Digiqole ad

Gisa cy’Inganzo akirutse Malaria

 Gisa cy’Inganzo akirutse Malaria

Gisa cy’Inganzo aravuga ko nyuma y’ibyumweru bibiri yari amaze arwaye malaria ubu ngo yatangiye gutora agatege, ku buryo ubu abasha kujya muri studio agakomeza gukora umwuga we.

Gisa

Gisa wakunze kuvugwaho gukoresha ibiyobyabwenge, ndetse umwaka ushize akaba yaranajyanywe mu bigo ngororamuco cya Iwawa ubu uyu mwaka wa 2016 yawutangiye neza, ku bw’ubujyanama yahawe byose yarabiretse asubira ku murongo.

Gisa cy’Inganzo yabwiye Umuseke ko ubu yisubiyeho afite imyitwarire myiza, ahanini abikesha umujyanama we dore ko ngo ubu hashize ibyumweru bibiri yemerewe gukoresha Telephone yari yarambuwe kugira ngo abanze atuze.

Yagize ati “Rwose ubu ibintu byinshi byarahindutse, umuntu twahanye gahunda ndayubahiriza, nkagerageza kubahiriza ibyo mba navuganye n’abantu tuba duhanye gahunda, ibyo mbikesha manager (umujyanama) wanjye.”

Mu minsi ishize, uyu muhanzi yakunzwe cyane kubera ubuhanga mu kuririmba yihariye, indirimbo ze nka “Je t’aime“, “Rumbiya” n’izindi zarakunzwe cyane.

Gisa cy’Inganzo avuga ko abajyanama be bakomeje gukurikirana ibikorwa bye buri munsi, ndetse akabashimira barimo kumukorera akazi neza.

Uyu muhanzi avuga ko ubu afite imishinga myinshi irimo n’indirimbo nshya igiye kujya hanze mu minsi iri imbere, ikazaza ikurikira iri ku isoko ubu yitwa “Genda ubabwire” asohoye vuba aha.

Gisa yizeza abafana be ko ari kubategurira ibintu byiza birushijeho ku byo yakoze mbere, kandi ngo ntabwo azongera gusubira inyuma ukundi.

Nyuma yo kureka ibiyobyabwenge Gisa avuga ko umubiri we umeze neza ndetse ubu aherutse gukira Malaria yari arwaye mu minsi ishize.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Aririmba Neza Pe Kandi Ukumva Indirimbo Ze Ziradufasha. Niyisubireho Nawe Atere Imbere, Kandi Mwifurije Amahirwe Masa!

  • Keep it up msaz tukuri inyuma kbsa urashiboy

Comments are closed.

en_USEnglish