Digiqole ad

Remera: Umunuko w’amazi yo mu muferegi ubangamiye abatuye umudugudu w’Izuba

 Remera: Umunuko w’amazi yo mu muferegi ubangamiye abatuye umudugudu w’Izuba

Amazi areka hano akahamara igihe akanukira abahaturiye ndetse ngo ashobora kuba yororkeramo imibu

Abaturage b’ Umudugudu w’Izuba, akagali ka Rukiri I, babwiye Umuseke ko banukirwa n’amazi areka mu mugende akahaborera bityo umunuko ukababuza amahwemo. Bemeza ko ubushobozi bwabo butatuma babasha gusibura uwo mugende bagasaba ubuyobozi kubatera inkunga mu bitugu.

Amazi areka hano akahamara igihe akanukira abahaturiye ndetse ngo ashobora kuba yororkeramo imibu
Amazi areka hano akahamara igihe akanukira abahaturiye ndetse ngo ashobora kuba yororkeramo imibu

Ibi abaturage babisabye kuri uyu wa Gatandatu, 23 Mutarama 2016 ubwo ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera mu karere ka Gasabo bwifatanyije na bo mu tugali n’imidugudu gukora isuku ahagaragara umwanda kurusha ahandi.

Umudugudu w’Izuba aho abanyamakuru basanze abahatuye bugarijwe n’umwanda mwinshi kandi uteye inkeke kuko uwo mwanda uturanye n’ingo, abaho bakaba bahumeka umwuka unuka kubera amazi areka akahaborera.

Uwimana Grace umwe mu bahatuye yabwiye Umuseke ko batishmira uwo munuko ariko ko nta yandi mahitamo bafite kuko batakwishoboza gutunganya uwo muferege.

Yasabye ubuyobozi gukora ibishoboka byose bukabafasha kuhatunganya.

Uwimana yabwiye Umuseke ko nubwo atakwemeza ko abarwara Malaria muri ako gace baba bayitewe n’imibu yororokera mu bidendezi by’amazi ahareka, ariko ngo birashoboka.

Undi muturage utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko hari abana bajya barwara indwara z’impiswi kubera umwanda ukwirakwizwa n’amasazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Nsabimana Vedaste yavuze ko kuba bakoreye umuganda wihariye muri uyu mdugudu byatewe n’uko bashaka gukemura icyo kibazo.

Yemeje ko mu rwego rwo gukemura ikibazo, ubuyobozi buteganya kuzashyiramo imihanda kugira ngo abaturage bareke guturana begeranye cyane kandi mu nkengero z’umuhanda hashyirwe imiferege imanura amazi ikayajyana kure kugira ngo atareka.

Umuyobozi w’Umurenge wa Remera yasabye abaturage gukorana n’izindi nzego kugira ngo bagire isuku mu bushobozi bafite.

Nyuma yo gusura umudugudu w’Izuba abayobozi berekanye gahunda bafite yo gutunganya imidugudu igize umurenge wa Remera yiswe Smart Village.

Iyi gahunda ngo izafasha abaturage kugira isuku no kwita ku mutekano kugira ngo babeho bafite agaciro gakwiriye Umunyarwanda.

Umuganda wakorewe mu midugudu irangwamo umwanda ukabije
Umuganda wakorewe mu midugudu irangwamo umwanda ukabije
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge avuga ko ikibazo cyatangiwe gushakirwa umuti
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge avuga ko ikibazo cyatangiwe gushakirwa umuti

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish