turanagusengera!
icyangombwa samafaranga! uri mwiza!
jyushimira mama wawe burigihe!
ukorerahe indirimbo?
twagukunze musore!
uwakwifuza yakubona ate?
twakorana indirimbo c br?
Urasobanutse!
Nice voice kbx!
Aha mama wawe ni mwiza pe!
Take care to ur mother plz!
Comments are closed.