Hari abibaza ko gukurikirana inyungu z’igihugu ari ikosa cg amahane – Mushikiwabo
* Iyo habaye kutumvikana kw’ibihugu turengera inyungu z’igihugu cyacu – Mushikiwabo
*Ngo hari abibaza ko gukurikirana inyungu z’igihugu ari ikosa cg amahane
* Ba Ambasaderi babanza kuganirizwa ko bashinzwe gushakira inyungu u Rwanda
* Mu bubanyi n’amahanga ngo bitaye no gukomeza agaciro k’umunyarwanda mu bandi batuye isi
Mu byo yabwiye Sena kuwa kabiri avuga ku mahame ngenderwaho muri politiki y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ko mu byo u Rwanda rushyira imbere harimo inyungu z’igihugu n’agaciro k’umunyarwanda aho ari hose ku isi. Inyungu z’igihugu ngo zikitabwaho cyane no mu gihe hari ubwumvikane bucye hagati y’ibihugu kandi ngo ibi si ikosa cyangwa amahane nk’uko hari ababyibwira.
Hon Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rubana n’amahanga ku bw’inyungu z’igihugu, avuga ko ibihugu bibana mu bwumvikane kubera inyungu za buri gihugu.
Ati “Muri byinshi dukora ari mu gihugu no mu mahanga hirya no hino, ni ngombwa ko twiyibutsa buri gihe ko icyo dukorera, icyo dukurikira, icyo twifuza gusangira n’abanyamahanga…. ni inyungu z’u Rwanda.
Igifitiye akamaro Abanyarwanda icyo aricyo cyose dukora uko dushoboye, uko politiki y’ububanyi n’amahanga ku Isi igenda ihinduka, dukomeze gushyigikira inyungu z’Abanyarwanda.”
Mu mibanire y’ibihugu avuga ko buri kimwe kiba gishaka inyungu z’abaturage bacyo bikaba ngombwa ko habaho kumvikana. Akavuga ko muri uko kumvikana u Rwanda rusobanura ko ikirugenza ari inyungu z’Abanyarwanda.
Ati “Muri politiki yacu y’Ububanyi n’amahanga twifuza buri gihe ko tuvugisha ukuri, tukaganira neza n’abo duhuriye muri politiki y’ububanyi n’amahanga cyane ibihugu byo ku mugabane wa Africa, tukagaragaza inyungu zacu.”
Yongeraho ati “Rimwe na rimwe iyo habaye kutumvikana kw’ibihugu, kandi bijya bibaho, ni ntidutinya kugaragaza inyungu z’igihugu cyacu, ari izijyanye n’umutekano, no gukomeza gushyigikira imibereho myiza n’iterambere ry’Abanyarwanda.”
Aho ngo rimwe na rimwe hari ubwo usanga abantu bibaza ko gukurikirana inyungu z’igihugu ari ikosa cyangwa amahane.
Ati “N’abahagarariye igihugu cyacu mu bindi bihugu, tubanza kubaganiriza ku nyungu z’igihugu kuko hari aho zishobora kugera zikabangamirwan’ inyungu bwite z’umuntu ku giti cye, ni ikintu tubibutsa ko aho turi hose dushyira imbere inyungu z’igihugu mbere y’indi cyose twakora.”
Abanyamakuru babajije Minisitiri Louise Mushikiwabo impamvu bisa nk’aho u Rwanda rwerekeje amaso n’imikoranire muri Aziya, asubiza ko nta na hamwe u Rwanda rukunze kuruta ahandi, ahubwo ngo rujya hose mu rwego rwo gushaka umubano na buri wese ugamije inyungu z’u Rwanda.
Ati “Turifuza kubana n’ibihugu byose, aho hose tujya, tuva mu Burusiya, tujya muri Israel, tujya mu Bushinwa,….ntabwo dufite igihugu tubana na cyo cyangwa umugabane umwe, ntibyaba bishyigikiye inyungu zacu, kuko ziri hose.”
Agaciro k’umunyarwanda hose ku Isi nako ngo kitabwaho
Minisitiri Mushikiwabo avuga ko mu bubanyi n’amahanga ngo bagerageza kwita ku guha agaciro umunyarwanda aho ari hose.
Avuga ko u Rwanda rushaka kubana n’amahanga mu bwubahane bw’abaturage bose. Kuri iki ngo kukigeraho bisaba ko Abanyarwanda bagira agaciro nabo, bityo bakaba barabyihayemo intego muri Poliki y’ububanyi n’amahanga.
Min Mushikiwabo yavuze ko mu myaka 21 ishize nyuma ya Jenoside abanyarwanda bagiye bisubiza agaciro imbere y’abandi baturage b’isi. Ibi ngo mu bubanyi n’amahanga bagomba kubisigasira no kurushaho gutuma umunyarwanda agira ishema ryo kwitwa we imbere y’abandi mu mahanga no mu Rwanda.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
7 Comments
USA yashimangiye noneko ifite ibimenyetso buko u Rwanda ruhungabanya umutekano wu Burundi.Karabaye
Ngo karabaye!!!!!!! Kakubayeho ahubwo wowe!
Iyo US yawe iramaze niba ifite ibimenyetso genda uyirangire urukiko ijya kuregamo
Asyeeeeee
Keep it up Hon Louise. We’re so much proud of your service to Rwanda, may only God reward you coz you do more than is expected.
Personally i am really proud, i wish i could meet you one day to present my gratitudes.
Elias
Njyewe mfite ibibazo njya nibaza: Mwadusobanurira inyungu turi gukurikira mu guhungabanya umutekano wibihugu bituranyi? Ibi byavugiye imbereya sena ya USA na Thomas Perriello, akaba arintumwa idasanzwe ya USA mu karere kibiyaga bigari akaba yabivugiye muri comission ishinzwe ububanyi namahanga ya sena ya USA.Mutubwire inyungu abanyarwanda bavana muribyo mwongere mutubwire inyungu u Rwanda ruzavana mu mishyikirano iri kuba hagati ya leta yu Rwanda rwihishwa hamwe na Israeli mu kuzana impunzi Israeli idashaka zikaza gutuzwa mu Rwanda nkaho miliyoni 12 kubuso 26.338 zitamaze kuba nyinshi. Inyungu zumunyarwanda runaka ziherereye he?
Njywe ahubwo nibaza uburyo abo banyamerika bashishikajwe no kuvuga ibyo byose muri Sena yabo. Ese nibo bakunda u Burundi kurusha u Rwanda? Ese inyungu zabo ni izihe mu kuvuga ko u Rwanda ruteza umutekano mucye i Burundi? Harya ngo ni abapolisi b’isi?
Njyewe kandi ndanibaza inyungu u Rwanda rwabonera mu guteza umutekano mucye i Burundi nkabona ntayo na mba. Zahabu se? Petrol se? Iki se ko ari nkatwe hano. Bariya ni abavandimwe ibyo Amerika ivuga ngo u Rwanda ni kubw’inyungu zayo, abo bose ngo ni ba Thomas Perriello baravuga KU NYUNGU Z’IGIHUGU cyabo si ku nyungu z’Abarundi habe na mba.
Njye numva ibya Mushikiwabo kuko nibura we avuganira inyungu z’igihugu cyanjye
Ibya Israel byo muvandimwe ntabyo uzi byaba byiza kwicecekera aho gushimangira ibyo wumvanye abantu. Ese niba uri mu Rwanda izo mpunzi Israel yoherereje u Rwanda zaraje barazifunga? Njye mba i Nyamirambo kandi ntembera Kigali yose kenshi muri Week end, barazizanye bazijyana mu yihe Gereza ko ntazibona ku muhanda, sinzibone mu kabari, sinzibone kuri stade, sinzibone mu isoko mu mujyi cg Nakumatt, sinzibone kwa muganga, sinzibone Nyabugogo, sinzibone hose, barazizanye barazifunga???????
Mujye muvuga ibyo mwahagararaho rwose, naho ubundi ni ugupinga gusa nta shingiro na mba
Sawa turi kumwe mwana w’u Rwanda
kurenger inyungu z’igihugu ni byiza cyane ,abanyarwanda bose muri rusange nabo bakagira umutekano aho bari hose , bakagigira imiturire myiza hamwe n’imirire myisa n’iterambere . izo nizo nyungu z’igihugu ,,uretse ko hari abaministre bamwe bashyira imbere inyungu zabo bwite ugasanga bigwijeho imitungo , ibyo rero uyu muministre yavuze twizere ko we ataharaniye inyungu ze ku giti cye , ntabwo mvunze ngo hazabeho ibarura mutungo kuri uyu muministre , kugirango tumenye niba ibyo avuga koko ari byo ; kubana n’ibihugu byose ni byiza ariko ntabwo muzajya muri siriya gufasha daesh hanyuma muvuge ngo muri kubana neza
Mushikiwabo akwiye kwegura kuko Diplomatie n’ububanyi n’amahanga byamunaniye. Bashake undi mugabo cyangwa umugore ubishoboye kandi barahari. Nigute warebana ayingwe n’umuturanyi ukajya kubana n’abarabu?
Comments are closed.