Digiqole ad

Abazavamo MissRwanda 2016 basuye urwibutso rw’i Ntarama

 Abazavamo MissRwanda 2016 basuye urwibutso rw’i Ntarama

Bageze ku rwibutso bafite icyapa cyanditseko ko Genocide idakwiye kuzongera kubaho

Mu gihe habura iminsi ine gusa ngo hamenyekane abakobwa 15 bagomba gukomeza urugendo muri iri rushanwa, ni nako bakomeje kugenda bakora ibikorwa bitandukanye.

Bageze ku rwibutso bafite icyapa cyanditseko ko Genocide idakwiye kuzongera kubaho
Bageze ku rwibutso bafite icyapa cyanditseko ko Genocide idakwiye kuzongera kubaho

Kuri uyu wa kabiri nibwo berekeje mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata basura urwibutso ruri i Ntarama rushyinguyemo imibiri y’abazize Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uko urwo rugendo rwabagendekeye, Abakobwa bavuye Kigali muri Bus bageze hafi y’urwibutso bagenda n’amaguru bakora urugendo rwo kwibuka rwa metero 500.

Bageze ku rwibutso, bakiriwe n’abakozi Bakora kuri urwo rwibutso hanyuma bahabwa ibikoresho babanza gukora isuku mu busitani bw’uru rwibutso bayora ibyatsi abandi batoragura imyanda yari iri hasi.

Nyuma batangiye gusobanurirwa amateka yihariye yaranze ubwicanyi bw’indengakamere nk’uko uwabisobanuraga yabivuze, banasonurirwa ibikoresho byakoreshejwe bica abantu bari barahungiye mu rusengero rwa Ntarama.

Ibi birangiye batangiye gutambagizwa ibice bigize uru rwibutso birimo, urusengero, igikoni cyabaga ku rusengero n’akazu abana bigiragamo amasomo y’icyumweru kuri ubu kakirimo ibizinga by’amaraso y’abana biciwemo bakubiswe ku nkuta.

Aha niho abakobwa hafi ya bose bageze bagaragaza imvamutima zabo ndetse benshi muri bo barizwa n’ibyo bari bamaze gusobanurirwa.

Iki gikorwa cyo gusura kirangiye bahise bashyira indabo kuri uru rwibutso ubundi bagaruka i Kigali.

Benshi muri aba bakobwa baganiriye na Umuseke, bavuze ko batunguwe kandi bagaterwa n’ubwoba n’ubukana Genocide muri aka gace yakoranywe bakavuga ko nk’urubyiruko bagomba guharanira ko bitazongera.

Benshi mubo twavuganye bemeje ko bagiye gukora uko bashoboye bagakangurira urubyiruko kuba umusemburo wo kubaka igihugu kuko ngo igihugu cyigeze gusenyuka bikabije gisenywe n’imbaraga z’urubyiruko.

Biteganyijwe ko ku cyumweru tariki ya 14 Gashyantare 2016 aribwo hazaba igitaramo cyo gusezerera abakobwa 9 dore bagombaga kuba 10 naho Naima Rahamatali ejo akaba yarasezeye mu iryushanwa, naho 15 bagakomereza muri boot camp.

Iyi niyo modoka barimo berekeza mu Bugesera
Iyi niyo modoka barimo berekeza mu Bugesera
Babanje gukora amasuku ku rwibutso
Babanje gukora amasuku ku rwibutso
Hano basobanurirwaga amateka yaranze ako Karere mu 1994
Hano basobanurirwaga amateka yaranze ako Karere mu 1994
Batangiye kwerekwa bimwe mu bice by'urwo rwibutso bishyinguyemo imibiri
Batangiye kwerekwa bimwe mu bice by’urwo rwibutso bishyinguyemo imibiri
Ahari hubatswe urusengero rwasenywe, abo bakobwa byabarenze bifata ku mitwe kubera amwe mu mateka bari bamaze kumva
Ahari hubatswe urusengero rwasenywe, abo bakobwa byabarenze bifata ku mitwe kubera amwe mu mateka bari bamaze kumva
Binjijwe ahashyinguye imibiri y'abazize Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994
Binjijwe ahashyinguye imibiri y’abazize Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994
Baje kwerekeza aharimo gutunganywa ubusitani buzaba bukikije urwo rwibutso
Baje kwerekeza aharimo gutunganywa ubusitani buzaba bukikije urwo rwibutso

Joel Rutaganda 

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • ariko se? aba bana ntibagiye kujya muri kaminuza vuba niba hatari n’abayirimo déjà?
    kuki batajya gusura ibikorwra byateza imbere igihugu nk’inganda z’ibijyanye n’ubuhinzi,ibigo by’ikoranabuhanga,ibikorwa bikorerwa mu ma lab y’ama university niba bihari,… ko nibura byabaha idea ku kintu giteza imbere ubukungu bw’abaturage nibura bakaba bagira idée zibyo bakwiga naho babyapplika.
    naho buri munsi urwibuutso uje wese, ikibaye cyose kandi muri discours z’abayoboza nirirwa numva bahindira ngo twarabirenze, ngo iterambere ni ryose nyuma y’imyaka 21,…
    maze kubona koko k’uvuga ikintu uziko ubeshya ugashiduka wibeshya. niba tutemeye gu facinga ibibazo dufite, tukirirwa twiyemera bizatugaruka dore aho nibereye.
    hakenewe ikizatuma barangiza amashuri bakajya ku kazi, ntibaze gusanga bakuru babo mubushomeri! naho ibindi byo dusanzwe tubifatira umwanya uhagije muri avril, ndakeka no kwishuri babyigishwa bihagije guhera primaire ahari niba ntibeshye.
    ariko niba atari ibanga leta ihora yihisha iki inyuma ya jenoside? kw’igihugu cyuzuye umutekano n’amaraso mashya niki cyabahahamuye?? nabantu bashaka kuba realiste nkanjye? nyamara nange mfite 23ans yamavuko gusa,ahubwo plus mubinyereka plus nsigaye mbona nibindi ntashonaga;)

  • farakas we 23yrs utaramenya kwibuka ibyabaye mugihugu cyacu ntacyo bikubwiye,gusa uzage umenyako iyo ukomeje kwibuka wirinda icyatuma hongera kubaho amahano yabaye,ahubwo bakujyane nkumba byihuse.

  • Farakas have have ni uwo uzabyara uzamubwire amahano yagwiriye U Rwanda ni ibibi n ingaruka kugirango bitazongera ukundi .ibi bigomba kutazongera ukundi.

Comments are closed.

en_USEnglish