Gitwe: Elene na Eliphaz bibarutse umwana na we aba ‘nyamweru’
*Umwana yavukiye mu bitaro bya Gitwe ku wa gatatu w’iki cyumweru,
*Elene na Eliphaz ubukwe bwabo bwaravuzwe mu 2014 ubwo bwabaga
*Gusa ntabwo ibyishimo byatinze cyane kuko hashize amezi atandatu batabana
Mu kwezi k’Ukuboza 2014, i Gitwe hatashye ubukwe bwatangaje benshi bwa Murekeyisoni Elene na Eliphaz basezeranye kuzabana ubuziraherezo imbere y’Imana. Ibyishimo byabo ntibyamaze kabiri kuko ubu ntibakibana batandukanye Elene atwite, Murekeyisoni kuri uyu wa gatatu yibarutse umwana w’umukobwa nawe wavutse afite ubumuga bw’uruhu nk’ababyeyi be.
Ubwo Umunyamakuru w’Umuseke yasuraga uyu muryango, yatunguwe n’uko abaturanyi bamubwiye ko Elene na Eliphaz batakibana ahubwo umugore yahukanye ubu akaba yarabyariye iwabo mu rugo.
Mu rugo rw’iwabo wa Elene, aho Umuseke wasanze umubyeyi wa Elene, Mukamurangwa Justine, yatangaje ko bishimiye ko umwana wabo yibarutse akaba abahaye umwuzukuru.
Mukamurangwa ati “Ni ibyishimo mu muryango kuko tumaze kwibaruka umwana w’umukobwa, ibi byishimo bikaba byiyongera ku byo twagize ubwo Elene yashyingirwaga mu mwaka wa 2014.”
Nubwo yari afite agatege gake, Murekeyisoni Elene yasindagiye aza mu ruganiriro maze n’ibyishimo byinshi atangaza ko yishimiye cyane kuba yarabyaye umwana w’umukobwa, yongeraho ko Imana ari nziza.
Ku mpamvu yatumye Elene yahukana (kwahukana bisa n’ibyavuyemo gutandukana) na Eliphaz, Murekeyisoni avuga ko ku giti cye adashobora kumenya icyabatandukanyije uretse ko yavuze ko ari Satani wateye imiryango y’ubu.
Murekeyisoni ati “Byarambabaje cyane gutandukana n’umugabo wanjye, maze hafi amezi asaga atandatu ndi mu rugo, uretse ko icyo nshimira Imana nta n’umwe wigeze akubita undi, natwe twabibonye gutya.”
Uyu muryango utarabasha kwita izina umwana bungutse, uravuga ko nubwo Elene atabana n’umugabo we, bategereje Se w’umwana kugira ngo azamwite izina.
Babwiye Umuseke ko nubwo mu muryango wa Eliphaz na Elene bagiranye ibibazo by’imibanire, ngo bamushimira uburyo akimara kumva ko Umugore we yabyaye yabashije kubaba hafi ndetse kuri bo bagasanga Imana nibafasha bazasubirana vuba kuko batanatandukanye mu mategeko aho basezeraniye.
Photos-Damyxon
Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.COM-Ruhango
9 Comments
Uyu munyamakuru witwa Damasenti arakurikira pe. inkuru ze nkunze kuzisoma iteka umuntu cyangwa ikintu kimwe acyandikaho inkuru zirenze imwe. gibagarare ko aba yakurikiye muri byose. azakore TV2 kuko TV1 irahari.
nshimishijwe niyi nkuru y’aba bana babyaye, ese koko kuko amahoro mu muryango yabuze? Mbega isi dutuye. pole sana Umuseke muri abambere.
Damyxon ni umwana mwiza cyane wabaza abanyeshuri biga i gitwe baba abo muri secondaire cg muri universite. Njye ku giti cyanjye yambereye inshuti nziza kandi yaranapfashanga mu bintu byinshi, akunda ibintu byo gutara amakuru mfite igitangazamakuru namuha akazi kuko we abikorana ubushake urebye amafaranga akaza nyuma. Komerezaho
Ntitugatandukire gushima si bibi ariko rero dutange comment ku nkuru, gushima umunyamakuru numva atari ngombwa, ko adakorera ubuntu se….! Ni byiza banyarwanda ko twakwiga kumenya ko umuntu agomba gukora icyo ashinzwe adateze irindi shimwo usibye igihembo yemerewe na kontaro afite.
Ntacyo mfa na Journalist yewe sinamuzi, kandi nkunda umuseke. Gusa numvaga ngomba kubivuga.
urumva ukuntu wiyahuje amagambo ngo nuko bashimwe umunyamakuru. take a seat!
Nibasubirane babane bumvuburyohe bwurugo
yo maama, biteye ubwuzu pe, bazakomeza bakundane nta ribi bibaho
mu bihugu byateye imbere bano bantu bashakana nabantu badafite buno bumuga, bakabanza no kubapima ngo barebe ko uwo muzima ataba afite ikibazo muri chromosome zishobora gutuma babyara umwana ufite icyo cyibazo!
KO wigize impuguke ra!
ibi nubwo mubishima ngo nibyiza mwibuke ko uyumwana afite ikibazo cyuruhu 100% murumva ko kugirango ikibazo cyabanyamweru kigabanuke bitapfagushoboka bakomeje kubyarana rero njye numva bafunga urubyaro
Thanks kumusekke kugutara amakuru muri abahanga