Ni iki wibuka ku itsinda rya ‘The Brothers’?
Imyaka ine irashize itsinda rya The Brothers rihagaritse imikoranire hagati yaryo n’ubwo umubano wakomeje. Ni rimwe mu matsinda yakunzwe cyane muri muzika nyarwanda guhera muri 2006 riza guhagarika ibikorwa mu 2012.
Iryo tsinda ryari rigizwe n’abahanzi batatu barimo, Fikiri Nshimiyimana witwa ‘Zigg 55’ ubu ukora kuri Tv1, Victory Fidele Gatsinzi cyangwa se ‘Vicky’ ukora kuri Tv10 na Daniel Semivumbi uzwi cyane nka ‘Danny Vumbi’ ukora kuri Radio Authentique .
Ryatangiye kuririmba mu mwaka wa 2004 ubwo bari bakiri 2 gusa, Danny na Vicky. Ziggy yaje kwinjiramo mu mwaka wa 2006.
Iryo tsinda rijya kuvuka, Vicky yahuriye na Danny Vumbi muri KIE yumva aririmba neza biyemeza gutangirana urugendo rw’ubuhanzi mu mwaka wa 2004.
Ibyo byabaye nyuma yo kwegukanwa igihembo cya mbere mu marushanwa ya Never Again yari yarateguwe n’iryo shuri. Icyo gihe nibwo biyemeje gushinga itsinda ryabo nuko baryita The Brothers.
Iri tsinda ryatwaye igihembo cya Never Again 2004, PAM Awards 2006, Salax Awards 2008, Ijoro ry’Urukundo Awards 2009 na East African Music Awards 2011.
Kugeza ubu bafitanye indirimbo zisaga 29 zikubiye kuri Album yabo bise ‘Impinduka’ bashyize hanze mu mwaka wa 2010. Icyo gihe ikaba yari iriho iriho indirimbo 10.
Zimwe muri izo ndirimbo zikaba zari zarahimbwe kuva mu mwaka wa 2004 kugeza 2009. Mu mwaka wa 2011, uretse kuba baratwaye East African Music Awards, The Brothers bakoranye indirimbo na Prince Kid yitwa ‘Nsubiza’ ubu uyoboye ikigo cya Rwanda Inspiration Back Up gitegura irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda.
Bagiye bakorana n’abandi bahanzi benshi mu Rwanda barimo n’umuhanzi Franky Joe yitwa ‘Nyabuneka’ ubu ubarizwa muri Canada.
Mu kiganiro Umuseke wagiranye na Danny Vumbi ufite indirimbo zikunzwe cyane muri iki gihe, yavuze ko nubwo batagikora indirimbo nk’itsinda umubano wabo utigeze uzamo agatotsi.
The Brothers bakoze indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo, Ijambo, Yambi, Bya bihe, Nagutura iki n’izindi nyinshi.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
9 Comments
Ni tsinda mu Rwanda nakunze kugeza na nubu. indirimbo zabo zuzuye ambiance kandi n’ubutumwa bwiza cyane! mu majwi meza ubundi bagahuza ukumva uburyohe gusa. Njye nabisabira kuzahurira mu yindi ndirimbo mukatwibutsa bya bihe? mon groupe préferé!
Bwana kalinda umvugiye ibintu pe!iri tsinda ry”abahanga mu kugorora amajwi dukumbuye ikirori cyabo kabisa!!!
nanjye narabakundaga pe kubura kwabo byarambabaje kuko bazi gukora munganzo tukaryoherwa namajwi meza.bazongere bahure pe
Ni bagende baraduhemukiye! Bajya bavuga ngo “Wowe na The Brothers” turi babiri; bumvikana ko bo batatu bari umwe! Ariko uko batandukanye ntibisobanutse.
Ubushize nari ngiye kubaza Danny impamvu ryanditse izina ryiza; kubera ko we avugwa kandi abandi batakivugwa!! Mu byukuri bashenye itsinda bitari bikwiye. Ubu nibo baba begukana za Guma Guma. Niba ushak kubihakana umva indirimboo yabo ” Ikirori”
Uzi amajwi yabo muri NYEMERERA?
Bakwica! Ariko ko mutababajije icyo bakeneye ngo bongere bakore muzika? Abafana turahari kandi twakora ibishoboka.
Vraiement muzabatubarize!
Mbega impinduka!
Byari byiza kuva muri KIE
Iyi groupe narayikunze bikomeye kuburyo hari abantu bamwe na bamwe mfite muri telephone yanjye bacyanditse The Brothers nka Contact name.Ibyo biterw nuko mba nzi ko turi ku rugero rumwe mu gukunda iyi groupe.Narababajwe no gutandukana kwabo, mbura icyo narenzaho.
Gusa muri abahanga bihagije.Turabakumbura kenshi kd turacyabakunda.
Indirimbo Yambi, Ijambo Ryawe,…..zari agahebuzo
Hello, mubatubwirire bazategure igitaramo, nka gurupe yagacishijeho
twe nkabafana tubarinyuma
Byumwihariko indirimbo yabo yankoze kumutima ni “NAGUTURIKI”
Comments are closed.