Rutahizamu mushya yatsindiye Rayon ibitego 2 biyihesheja intsinzi
Rutahizamu mushya w’ikipe ya Rayon Sports, Ismaila Diarra yafashije ikipe ye kwegukana amanota atatu y’umunsi wa 10 wa shampiyona itsinze Gicumbi FC ibitego 2-0.
Igice cya mbere cyagoye cyane Rayon sports yari yasuye Gicumbi ku kibuga kibi. Ibi bihamywa no kuba igice cya mbere nta buryo bukomeye bwo kubona igitego ikipe zombi zabonye, kugeza ku munota wa 42, ubwo Niyonzima Olivier Sefu wa Rayon yategewe mu rubuga rw’amahina, abanshi bari ku kibuga bakeka ko Rayon ibonye penaliti, ariko umusifuzi we, ntiyayemeza.
Ivan Jack Minnaert na Masudi Djuma umwugirije batozaga umukino wabo wa mbere muri shampiyona bagize icyo bahindura ku ikipe yari yabanje mu kibuga, bakuramo Mugenzi Cedric usatira aciye iburyo, bongeramo undi rutahizamu, Gahonzire Olave. Uku kugaragaza inyota yo gusatira byatanze umusaruro.
Ku munota wa kabiri w’igice cya kabiri, rutahizamu mushya wa Rayon sports, umunyaMali Diarra Ismaila yahise afungura amazamu, ku mupira muremure uturutse kwa Tubane James muri ba myugariro, yahise atsinda igitego n’umutwe.
Igitego cya kabiri cyatsinzwe na Diarra Ismaila kandi. Ni umupira yahawe na Emmanuel Imanishimwe, acenga ba myugariro babiri ba Gicumbi, atera ishoti rikomeye, ahita yongera guhagurutsa abafana ba Rayon sports bari aho.
Mu yindi mikino yabaye, AS Muhanga yanganyije na Rwamagana City igitego 1-1, Musanze FC itsinda Etincelles ibitego 3-0, AS Kigali itsinda igitego 1-0 cya Sugira Ernest mu gihe Sunrise yanganyije na Bugesera FC igitego 1-1.
AS kigali ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 24, ikurikiwe na Rayon Sports ifite 21 mu gihe Marines, Etincelles na AS Muhanga ziheruka izindi n’amanota 7, 6 na 2 ku mwanya wa 14,uwa 15 n’uwa 16.
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi:
Gicumbi FC:Musikila Delph (GK),Uwineza Jean de Dieu, Senyange Ivan, Kayigamba Jean Paul, Ndihabwe David, Safari Jean Marie, Uwingabire Olivier (C), Uzayisenga Maurice, Mutebi Rachid, Nsengayire Shadad na Ndayishimiye Dominique.
Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame (Gk, C), Manzi Thierry, Munezero Fiston, Tubane James, Niyonzima Olivier, Mugheni Fabrice, Mugenzi Cedric, Muhire Kevin, Ismaila Diarra, Manishimwe Djabel na Imanishimwe Emmanuel.
Indi mikino y’umunsi wa 10:
Ku Cyumweru tariki ya 14 Gashyantare 2016
Mukura VS vs Amagaju (Huye, 15:30)
Kuwa Gatatu tariki ya 17 Gashyantare 2016
Police FC vs Espoir FC (Kicukiro, 15:30)
Kuwa Gatandatu, tariki ya 20 Gashyantare 2016
SC Kiyovu vs APR FC (Stade de Kigali, 15:30)
Ngabo Roben
UM– USEKE.RW
2 Comments
Abakeba tuzakora uko dushoboye twirukane uyu muntu, wasanga aje kudutaba mu nama. Ntibyumvikana kabisa. Ni ukumuzimya nka Bokota naho ubundi gasenyi mwatwirataho, ibintu tudashaka i Rwanda.
UZAGERAGEZE, WIHE AKABYIZI NANJYE NZAKAKWISHYURA
Comments are closed.