Digiqole ad

Birakwiye ko amashyamba aba inkingi y’amajyambere – Mukakamari ARECO-Rwanda Nziza

Birakwiye ko amashyamba aba inking y’amajyambere aya ni amagambo yagarutseho na Mukakamari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umuryango ARECO-Rwanda Nziza. Mu gihe hirya no hino haterwa ibiti ariko umusaruro wabyo ntugaragare uko bikwiye, biturutse ko mu biti biterwa ibikura ari  bike cyane.

Mukakamari Dancilla umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umuryango ARECO-Rwanda Nziza
Mukakamari Dancilla umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umuryango ARECO-Rwanda Nziza

Mu gihe cya vuba haratangizwa ubushakashatsi bwimbitsebwo kumenya impamvu nyamukuru y’iki kibazo, ibi bikaba ari ibyatangajwe nabagize imiryango RECOR na ARECO–Rwanda Nziza ubwo bitabiraga igikorwa cyo gutera ibiti cyabaye muri iki cyumweru dusoje, iyi miryango ikaba yari yifatangije n’abaturage batuye mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Gatenga, Akagari ka Nyarurama Umudugudu wa Nyabikenke.

Iyi miryango ikaba yarateye ibiti 2000 byatewe ku gasozi hamwe mu Kagari ka Nyarurama, ku buso bungana na hegitari imwe.

Aganira n’itangazamakuru ritandukanye ry’itabiriye iki gikorwa cyo gutera ibiti, Mukakamari Dancilla umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umuryango ARECO-Rwanda Nziza mu gihugu ndetse akaba anashinzwe ubukangurambaga muri iyi gahunda y’igikorwa muri ARECO-Rwanda Nziza yatangaje ko hari n’ubundi bushakashatsi burimo gukorwa kugira ngo bamenye icyaba gituma ibiti biterwa ariko ntibikure dore ko n’aha byatewe atari ubwa mbere byari itewe ariko ntibyabashije gukura.

Mukakamari yagize ati : “Kugeza ubu ntituramenya impamvu ibiti biterwa ariko ntibikure, niyo mpamvu turimo gukora ubushakashatsi kumenya ikibitera.” Yakaomeje avgira ati: “ ibiti bifatwa n’inkingi y’amajyambere arambye, bikaba bikwiye ko buri wese agira uruhare mu kubirinda no kubibungabunga”.

Ibi ngo ni mu rwego rwo gukangurira Abaturage gutera no kwita ku biti mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima nk’uko n’Umuryango w’Abibumbye wahariye uyu mwaka igikorwa cyo kwita ku mashyamba ndetse no gushyira mu bikorwa gahunda za leta.

Mu Rwanda iyi gahunda y’amashyamba igamije kugirwa imwe mu by’ingenzi mu kuzamura ubukungu bw’igihugu binyuze mu buhinzi, ubukerarugendo n’amashanyarazi haterwa ibiti miriyoni 67 z’ibiti bizaterwa mu Rwanda hose.

Muri gahunda ya leta y’u Rwanda y’icyerekezo 2020 hagamijwe ko amashyamba yaba amaze guterwa ku butaka bw’ubuso bwa 30%.

Sehene Chrisostome umunyamabanga nshigwabikorwa wa RECOR avuga ko iyi gahunda yo gutera ibiti ari iyaburi wese nk’umuryango abereye umuyobozi bakaba bagiye gukora ubuvugizi ku byo bateye kugira ngo bibyare umusaruro mwinshi.

Mubigo bitandukanye byitabiriye uyu muhango harimo Rwanda Environment Conservation Organisation (RECOR), Association Rwandaise des Ecologistes (ARECO-Rwanda Nziza), Nile Basin Discourse Forum, Association Rwandaise des journaliste pour la Conservation de la nature, Nile Media Network n’iyindi.

Jean Elysee Byiringiro

3 Comments

  • twishimiye ko comment zanyu ni nziza kubijyanye no gusomana ndetse n’ingaruka zabyo ariko kandi mwerekanye n’ububi bwo gusomana n’umuntu mutashakanye, rero byaba byiza buri wese abanje kugenzura no kumenya uwo mukwiye kubikorana kuko atari ibyaburiwese kuko bibaye bityo habaho kwandavura kandi nta mfura yandavura ndetse no muco nyarwanda ntibikwiye kuko ntakinyabupfura cyaba kirimo. murakoze.

  • ikindi kandi ku bantu bamenye Imana ntabwo ari byiza gusomana n’umuntu mutashakanye kuko akenshi iyo usomanye n’umugore utaruwawe igikurikiraho nukwishora mu imibonano mpuzabitsina kandi ingaruka yayo si nziza bishobora kwanduza indwara zitandukanye zirimo na HIV ndetse n’izindi zitandukanye, rero ibyiza umuntu wese yagombye kwimenya no kwiyubaha

  • Njye maze imyaka irenga icumi mbabazwa n’uko buri mwaka dutera ibiti kandi tubitera aho twabiteye mu myaka yashize kubera ko biba bitarafashe, n’iyo byaba byarafashe, ariko bikangirika kubera kutitabwaho. Ikindi kandi ni uko ingemwe ziterwa mu butaka butaberanye nabwo, hakaba n’igihe zitewe nta mvura ihari zigahita zangirika. Izo nizo mpamvu z’ingenzi zituma amashyamba mu Rwanda atiyongera n’ubwo hari n’izindi nyinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish