Celine Dion yasezeye bwa nyuma umurambo w’umugabo we
Celine Dion umuhanzikazi w’icyamamare ku isi yasezeye bwa nyuma ku murambo w’umugabo we René Angélil uherutse guhitanwa na cancer yo mu muhogo.
Ku itariki ya 14 Mutarama 2016 nibwo Celine Dion yabuze umugabo we bari bamaranye imyaka igera kuri 22 bashyingiranywe dore ko babanye kuva mu Ukuboza 1994.
Mu kiliziya yitwa Notre-Dame Basilica iherereye mu Mujyi wa Montreal, niho habereye uwo muhango wo gusezera nyakwigendera. Muri uwo muhango hakaba hanagaragaye umubyeyi wa Celine Dion.
Thérèse Dion w’imyaka 88 nawe yari mu baje kwifatanya n’umukobwa we Celine Dion mu gusezera bwa nyuma umurambo w’umugabo we.
Mutarama 2016 ni umwe mu myaka itazigera yibagirana kuri Celine Dion. Kuko nyuma y’iminsi ibiri gusa umugabo we apfuye, musaza we Daniel Dion nawe yahise yitaba Imana nawe azize Cancer.
Ku rukuta rwe rwa Twitter Celine Dion akaba yasabye amafana be bari hirya no hino ku isi ko baza gukurikirana umuhango wo guherekeza umugabo we kuri internet kuri uyu wa gatanu.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
3 Comments
imana imwakire mu bayo
RIP
Que son ame reste en paix.
Comments are closed.