Dream Boys ntivuga rumwe n’abatemera ibikorwa by’abahanzi nyarwanda
Dream Boys ni itsinda ririmba injyana ya R’n B ndetse na Bongo rigizwe na Platini na TMC, rikaba rimaze kwamamara ndetse no kwiyerekana muri muzika. Aba basore ntibemeranya n’abavuga ko abahanzi nyarwanda ntacyo bakora ngo muzika ibe yamenyekana ku isi nk’uko ibindi bihugu bimaze kumenyekana byo mu Karere.
Muri 2008,Platini nibwo yahuye na TMC bihuriza hamwe nyuma y’uko buri umwe yakoraga umuziki ku giti cye. Nibwo baje gushinga itsinda baryita ‘Indatwa’ yaje guhinduka ‘Dream Boys’.
Aba bahanzi bavuga ko uko imyaka igenda ihita, ari nako muzika nyarwanda igenda ifata indi ntera ndetse hanavuka abandi bahanzi bashya kandi b’abahanga.
Mu myaka umunani bamaze rero mu muziki, basanga nta muntu wakabaye ahakana cyangwa se aca intege umuhanzi nyarwanda wese ukora umuziki.
Mu kiganiro na Umuseke, Nemeye Platini yavuze ko aho umuziki ugeze uryoshye. Kandi ko mu gihe gito cyane hashobora gutungurana abahanzi nyarwanda mu bitaramo bikomeye ku isi.
Yagize ati “Iyo umuntu aguciye intege bisaba ko wongera gufata umwanya wo gutekereza ku kintu akubwiye. Ibi rero nibaza ko bitari bikenewe muri iki gihe turimo guteza imbere umuziki.
Kuko niba nkoze nabi ukaza ukanseka aho wenda wakangiriye inama, bizatuma n’ubundi ntacyo mpindura mu mihangire yanjye.
Byagiye bivugwa kenshi ko igiye kurisha ihera ku rugo, ndasaba ko abanyarwanda aribo bagafashe iya mbere mu guteza imbere umuhanzi nyarwanda aho kumusebya cyangwa akamwereka ko ntacyo azigezaho”.
Ibi abitangaje nyuma y’aho iri tsinda rya Dream Boys rishyiriye hanze amashusho y’indirimbo bise ‘Birarangiye’ bakoranye n’umuraperi Jay Polly.
Joel Ritaganda
UM– USEKE.RW