Bruce Melodie niwe uhagaze neza muri muzika- Social Mula
Mugwaneza Lambert umwe mu bahanzi bazamutse mu gihe gito agahita amenyekana mu njyana ya Afrobeat ku izina rya Social Mula, asanga Bruce Melodie ariwe uyoboye abandi bahanzi nyarwanda muri iki gihe.
Ibi uyu muhanzi yatangaje, ni bimwe mu bintu bitari bikunze kubaho mu bahanzi nyarwanda kuba hari uwakwemera ko hari mugenzi we abona ko ashoboye cyangwa se arimo kwitwara neza.
Impamvu Social Mula avuga ko asanga Bruce Melodie ariwe usa naho ayoboye abandi, ni uburyo ngo uwo muhanzi nta ndirimbo ye akora ntibe itakundwa.
Mu kiganiro na Umuseke, Social Mula yashimangiye ko umwaka wa 2016 uza gutuma benshi mu bahanzi bari basanzwe bazwiho ubudahangarwa mu kwiharira amasoko y’ibitaramo biza guhinduka.
Yagize ati “Uyu mwaka twese nta muhanzi n’umwe utawufitemo ingamba. Ahubwo birasaba kumenya uburyo umuntu agomba akwitwara ngo agree ku ngamba yihaye.
Bruce Melodie amaze kugira izina ridafite aho rihuriye n’andi mazina dufite akomeye muri muzika nyarwanda.
Kuko niwe muhanzi ukora indirimbo ugasanga nta hantu itari kandi ikanakundwa n’abantu batari bakeya.
Rero bigaragaza ko bamwe mu bahanzi bari basanzwe bakomeye bagiye guhura n’ikibazo cy’abandi bahanzi barimo kuzamuka kandi bafite ubuhanga mu miririmbire yabo”.
Social Mula yakomeje avuga ko ku ruhande rwe yamaze kubona umujyanama ubu agiye kwigaragariza abafana be n’abakunzi ba muzika nyarwanda muri rusange.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW