Mc Tino ntazi impamvu TBB itajya muri Guma Guma
TBB yubakiwe ku basore bagera kuri batatu, Mc Tino, Bob na Benjamin. Rikaba rimwe mu matsinda akora injyana ya Afrobeat mu Rwanda. Mc Tino yibaza impamvu iryo tsinda nta na rimwe ririsanga ku bahanzi bazitabira Guma Guma kandi rikora ibikora byinshi.
Byagiye bivugwa kenshi ko imwe mu mpamvu ituma batisanga ku rutonde rw’abahanzi bitabira iryo rushanwa ari uko Mc Tino aba afitemo akazi ko kuyobora ibyo bitaramo ‘Mc’ kandi nta wundi umenyereye iby’iryo rushanwa wakora ako kazi.
Byaje gusobanurwa na Mushyoma Joseph umuyobozi mukuru wa East African Party ari nayo itegura iryo rushanwa ku bufatanye na Bralirwa avuga ko iyo atari impamvu. Ahubwo ko iryo tsinda ritarabona amanota asabwa ko umuhanzi ajya muri iryo rushanwa.
Kuri ubu, Mc Tino avuga ko umwaka wa 2016 ari umwe mu myaka bashaka kutazibagirwa mu buzima bwa muzika kuva bayitangira.
Agashimangira ko bafite imbaraga ndetse n’ibisabwa byose ku muhanzi ugomba kwinjira muri iryo rushanwa. Bityo ko bifuza kuba bazisanga ku rutinde rw’abahanzi 10 bazitabira iryo rushanwa riteganyijwe gutangira vuba.
Yabivuze muri aya magambo,“Nyuma y’igihe kirekire TBB itagaragara mu gakino, si uko twacitse intege twari turi kureba icyo twakora kugira ngo turusheho gutera imbere.
Mu2016 turashaka ko natwe tugaragara muri Guma Guma byanga bikunda. Dufite indrimbo ishobora gukundwa cyane kurusha izo twakoze kuva twatangira muzika”.
Ibi kandi yabitangaje mu gihe bashyiraga hanze indirimbo yabo nshya bise ‘Akenda’ avuga ko ariyo ndirimbo ya mbere bakoze kuva umwaka wa 2016 watangira.
Iyo ndirmbo ikaba yarakozwe na Papito Pro muri Narrow Road Prudction imwe mu nzu itunganya muzika ikunze gukorana nabo.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW