U Rwanda rurakorana n’amahanga ngo ibibazo by’u Burundi birangire – Mushikiwabo
*Ahari impunzi ntihabura politiki, ariko u Rwanda sirwo ruteza ibibazo u Burundi.
*Ibibazo by’u Burundi byatewe na politiki yihariye y’icyo gihugu n’abayobozi bacyo,
*U Rwanda rugirwaho ingaruka nyinshi n’ibibazo by’u Burundi kuko bisangiye amateka,
Kuri uyu wa kabiri mu gitondo, ku isaha ya saa tatu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo mu kiganiro yahaye abagize Sena, yagarutse kuri Politiki mpuzamahanga y’u Rwanda, ku bibazo by’u Burundi avuga ko byatewe na politiki yihariye y’icyo gihugu n’abaybozi bacyo, ariko ngo u Rwanda rurakorana n’amahanga ngo kirangire.
Minisitiri Mushikiwabo yavuze ku bikorwa by’ingabo z’u Rwanda byo kugarura amahoro mu mahanga; umurongo wa politiki mpuzamahanga u Rwanda ruhagazemo hagendewe ku kurengera inyungu zarwo, ndetse anavuga ku bibazo by’umutekano muke mu karere k’ibiyaga bigari ari na ho yavuze ku bibazo by’Abarundi n’ingaruka bigira ku Rwanda.
Yavuze ko politiki yihariye y’ibihugu ari kimwe mu bigiteza umutekano muke muri aka karere, aho yatanze urugero ku Burundi n’ibibazo bufite.
Ati “…Politiki y’igihugu cy’u Burundi yazanye ibibazo byarenze imipaka y’u Burundi bigera no ku bindi bihugu cyane cyane twebwe nk’u Rwanda, kuko u Burudni n’u Rwanda ntabwo turi abaturanyi gusa turi ibihugu bisangiye byinshi cyane.
Abarundi iyo bari mu Rwanda n’Abanyarwanda bari mu Burundi biragoye kubatandukanya, dusangiye byinshi n’Abarundi ku buryo iyo U Burundi bugize ikibazo natwe nk’igihugu bitugiraho ingaruka.”
Mushikiwabo asa n’ukomoza ku bivugwa ko u Rwanda rushyigikira ibikorwa bya politiki bikorwa n’impunzi, yavuze ko Abarundi bari mu Rwanda nk’impunzi basaga 75 000, ariko ngo ahari impunzi ntihabura politiki.
Ati “Imibare y’abahunga yaragabanutse ariko ntabwo guhunga byahagaze, bidusaba nk’igihugu kurebera impunzi ariko ahari impunzi haba hari na politiki. Ntabwo impunzi ari “a humanitarian problems alone, it’s also a political problem”(impunzi si ikibazo kigira ingaruka ku mibereho ya muntu ni n’ikibazo cya politiki).”
Iyo ngo niyo mpamvu ngo amakimbirane yabaye imbere mu Burundi yambutse imipaka akagera no mu bihugu bituranyi nk’u Rwanda, Tanzania, DR Congo na Uganda.
Ati “Biradusaba ko iki kibazo cy’u Burundi cyatewe na politiki y’igihugu n’abayobozi b’u Burundi kibona umuti wa politiki kugira ngo ibibazo by’impunzi bigende bigabanuka tubone umutekano usesuye nk’akarere.”
Louise Mushikiwabo yavuze ko ukuyeho ikibazo cy’u Burundi gifata intera kikaba kimaze umwaka kitabonera umuti, ngo akarere kari kifashe neza.
Yavuze ko inyungu z’u Rwanda ku bijyanye n’umutekano nta kibazo gihari, ariko ngo birasaba ko bakorana n’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (AU), n’Umuryango w’Abibumbye (UN) kugira ngo ikibazo kimaze igihe mu Burundi kibonerwe umuti kugira ngo haboneke umutekano usesuye mu karere.
Mushikiwabo yavuze ko mu nama za AU ikibazo cy’u Burundi na Sudan y’Epfo byagarutsweho, ariko mu Burundi byemezwa ko hajyaho aba Perezida batanu bazashishikariza ndetse bakumvisha abayobozi b’u Burundi na Perezida Pierre Nkurunziza, impamvu byihutirwa kandi biri ngombwa ko Abarundi bumvikana amahoro akagaruka mu gihugu cyabo.
Itsinda ry’Abaperezida ryashyizweho rigizwe na Perezida wa Mauritania, Mohamed Ould Abdel Aziz, uwa Gabon, Ali Bongo, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn, Perezida wa Africa y’Epfo, Jacob Zuma, n’uwa Senegal, Macky Sall.
Ati “Abo bayobozi bategerejwe kuzajya mu Burundi, bizakomeze gukurikiranwa na Perezida wa AU, Idris Deby, aho twizera ko mu biganiro nk’ibi byo ku rwego rwo hejuru hazavamo uburyo bw’amahoro (bwo kumvikana).”
Uretse abo bakuru b’ibihugu, ngo Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba yashinze Perezida Yoweri Museveni kuba umuhuza mu bibazo by’Abarundi, ndetse ngo mu nama ya tariki 29 Gashyantare i Dar es-Salaam, Abakuru b’ibihugu bya EAC bazaganira ku bibazo by’Uburundi.
Ati “Twumva ko hari ingufu zihagije kandi zo ku rwego rwo hejuru, zishobora gutuma iki kibazo cyabonerwa umuti vuba, kuko ari icyemezo cy’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe, ariko kikaba n’igikorwa gikomeye nka twe nk’u Rwanda twifuza ko uwo muti waboneka kugira tubone amahoro asesuye mu karere kacu.”
Umurundi uhungira mu Rwanda agomba kwisanga
Avugana n’abanyamakuru, Mushikiwabo yagize ati “Abarundi ni bene wacu nta kuntu u Burundi bwagira ibibazo ngo babure guhungira mu Rwanda, barahisanga, dusangiye byinshi.”
Mushikiwabo yanyomoje ibikubiye muri Raporo ya avuga ko “Kuva hari ikibazo cy’Abarundi bahungira mu Rwanda hagomba kuba ibibazo kuko akenshi abahunga igihugu ni ababa bafitanye ibibazo n’icyo gihugu n’ubuyobozi, birumvikana rero ko abahungira hano hazamo utubazo mu buryo bwumvikana.”
Ati “…Abahunze igihugu akenshi ntibaba bishimiye igihugu niho usanga haturuka ibyo birego, na Leta y’u Burundi yagiye ibivugaho, ariko nta handi hashingiye ibibazo. Gusa twe u Rwanda ntidushobora kwirukana Abarundi, Umurundi uhungiye mu Rwanda, uretse ko ari inshingano zacu, mu mategeko mpuzamahanga ntawirukana impunzi, ariko noneho ku Barundi by’umwihariko, Umurundi hano mu Rwanda agomba kwisanga, icyo twifuza ni uko igihugu cyongera kikabona amahoro, kigasubira ku murongo…”
Mushikiwabo yavuze ko ikibazo cy’u Burundi kiri iwabo, ariko ngo bitewe n’uko iyo ikibazo kirenze umuntu ashaka kugishakira ahandi, abayobozi b’u Burundi ngo bashaka kubyirengagiza.
Ati “Icyo twashobora gukora cyose kugira ngo amahoro agaruke mu Burundi tugomba kugikora, ariko ibya raporo n’ibirega byo tugomba kubyitegura, kuko kuva tubona ko ikibazo cy’u Burundi kigenda gikomera aho kubonerwa umuti, birumvikana ko ntabwo byaba hatajemo ibibazo, birumvikana.”
Amafoto HATANGIMANA/UM– USEKE
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
25 Comments
Madame Mushikiwabo uwamubaza ibyo yavugaga ejobundi kuri Kongo umuntu akamubaza ibyavuga ku Burundi, ese bitandukaniyehe? Ese umutekano wiyongereye muri Kivu ya ruguru bigenze gute? Nibande batezaga umutekano muke murako gace?
@Joel Ngo umutekano wariyongereye muri Kivu?????? heheheheheh
Uravuga ibyo utazi cg urigiza nkana mo kimwe.
Ejo bundi FDLR yashimuse abantu barenga 50, abantu baramburwa ibyabo
ADF-Nalu irica abantu za Bunia n’ahandi… Warangiza ngo umutekano wariyongereye?? kandi hari n’ibihumbi bya MONUSCO bagomba kuwurinda ariko byarabananiye!
Abatezaga umutekano mucye n’ubu baracyahari usibye M23 yashenywe gusa.
Naho ibyo Mushikiwabo avuga n’ibyo yavuze ubushize, nzi neza ko n’ubu yabisubiramo kuko biri obvious.
Urakoze
@Mihigo, Niba wasomye neza kimwe nanjye, Mushikiwabo avuga u Burundi ntabwo yavuze Kongo.
Ministre arananiwe cyangwa bamukoresha ibyo nawe atakemera.Niyegure yisubirire mubyo yahozemo.
Abarundi dusangiye ururimi dusangiye numuco dusangiye ho no kumateka abavuga ko tubateza umutekano muke nabatareba kure mbese wateza umutekano muke gute muburundi? kandi aritwe ducumbikiye Abarundi? Ahubwo ikibazo bagifite mubayobozi babo bo batazi ibyimiyoborere
U Rwanda rurakorana namahanga yahe se usibye ububiligi nako Louis Michel na CNARED? Gusa iyi rapport yasohotse ejobundi sinzi niba babona ingaruka bizatugeraho.
Hummm, poliyiki yacu irashaje dukwiye guhindura kuko that us too much. ubundi se ari kwitanguranwa mu biki cg ni uko babona za reports zitumereye nabi.
Ahubwo se iriya ngirwa mitwe iteza umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo si fabrications? iyo mitwe kucyi batubwira ko irwanya ubutegetsi bwa Uganda n’u Rwanda ikaba itajya itera ibyo bihugu ahubwo ikaba ijujubya abanyekongo?! N’i Burundi u Rwanda rwagombaga kutihutira gufungura imipaka abarundi ntibari guhunga. Kandi ibibazo ntibiba biri aho bigeze. Hari ubwo umanuka agati wicaye kukamanura bikagorana! Ndibuka buhutira gutangaza ko impunzi z’abarundi zihawe ubuhungiro mu gihe bitagenze bityo ku mpunzi z’abanyekongo! Burya byasaga no gushaka ko bahunga ku bwinshi. Ibi bibazo Min. Mushikiwabo yagombaga kwibuka ko ari process mbi ya Politiki. Tanzaniya yakiriye impunzi nyinshi z’abarundi ariko ntawe uyishyira mu majwi!Byatewe nuko yo itigaragaje cyane mu kibazo cy’u Burundi.
@Mutambuka, A ce que Makuza a dit je n’ajoute rien.
Nkuko m’umuco tuvuga ngo hariho za kirazira cg tuti bavuga na ntibavuga no muri politike naho nuko kuko niyo waba ufite ukuri kungana iki ariko hari uburyo bwo gutanga ubutumwa kandi bukagera aho bugomba kugera hatabayeho gutambikira.
Muri make rero hariho icyo bita imvugo ya politike/political language aha rero iwacu i Rwanda usanga ntayihaba kuko umuntu yivugira uko abonye cg ashaka, ibi iyo ubyitegereje usanga bibabaje cyane. kuri ino si ntabantu babi nka USA na UK kuko intambara n’akaga kari hirya no hino ku isi babifitemo akaboko karekare ariko kubera nyine ya political language yawe bakoresha usanga babaye abere kandi ntube wanavumbura uruhare rwabo.
Aha rero icyo nsaba nuko abayobozi bacu bajya bagerageza bagakoresha imvugo nziza zibakwiriye nk’abayobozi kuko kenshi ibyaha u Rwanda ruregwa usanga bifitanye isano n’imvugo runaka ziba zarakoreshejwe n’abayobozi kuruta kuba ibikorwa runaka.
Murakoze
Ikiza urwanda rwakwisubiraho, rukareka guteza umutekano muke muburundi.
Mugisha wee
Ibyo uvuga ndabyemera ariko si ukuri kuko ikinyoma nuburyarya nta kindi bibyara uretse ibibazo…Izo USA na UK zikoresha iyo mvugo uvuze ko ntawe uzikeka kandi uziko ko kw isi yose abaturage babo bahigwa kubera ibyago bateza bakarenzaho ya mvugo y uburyarya urwanya. Byose birutwa nimvugo yo kubwizanya ukuri u Rwanda rwabwiye Nkurunziza naho izo diplomacy amaherezo yazo iyo uzorosheho ikinyoma n uburyarya birangira zivuyemo amahano.
Mureke abarundi tubane uko twese twahisemo icyo nzi nuko ari abanya politiki bahanganye twe abaturage tuzi ukuri ntacyo dupfa.
Vive Rwanda Vive Burundi
Nkurunziza oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
Mushikiwacu nawe match y’u Burundi imaze kumurenga pe! Asigaye atanga ibisobanuro bivangitiranye wumva asa nuwashobewe. Ikibazo cy’uburundi u Rwanda rwacyijanditsemo ibyo ntawabihakana. ikibazo tugira nukutemera ko hari amakosa ashobora kuba yarakozwe muri diplomatie, kugihugu kibanyi cy’u Burundi noneho ngo tubishakire ibisubizo. Igisubizo kubibazo by’u Burundi biroroshye cyane.
u Burundi n’igihugu cyigenga. Cyagize ibibazo bishingiye kuri politique na za mandat zumukuru w’igihugu. i kibazo kigomba gukemurwa n’abarundi ubwabo kuko aribo bireba, binyuze munzira y’ibiganiro. Ushaka gufasha abarundi mukibazo barimo, agomba kubikora atagize uruhande na rumwe abigamiyeho nkuko u Rwanda bikorwa ubu.
Ni ukuri habuze amahoro muri iki gihugu cyacu! Imitima irahagaze ku banyarwanda ariko cyane cyane abategetsi b’iki gihugu! Niba muzi gusoma ibyo umuntu atekereza mukoresheje uko umuntu agaragara ku mubiri, murebe aba bategetsi murabona ko bose byabayobeye! Nta munezero na mba, ahubwo ntibasinzira!
Ngo iki ? Babuzwa n’iki gusinzira ?! Biterwa n’ibyo baba batekereza, hari igihe wasanga ntaho bihuriye n’akazi bakora !
Bwana Rurangwa wadusobanurira uburyo urwanda rwijanditse mukibazo cyiburundi? Erega reka nkubwire .umugore wumuturanyi aramutse aguhungiyeho akazana nabana bose b’umugabowe .wowe wabyitwaramo ute ? Ese washyira munzu yawe ukicecekera ? Cyangwa wagerageza kumenya icyateye uwo mwiryane mumuryango kugirango ube wabunga bongere basubirane .kubaza umugabo icyateye kwirukana umugore nabana ntibivuze ko uba wijanditse mubibazo byurugo rwe nubo abavandimwe barwanye umwe akaguhungira uzamwakire ariko ntuzaceceke ahubwo uzagerageze kumenya icyo bapfa kugirango ubunge .ngaruke inyuma gato Urwanda rero niko rumeze ntabwo rwaceceka kukibazo cyiburundi kandi abarundi baza bavugako bahunze .guceceka nuguhishira ikibazo kandi gihari .ahubwo uburundi bwakwiye kumvikana no guca bugufi kuk kugira impunzi niko kugira abanzi
@Innocent, ibyuvuga mbemeraho gato ariko nawe gerageze ujye inyuma gato kuko uravuga ikibazo utagitongarura no mu mpitagihe. Izo Kwasteri zari kumupaka abantu baza bakinjiramo bagahita bahabwa ubuhunzi byarimo ubuhe bushishozi mu mubano mpuzamahanga? u Rwanda rwijanditse mu bibazo by’u Burundi niba ushatse kubihakana ujye no binyamakuru wumve icyo perezida w’u Rwanda yavuze coup d’état imaze gupfuba urahita umenya aho u Rwanda rwari ruherereye nambere ya mandat ya gatatu.Ese n’ubu Nkurunziza ahaye ubuhungiro Kayumba Nyamwasa cyangwa abandi barwanya ubutegetsi bwa Kigali wabifata gute wowe kandi ko bizwi ko Niyombare ari mu Rwanda.Si na Niyombare gusa na Nkundabatware ari mu Rwanda.Ngibyo ibizambya umubano w’u Rwanda nibihugu duturanye.
Kuba u Rwanda rwarakiriye impunzi z’abarundi ubwabyo ntakibazo kirimo kuko abarundi ni abavandimwe bacu, kandi iyo inzu yawe ihiye uhungira kumuturanyi ibyo n’ibisanzwe.
Ikosa ryabayeho aribyo nita kwijandika, nuko u Rwanda nk’igihugu rwabogamiye kuruhande rumwe, rugashinja leta y’uburundi, aho kugerageza kumva impande zombi ngo rubashe kubunga. Iyo abategetsi bacu baguma bari neutre nkuko byari byatangiye igihe président Kagame ahura na Nkurunziza i Butare. u rwanda nk’igihugu cy’inshuti twari kugira inama abarundi, tugahuza impande zombi ari abashyigikiye mandat n’abatayishyigikiye. Iyo bigenda gutyo ikibazo kiba cyarakemutse cyera cyane.
Naho ubu byamaze gufata indi ntera. Na Mushikiwabo ubu ntazi amaherezo.
Gusa abanyarwanda nizereko babonye icyo bita diplommatie uko gikorwa.Kongo n’u Burundi..ntabwo bisaba ingufu za gisilikari gusa. u Rwanda badushyize mu nguni nako mu mfuruka umuntu yibaza ukuntu tuzahivana.Mushikiwabo niwe wageragezaga niba nawe ananiwe ntabwo bizoroha kbs.
@ bwiko pierre reka ngusubize waba warakurikiranye neza aho inkambi zimpunzi ziri mu Rwanda ntankambi yegereye umupaka
Izo kwasteri uviga nizafashaga impunzi ngo zigere aho zateganyirijwe kuba cg zisange abandi nimba uzi bugesera ntabwo umuntu yava Iburundi ahunze yananiwe ngo umureke azagere munkambi ya Gashora cg ya Muhama agenda namaguru .tuziko nta byo kurya bahunganye uzi umwanda wimpunzi sinzi nimba warabayeyo ntaho kwituma urabona u Rwanda nigihugu gifite isuku rero ntiwavuga ngo tureke impunzi zigende na maguru pe icyambere kurinda impanuka mumihanda u rwanda nacyo cyabamo kuko abantu bagenda namaguru nimpanuka ntiyabura uziko abeshi baba baturutse mucyaro .kubihutisha rero ngo bagere aho bafashwa simbibona nkikibazo wavuga muzindi nzira pe .naho ibyakayumba byo ni ibi kayumba yati umuyobozi mukuru mungabo ese ubundi mbanze ntabwo uziko ibintu nkibi bitwarwa neza hakoreshejwe politike rebanawe wisubize nonese kayumba ko ari aho ari nawe uhazi Harubwo ubona urwanda rwirirwa mu birego nigihugu kayumba yagungiyemo hokoreshwa ibiganiro gahoro kandi byose bikagerwaho naho kuvuga ngo rwanda ntacyo byamarira abarundi ahubwo bange urwanda bicare baganire kuko burundi natwe turi bamwe
Hbhhhhhh murasetsa cyane!!!! Noneho urwanda rwabaye HCR? Ngo rushyira kwasteri kumupaka rutegereje abarundi bambuka bahunze?
NGO COASTER ZAGIYE GUFATA IMPUNZI KUMIPAKA?? IBYOSE HARIMO IKIBAZO KANDI NTABWO UBONA KO BYARI BIKWIYE SE.UBWO SE UMUTURANYI AGUHUNGIYEHO ABABAYE ARIWOWE WABIGENZA UTE.PLEASE, RURANGWA USHOBORA KUBA UFITE AMARASO YUBUNYAMASWA SHA.
BWANA INNOCENT IGISHA IYO MPYISI SHA
ntasoni,ntanubwo bikunejeje??ndumva mbabaye
Izo mpuhwe ko ari nk iza bihehe ra zo kohereza Bus ku mupaka?