Digiqole ad

Donald Trump noneho yavuze ko yarasa umuntu kandi ntibimubuze gutorwa

 Donald Trump noneho yavuze ko yarasa umuntu kandi ntibimubuze gutorwa

Ati ‘narasa umuntu kandi ntibimbuze kubona amajwi

Noneho baribaza ko yagiye kure mu kuvuga amagambo arimo ubusazi. Donald Trump muri iyi week end ubwo yariho yiyamamaza muri Leta ya Iowa yagize ati “Njye nshobora kurasa umuntu hagati mu muhanda kandi ntibitume mbura ijwi na rimwe.” Amagambo yatangaje benshi bayumvise bakomeje gutangazwa n’ingero atanga.

Ati 'narasa umuntu kandi ntibimbuze kubona amajwi
Ati ‘narasa umuntu kandi ntibimbuze kubona amajwi

Tariki 01 n’iya 02 Gashyantare ni iminsi ikomeye muri USA, nibwo amataora azatangira neza mu bice by’AbaRepublikani n’AmaDemocrate.

Abaturage ba Iowa nibo ba mbere batora abakandida bashaka, uwo babona akwiye kubahagararira mu guhatanira kuba Perezida wa USA. Igitutu ubu ni cyose ku mpande zombi.

Mu baRepublikani Donald Trump ni we uyoboye ariko amagambo ye amwe n’amwe atuma abo ku rundi ruhande bakomeza kumwibazaho, abamushyigikiye bo bagakomeza kwiyongera.

Uyu mugabo kuwa gatandatu yagiye kure ari kwiyamamaza aha Iowa ati “Njye nshobora kurasira umuntu mu muhanda wa Avenue 5 hagati (umuhanda uzwi cyane i New York) kandi sintakaze abantora.”

Byari mu buryo bwo kwishongora ko we afite abazamutora batajarajara bamukomeyeho. Yongeraho ati “Si njye ubivuga, ni ubushakashatsi bugaragaza ko abazantora ari indahemuka.”

Trump amaze iminsi atungura abantu mu kwiyamamaza kwe. Uyu muherwe utunze za miliyari z’amadolari ubushakashatsi bwakozwe na CNN buvuga ko ashobora gutsinda ku kigero cya 37% mu gihe umukurikiye ari Ted Cruz ushobora gutsinda kuri 26% inyuma yabo hakaza Senateri Marco Rubio watsinda kuri 14%.

Trump ariko akaba yarakomeje kugenda avuga ibintu bikomeye ku bigendanye n’abimukiira, umukano imbere muri US, ububanyi n’amahanga ndetse no kuri Islam…

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • hhhh Donald Trump aranyica kabisa!!!! Ngo yarasa umuntu mumuhanda abamutora ntibareke kumutora? Nonese bamutorera mugihome? Cg nawe yahita yigira Police akavuga ko yari yitwaje intwaro uwo yarashe? Gusa U.S iri mubihe bibi byivangura rikabije nsigaye nibaza iyo Democratie bavuga yaragiyehe kweli?

  • ariko kino kigabo umenya kirwaye mu mutwe. umuzungu warenzwe arasara.

Comments are closed.

en_USEnglish