U Rwanda rwatorewe kujya mu kanama k’amahoro n’umutekano ka African Union
Ni mu matora yabaye kuri uyu wa kane i Addis Ababa ku kicaro cy’Umuryango wa Africa yunze ubumwe ahateraniye inama y’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bigize uyu muryango nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda.
U Rwanda rwatorewe kujya mu bihugu 15 biba bigize akanama k’amahoro n’umutekano mu muryango wa Africa yunze ubumwe, kuri manda y’imyaka ibiri iri imbere (2016-2018)
Akanama k’amahoro n’umutekano mu muryango wa Africa yunze ubumwe kagiyeho mu 2003, gashinzwe gushyira mu ngiro imyanzuro y’uyu muryango, gukumira amakimbirane, kubaka amahoro ahabaye amakimbirane…
Kagira inshingano zijya gusa n’iz’akanama gashinzwe amahoro n’umutekano mu muryango w’Abibumbye.
Abakagize batorwa n’ibihugu binyamuryango by’umuryango w’Ubumwe bwa Africa hagiye hakurikijwa; aho ibihugu biherereye, umuhate wabyo mu kugarura amahoro mu bihugu birimo intambara, umusanzu wabyo mu mafaranga kuri uyu muryango ndetse n’ubushake bwa Politiki mu bumwe bwa Africa.
Aka kanama kagizwe n’ibihugu 15, bitanu muri byo bitorerwa manda y’imyaka itatu, ibindi 10 bigatorerwa manda y’imyaka ibiri, manda zishobora kongera gutorerwa.
Muri aka kanama nta gihugu kinyamuryango kigahoramo, nta Veto ihaba, umuyobozi wako ahinduranywa buri kwezi mu bakagize hakurikijwe inyuguti itangira izina rya buri gihugu kikarimo.
Aka kanama gakurikirana cyane porogramu y’umutwe w’ingabo za Africa zihora ziteguye gutabara aho bifashweho umwanzuro n’aka kanama.
UM– USEKE.RW
8 Comments
Rwanda oyeeeeeee!Komeza wese imihigo mu ruhando rw’amahanga.
Komeza imihigo Rwanda yacu
Uhamye ibirindiro ube ikirenga
Uri inganji ihamije intambwe
Twese abana bawe turagukunda
Komeza imihigo
Iyi nkuru ni nziza kabisa
u Rwanda rukomeje kugirirwa ikizere kandi bisobanura ikintu kiza
Nk’ubu u Burundi bwari muri aka kanama muri 2014 ariko ntibwari guhirahira bwongera gusaba kujyamo.
Amahoro n’umutekano nibiganze mu Rwatubyaye no mu bihugu bituranyi
Kuba Rwanda rukora business yo kwohereza ingabo kurinda amahoro ntibivuze ko abategetsi b’u Rwanda bakunda amahoro. Reba aho bageze akarere k’ibiyaga binini bakazengereza.Nyamara kuva za M23 zaratsinzwe bashatse bacisha make. Museveni na Kagame bakareke kugundira ubutegetsi dore ko ba champions baba muri Afrique de l’ESt (Museveni, Kagame,Kabila,Nkurunziza,Sassou -Ngesso…)
Wowe Kalisa ndasaba imana igufashe ube umunyarwanda usobanuste naho urakyari imfabusa pee
Ntimugate umwanya kumuntu nka kalisa about nibabandi nyine buzuye umumara nubuvenderi bakakwicira umwana uti Mara nabangaba basigaye ariko undeke nyobore niho bamwe biyambuye ibyera bambara imikara bats about bones rimwe bafatanije urugamba barangara bafatanya na bakanywamaraso none byarabayobeye bazangwa kwa ngara
ibi ni byiza rwose akazi tugiye kugakora neza maze amahanga tuyahige
Ariko kuki Abyanyarwanda mukunda kwitwara nki ntarakabona? Nka member wa AU, ntago arigitangaza kugya murako kanama. Nti nkuko turata Iterambere nti twibaze ikyo nka Abanyarwanda muri rusange twungukamo.
Mwaretse tugakyisha make, ‘humility’, ko aribwo bupfura. Ibintu byokwirarira changwa gukabya ibisangwe twari tubeherutse kugihe cha Idi Amin, Mobutu Sese Seko na vubaha kuri Gadaffi. Uko byagyenze murabizi. Mureke tugire ‘humility’ gato. Kuko kugya kurako kanama nu uberanganzira bwachu & ni gyihembye chachu. Unless there is a hiden agenda.
Comments are closed.