UN yatangiye guhuza abatavuga rumwe mu Burundi
Itsinda rigizwe n’abantu 33 bahorejwe na UN rigomba kugera i Bujumbura kuri uyu wa Kane kugira ngo rigerageze kureba uko ryahuza impande zishyamiranye. Umwanzuro wo kohereza iri tsinda wafashwe n’abagize akanama ka UN gashinzwe kugarura umutekano Isi ku italiki ya 12, Ugushyingo umwaka ushize.
Muri uyu mwanzuro Akanama ka UN gashinzwe amahoro ku Isi kasabye abahanganye kwicarana bakarebera hamwe uko bakemura amakimbirane bagiye kumara umwaka bafitanye yatewe no kwiyamamaza kwa Pierre Nkurunziza kuri manda ya gatatu, bamwe bavuga ko itemewe n’amasezerano ya Arusha ndetse n’Itegeko nshinga rw’u Burundi.
Nubwo UN yasabye impande zishyamiranye kumvikana, kugeza ubu mu Burundi havugwa abantu bicwa kubera impamvu zitandukanye ariko ubutegetsi bukavuga ko baba bari mu bahungabanya umutekano.
Kubera ko umwuka utameze neza mu Burundi abakurikiranira hafi ibibera yo bavuga ko bizagora abagize ririya tsinda kugera ku ntego yabo yo kunga impande zombi.
Iyi ni inshuro ya kabiri UN yohereje itsinda ryayo mu Burundi ariko ngo nta kizere ko rizagera kucyazijyanye.
Hari impungenge ko haramutse havutse imvururu zikomeye kurushaho, abagize ririya tsinda rya UN batabasha kuzikoma imbere.
Icyakora ngo bashobora kwitabaza itsinda rya UN rishinzwe gutabara no guhosha amakimbirane ariko ngo bishobora kutagira icyo biramira kinini kubera umwanya bifata.
Abakurikiranira hafi ibibera mu Burundi bavuga ko UN izabangamirwa n’uko abakuru b’ibihugu byo muri aka karere batarabasha kunga abatavuga rumwe mu Burundi.
Kuribo ngo kuba President Museveni yaragaraje kugenda biguru ntege mu kunga Abarundi bidatanga icyizere ko abagize itsinda rya UN bazakora akazi kabo neza kandi Umuryango w’Africa y’Uburasirazuba utagaragaza ubushake bufatika bwo kunga Abarundi.
RFI ivuga ko kugeza ubu hari ukutavuga rumwe mu bagize kariya kanama ka UN gashinzwe amahoro ku Isi ku kibazo cy’u Burundi.
Ingingo batumvikanaho ngo ni uko mu Burundi hakoherezwa ingabo za UN zo kugarura amahoro.
Abahanga bavuga ko abagize kariya kanama nibatumvikana kuri iriya ngingo, hazaba hasigaye kureba niba nta kuntu UN yafasha Umuryango w’Africa yunze ubumwe(AU) koherezayo ziriya ngabo.
Biteganijwe ko kuri uyu wa Gatanu abagize ririya tsinda bazakirwa na President Pierre Nkurunziza bakaganira ku cyakorwa ngo habeho ibiganiro hagati ya Leta ye n’abatavuga rumwe nawe baba mu mahanga.
Ku rundi ruhande ariko, hari impungenge ko Pierre Nkurunziza atazebyemera kuko ngo Leta ye itaganira n’abantu bayirwanya baba mu mahanga ahubwo ngo ibasaba gutaha bakaganira imbere mu gihugu .
Bitaganijwe ko mbere y’uko abagize ririya tsinda basubira New York bazaca Addis Ababa muri Ethiopia kuganira n’abagize Akanama k’umutekano ka AU ngo bagire hamwe icyakorwa ngo amahoro agaruke mu Burundi.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW