Digiqole ad

Ally Soudy yamaganye iterabwoba muri PGGSS III

Uyu mugabo yahoze ari umunyamakuru mu Rwanda, ni umuhanzi ubu uba muri Leta z’Unze ubumwe za Amerika, akurikiranira hafi ibiba muri muzika y’u Rwanda kubera ikoranabuhanga no kwihuta kw’amakuru kugezweho.

Ally Soudy ntashyigikiye abasa n'abatera ubwoba ko kanaka ariwe uzegukana irushanwa/photo facebook allysoudy

Ally Soudy ntashyigikiye abasa n’abatera ubwoba ko kanaka ariwe uzegukana irushanwa/photo facebook allysoudy

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook, Ally Soudy yavuze ko abona abantu bamwe na bamwe bemeze nk’abatera ubwoba mu kwemeza ko umuhanzi runaka ariwe uzatwara irushanwa rya PGGSS III rizatangwa tariki 10 Kanama uyu mwaka. Ni ejo bundi kuwa gatandatu.

Kuri facebook ye yanditse ati:

Kubera iki bamwe bameze nkabatera ubwoba cg bemeza bidakuka ukwiye gutwara PGGSS3?

Njye nizera ko uwageze wese final afite ububasha bwo gutsinda hagendewe kumategeko y irushanwa.

Wagakwiye gufana cg se byibura ukerekana uwo uha amahirwe apana gutegeka cg se kuvuga ngo kanaka nadatwara iri rushanwa bazaba bibye cg ngo bagendera kubindi kuko ibyo nabyo bishobora guteza ahubwo ukwibwa kubandi cg guteza indi influence.

Amahirwe masa kuri all 5 artists bose barabikoreye kandi barabikwiye ariko hagomba gutsinda umwe!

Abanyamakuru ku maradio amwe, abafana ndetse n’abahanzi hari bamwe uzumva bavuga ko iri rushanwa rikwiye kwegukanwa n’umuhanzi runaka.

Bamwe ndetse ntibatinya no kuvuga ko nibitagenda gutyo azaba yibwe.

Dream Boys, Knowless, Mico the Best, Riderman na Urban Boys nibo ubu bari guhatana. Amatora arakomeje kuri za telephone hakoreshejwe ubutumwa bugufi na numero z’uwo uha amahirwe.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

en_USEnglish