Digiqole ad

Impunzi 150 nizo ziteganijwe gutahuka ziva muri Congo kuri uyu wa 22 Ugushyingo

Impunzi zikomeje gufata icyemezo ku bwinshi cyo gutahuka mu rwazibyaye aho biteganyizwe ko ejo ku wa kabiri taliki ya 22 Ugushyingo 2011  hateganyijwe gutahuka impunzi zigera ku 150 zizaturuka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi bikaba byatangajwe n’ushinzwe agashami k’impunzi muri  Minisiteri ifite Ibiza no gucyura impunzi mu nshingano zayo Jean Claude Rwahama, aho avuga ko impunzi ejo biteganyijwe ko zizambuka umupaka ugabanya Congo Kinshasa n’ U Rwanda nta nkomyi.

Akaba akomeza avuga ko izo mpunzi zizahita zerekeza mu nkambi ya Nkamira mu karere ka Rubavu. Rwahama akaba atangaza ko impunzi zatashye kubushake bwazo ariko inyinshi zikaba zafashe icyemezo cyo gutaha kubera icyemezo cyafashwe  n’umuryango w’abibumbye cyo kwamburwa statut y’ubuhinzi ku banyarwanda bahungiye hirya no hino mu minsi ya vuba.

Abanyarwanda bakabakaba ibihumbi mirongo irindwi (70 000) nibo babarirwa mu  buhungiro mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, aho abagera kuri milliyoni 3,4 (3.4 million ) babashije gutahuka ku bushake.

Tubibutse ko mu cyumweru gishize hatahutse  impunzi zirenga 40 zaturutse nazo muri  Congo aho harimo n’umuryango umwe waturutse mu gihugu cya Zimbabwe.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

6 Comments

  • Karibu ku mpunzi zitahuka kandi nizitaraza nyabuneka igihugu kirarese keze amata n’ubuki! muze ku bwinshi! gusa nanone muzane amahoro kuko murayahasanga nubundi! namwe rero muze muyahumeka! welcome again!

  • Ahaaa! ni byiza cyane nubwo ariko bitanoroshye na gato ariko nanone birashoboka kub’encadra mu bandi gusa birasaba amahugurwa ahagije ! ariko nyabuneka abashinzwe umutekano mujye mubanza mubasake wasanga hinjiramo na FDLR ntawakwizera iby’abaturuka Congo!! ariko nabo nibashaka bajye baza ariko bamenye aho bajya ntabwo ari mugihugu kitagira amategeko moindre erreurs nk’izo bajya bakorera Congo agatwe hasi! ibyo babimenye nibanashaka gutaha!!

  • Umva nibaze ariko babanze ba chekinge daa! ntawamenya! ariko se ubundi ubwo harya udusambu twabo turacyahari raa bene wabo ntibatwigabanyije??! nyamara uko bagenda batinda mbona bashobora kuba ariko bazajya basanga ibyabo hasigaye ngerere!

  • Arikose ubundi uretse abantu babashukaga, iyo muza kunvira kera mugataha, ubu ntimuba mumaze kugera ku bikorwa bishimishije?? ubu murebe abatashye kera ko batamaze gutera imbere, ubu bahawe inka muri gahunda ya leta ya girinka munyarwanda, bafite mutuelle de santé, n’ibindi byinshi bihabwa abaturage batuye igihugu cyacu. Ariko nubundi ntarirarenga nimuze namwe bizabageraho, ariko mumenye ko uwagutanze gutambuka, aba yagusize, mukorane umuhate, namwe muharanire kwiteza imbere, kandi dufatanye kwiyubakira igihugu cyacu!! Murakaza neza murisanga, mwicare mugubwe neza mu Rwanda rwacu.

  • ni byiza gutahuka mugihugu cyazibyaye. ariko jye nifitiye impungenge kuri izi mpunzi muzi neza ko abenshi muri izi mpunzi baheruka mugihugu mu myaka ya za 1994 aho igihugu cyarangwaga n’amacakubiri yagejeje kuri jenocide bamwe banagizemo uruhura, rero impungenge zanjye zishingiye kukuba bamwe muri aba baba bagifite imyumvire yakera nkabona ko byaba byiza mbere yo kuba integrated muri rwandan society bari bakwiye kujya bashyirwa mu ngando bakigishwa bihagije bakumvishwa igihugu bajemo ko gitandukanye nicyo basize, bityo tukaba twabasha kubana nabo mu mahoro.

  • nibaze dufatanye kurwubaka kuko amaboko y’abantu babiri bafatanyije arutata ayabantu ijana badahuje ingufu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish