Muyoboke arashinjwa asaga 1.500.000 frw yahuguje Béatrice
Muyoboke Alexis umenyerewe cyane muri business ya muzika mu Rwanda, wanafashije kandi abahanzi bakomeye kuzamuka ubu arashinjwa na Béatrice ko yamuriye asaga 1.500.000 frw.
Uyu Beatrice avuga ko uburyo yamuriyemo ayo mafaranga, mu mpera z’umwaka wa 2015 umuhanzi Big Farious ukomoka i Burundi ariko usigaye yibera mu Rwanda yagombaga kujya muri Canada gutaramira abanyarwanda n’abarundi bahatuye.
Muri icyo gitaramo bikaba byari binateganyijwe ko azajyana na Danny Vumbi waje no kujyayo nyuma.
Muri iyo minsi nibwo Big Farious yaje gutabwa muri yombi na Police y’u Rwanda ari kumwe n’umwana w’umukobwa utari ugejeje igihe cyo kuba yarara mu ma hotels.
Ubu ngo nibwo Muyoboke yatangiye kumwaka amafaranga Béatrice uba muri Canada wari wateguye icyo gitaramo agatumira abo bahanzi ngo amufashe gufunguza Farious.
Uko gufungwa byaje gutuma Farious atitabira ibyo bitaramo ndetse ngo biza no gutuma abantu bari baguze amatike yo kwinjira bayasubizwa kubera ko umuhanzi bashakaga atari akije.
Mu kiganiro na Radio 10, Béatrice yatangaje ko agomba kugeza Muyoboke mu nkiko akaba yamusubiza amafaranga ye yose yamuhaye mu byiciro bitandukanye.
Yagize ati “Mfite ibimenyetso byose byerekana ibiganiro nagiye ngirana na Muyoboke ku byerekeye amafanga. Bityo sinshaka guta umutwe nterana nawe amagambo ahubwo njye reka njye mu nkiko nibaza ko zizandenganura.
Gusa ijambo rimwe namubwira, ni uko agiye kwikoza isoni imbere y’abanyarwanda bari bamuziho ubunyangamugayo”.
Ku ruhande rwa Muyoboke we avuga ko amafaranga azi yemera ari amafaranga 1.300.000 frw yonyine.
Mu gihe Béatrice yaba yumva hari andi arenga ayo, akazagaragaza ibimenyetso. Uyu mugabo akaba adahakana ko ayamurimo kandi azayishyura.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
7 Comments
@ Ejo numvishe ikiganiro cya Beatrice gusa icyo nakuyemo nuko uriya mugore arushyanya gusa ntashaka kumvikana na Muyoboke. Kuba amafaranga yarayatangaga amenshi yayohererezaga Osward musaza we nawe akayashyikiriza Muyoboke bisobanuyeko namusazawe ashobora kumurya. Kurundi ruhande yayoherezaga mumadorali kandi exchange rate ihora ihinduka. Ikiyongeraho we yavuzeko ayo yahaye muyoboke ubwiwe ari 300,000 Rwf, andi yayahaye Big Farious. Muyoboke yohererreje Whatsaap message Mike ukora mukiganira cya Ten tonight yerekana ko Beatrice yasabye muyoboke ko niba bidakunze yazazana Farious aagakina mugitaramo cye mukwezi kwa kabiri kdi muyoboke akaba yemera ko yiteguye. Ahubwo umugore ntazi uko ibitaramo bikorwa arongera akabaza ati: Nonese ko nta Flyers mwatanze kdi igitaramo nicye sicya Muyoboke bivugako Beatrice ariwe uri responsible ya Flyers gusa birababaje kuva Canada uje kuregera ibyo nawe utazi neza ngo afite umuryango utabara nyamara biragaragara ko yaba nawe ashaka indoke. Yagize ati :” Ntakumvikana na muyoboke nshaka kuko arimo arampimbira ndashaka kumushyira kukarubanda bose bamumenye mujyanye mu nkiko” Ayamagambo se urabona hari ubwumvikane ashakamo reka da ni intambara gusa.
@Patrick.Ko uriho uvuga nkáhoradio 10 ivugira iwawe honyine? Ayo 300 000frw se yo, ko avuga ko yayamuhaye ngo bafunguze Big Fizzo, bamufunguzaga ngo bigende bite? kwari ukugira ngo ajye kuririmba atishe gahunda za Beatrice. Ngo yohererejwe whats aps messages? none se ko bamuhaye choices eshatu, yasubije iki?Yabeshye uriya mugore ngo viza imara iminsi 30, ntabwo umufaransa kujya muri Canada, uburenganzira kubwaka birenza umunsi umwe. Ikibazo abanyarwanda dufite ni iki: Gushaka kwigira abanyabwenge, gushaka gukira vuba tutavunitse, kwihagararaho no mu mafuti;ibi byose iyo ubiteranyije bibyara kuguheza hasi. Ikindi uvuga ngo umugore aravuga amafaranga ngo menshi ngo ugereranyije náyo yohereje, ko ubizi hari umucencu wífaranga ubaho? Aho bwakereye watoraguye angahe? Niyo ryaba ifaranga rimwe yarariruhiye barimusubize.
@ Emmanuel nonese niba nawe wagikurikiye neza yavuzeko yayahaga musaza we nawe akayashyira Muyoboke niiki kimuhamiriza ko ari musaza we utarayahejeje ikindi kandi muyoboke we yemeyeko nibumvikana bazitabira concert cg bakamusubiza 1,300,000 Rwf. Ikibazo niba koko amafaranga ari danger kuki we atemera kumvikana yamubwiyeko ari umu france(Farious) ariko ikibazo si icya Visa gusa kuba abarundi bataritabiriye ariko hari n’abanyarwanda baje kureba Danny Vumbi? Nonese we azamusubiza ayo yishyuwe nabo avugako ari bake baje muri Concert?
Mubiranga abanyarwanda no kumvikana birimo none kuki Beatrice we atabikozwa? Niki cyaba cyibyihishe inyuma ubuse niwe wambere waba uhinduye igitaramo kumunota wanyuma? Stromae ko yabikoze kuki Kabayona atamwishyuje? yarakwiye gukora izo Flyers yarangiza akareba ko mukwakabiri batazaza? Wavuze ngo abanyarwanda ariko uwo Stromae ni umubiligi(European Indigene). Ndumva imyumvire ye irenze iyabanyafrika. Guufunguza Farious byaratinze nkuko bimeze kdi niyo amakosa yaba yarakozwe na Alexis Beatrice suko yarikubigenza. Urakoze @ Emmanuel muvandimwe wange.
Ahubwo police nikore iperereza barebe uburyo yafunguwemo kuko ndumva haba harabayemo ruswa
Yego rata Venust!wasanga barashyizemo Ruswa ngo bafungure awabo!!uwatanze troi cent mille ngo bamufungure badusobanurire niba inkiko zo mu Rwanda zifungura umunyabyaha atanze frw? Yafanwe Umwana amuhohotera nikibazo gikomeye kbsa!!
Ahubwo Mudusobanurire Uko Bafungura Umunyacyaha Nkicyo Ngo Hatazwe Amakashi , Harimo Na Ruswa Rero ,ahubwo Mwitonde Kuko Nibijya Munkiko Birarabana Ibindi Mutangare , Gusa Murabo Gukosorwa Mwese
kandi NTORE NDATABIGWI dusangiyumwuga” Music Modern “,mwibuke amasomo yindangagaciro mwitondere ingona zuzuy’amazi dushaka kwambuka ngo tugere ahotugomba kugera kandi twatojwe kugera, #imihigo irakomeye kandirakomeje#
Comments are closed.