Leta yita ku ntwari zikiriho nk’uko yita ku bandi banyarwanda, nta mwihariko – P. Habumuremyi
*Hari amazina 200 ari kwigwaho ngo havemo abagirwa intwari z’u Rwanda
*Umuco w’ubutwari ngo uracyahari mu rubyiruko rw’u Rwanda
*Imico y’amahanga ngo niyo mbogamizi ku muco w’ubutwari
Mu kiganiro umuyobozi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe Intwari, imidari n’impeta by’ishimwe Dr Pierre Damien Habumuremyi yahaye abanyamakuru yahagakanye ko intwari z’i Nyange zo mu rwego rw’Imena zikiriho zibayeho nabi. Yashimangiye kandi ko nta migambi yihariye Leta igenera bariya bagabo n’abagore barokotse ubwicanyi bw’i Nyange ahubwo ko bitabwaho kimwe n’abandi banyarwanda binyuze muri gahunda rusange z’iterambere.
Iki kiganiro cyari kigamije kubwira abanyamakuru uko imyiteguro y’umunsi w’intwari uteguwe mu gihugu. Uyu munsi uzizihizwa taliki 01, Gashyantare, 2016 kandi wizihirizwe mu midugudu.
Insanganyamatsiko ni: “Duharanire ubutwari, twubaka ejo hazaza”.
Nyuma yo kubwirwa iby’ingenzi bizitabwaho mu cyumweru cyo kwitegura umunsi w’intwari nyirizina, abanyamakuru babajije ibibazo.
Mu mpera z’umwaka ushize, bamwe mu mu ntwari z’i Nyange babwiye Umuseke ko iwabo mu cyaro babayeho nabi kandi ngo bishobora gutuma bamwe bandavura, bikaba ibya wa mugani ngo ‘urugiye cyera ruhunyuza intwari’.
Umuseke wabajije Dr Habumuremyi niba nta migambi yihariye Urwego ayoboye rufite yo gutera ingabo mu bitugu bariya baturage, asubiza ko ari ntayo.
Yagize ati: “ Nta gahunda yihariye yo guteza imbere intwari z’i Nyange ahubwo Leta ibafasha muri rusange binyuze muri gahunda z’iterambere zireba abaturage bose muri rusange.”
Yongeyeho ko ahubwo intwari zigomba gufata iya mbere mu kwiteza imbere kuko aricyo ubutwari bivuga.
Muri iki kiganiro abari bahagarariye uru rwego bemeje ko amashuri y’uwa gatanu n’uwa gatandatu agiye kuzatunganywa, agashyirwamo amafoto yerekana ubutwari bwaranze abigaga kuri kiriya kigo mu gihe abacengezi bahagabaga igitero bagasaba abana bari abanyeshuri kwitandukanya bashingiye ku moko bakabyanga.
Ku kibazo cyo kumenya niba hari abandi banyarwanda bagaragaje ubutwari babonye bari kwigwaho ngo bazashyirwe mu ntwari z’u Rwanda, Déo Nkusi ushinzwe guhuza ibikorwa muri ruriya rwego yavuze ko ubu bafite amazina 200 ari kwigwaho.
Nubwo abatanze kiriya kiganiro bemeza ko mu Rwanda umuco w’ubutwari ugaragara mu rubyiruko kandi ukomeje kwigishwa, ku rundi ruhande bemeza ko imico mvamahanga ishobora gutambamira iterambere ry’umuco w’ubutwari mu rubyiruko.
Col Jean Baptiste Muhirwa yavuze ko mu rwego rwo guhangana na ziriya nzitizi, Leta ihora ikangurira urubyiruko kwiga ‘indangagaciro shingiro’ zaranze kandi zikiranga abanyarwanda harimo kwanga ko igihugu cyabo cyagawa cyangwa ngo gishotorwe n’amahanga.
Deo Nkusi yijeje abanyamakuru ko kuba imyiteguro y’uriya munsi ihuriranye n’imikino ya CHAN bitazatuma abanyarwanda batitabira ziriya gahunda zombi.
Kuri we ngo byombi ni ingenzi ariko ngo kuko bitazajya bibera rimwe cyangwa ngo byitabirwe n’abanyarwanda bose icyarimwe ngo buri kintu ku ruhande rwacyo kizitabirwa.
Uyu munsi uzaba ubaye ku nshuro ya 22 kandi ngo uko umwaka ushira undi ugataha niko abanyarwanda bagenda barushaho kwitabira ubutumwa ubasigira, ubutumwa bwo gukunda igihugu no guharanira kuba intwari.
Kugeza ubu intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu: Imanzi, Imena n’Ingenzi.
Urwego rw’Imanzi nirwo rushyirwamo abantu batabarutse badateshutse ku butwari. Nta muntu ukiriho urushyirwamo. Ubu iki kiciro kirimo umusirikare utazwi (uhagarariye ubutwari bw’abaguye ku ntambara yo kubohora u Rwanda) hamwe na Maj Gen Fred Rwigema wayoboye urugamba ku ikubitiro.
Imena n’Ingenzi ni inzego ebyiri zishobora gushyirwamo abantu bakiriho ariko kugeza ubu ngo nta muntu urashyirwa mu Ingenzi, ngo ubushakashatsi buracyakomeje.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
17 Comments
Dukurikije amikoro y’igihugu birashoboka ko igihugu kitabona ubushobozi bwo gufasha imiryango y’ababaye intwari ariko nibura Leta ikwiye kubagenera ibyibanze nk’amacumbi ku batayafite, koroherezwa kwiga amashuri kuvuzwa ku bagaragaraza ubushobozi bucye. Ndumva bitagaragara neza kubona abo intwari yasize babayeho nabi mbona byaba binatanga message mbi ku rubyiruko rwifuza kwigana abakurambere.
Dushyigikiye Abakurambere b’Intwari !ariko njye mbona
Nyakubahwa Paul Kagame twamugira Intwari Akiriho!
Ntamuntu uba intwali akiriho, HE Kagame niwe babajije bati ariko Colonel Karegeya, Gen Kayumba, Major Rudasingwa n’abandi batandukanye bati bafashije RPF kubohoza igihugu kandi nyuma yaho bagize imyanya ikomeye bakomeza gukorera igihugu, none kuko ibyo bakoze mutabiha agaciro ahubwo mukaba mukomeje guhangana? HE Kagame yarasubije ati we are not living in the past, muri make yagerageje kwerekana ko uko ushoje aribyo bibabrwa hatabarwa cyane uko watangiye. hagati aho rero abagira HE Kagame intwali kandi akiriho nibabanze barebe ibyo yivugiye cg basubize amaso inyuma
Niba kugirango umuntu abe intwali bagomba kureba uburyo yarangije aho kureba ibikorwa bye mwitangiriro, noneho Rwigema ntiyaba ikiswe intwali kuko atakomeje urugamba? Aho twaba turebye hafi.
Arikose nkawe ubwo uvuze ibiki koko? Hanyuma se haribikibi uzi yakoze atarangiza urugamba?? Kuba yatitabye Imana rutangiye ngo bazamukure muntwari?? Hahaha ahubwose uzi impamvu yagizwe intwari?
Mujye mubanza gutekereza mbere yo kuvuga
Umubikira w’umuhutukazi wari ufite musaza we w’umu COLONEL akaba yarishwe kubera ko yanze kwitandukanya na bagenzi be b’ababikira b’abatutsikazi, akwiye kwitwa INTWARI.
none se niba bariya barokotse ubwicanyi bw’i Nyange nta cyo bafashwa kdi tukirirwa tubita Intwari murumva atari ikibazo koko? yewe nibagera aho basabiriza abandi baturage bazajya babaha urw’amenyo pe!
Intwari z’i Nyange zo mu rwego rw’Imena zikiriho kuki zibayeho nabi? Leta yacu yari ikwiye kuzitaho mu buryo ubwo aribwo bwose ntizandagare. Atari ibyo, kuba intwari ntacyo byaba bimaze.
Nk’uko abacitse ku icumu Leta ibafasha na bariya bacitse ku icumu b’i Nyange bari bakwiye gufashwa. Erega mama nabo buriya bacitse kw’icumu, none se abacengezi ntibari bafite umugambi wo kurimbura buri wese wanze kwitandukanya? Rwose Leta nifate icyemezo cyo kubafasha by’umwihariko, Pierre Damien areke kuvuga ngo bafashwa mu rwego rusanzwe nk’abandi banyarwanda.
Hari igihe mba numva munashukana! Umusirikare watsinze urugamba ahabwa ipeti akanarihemberwa akanabyubahirwa, none mwe mufite amapeti mutanga ku ntwali zabiruhiye zimwe zikanabizira ariko yo ntimuyahembera! None ubwo ubwo butwari butera inzara kubuharanira inyungu ni iyihe? Uretse ko na bariya bana ibyo batanabitekerezaga, ahubwo mwabishingiye ministeri muhemberwa!! Mwigishe urukundo no kubana, ubutwari butangirira ku rukundo ukunda abawe n’ibyawe.
Oy, kugira kagame intwari akiriho ntago aribyiza intwari ivugwa neza kandi bikagira agaciro iyo yamaze gutabaruka sinon byakwitwa gushimagiza!!!
Reka dutegereze.
Ndabona leta ikomeje gukena ngo bizajya byizihizwa mu midugudu, no kwibuka bizajya bibera mu midugudu, na za Rwanda day zijye zibera mu midugudu rero iyo diyaspora niba ikunda u rwanda koko yagombye kuzaza ikazateranira mu nama mu Rwanda naho gufata leta yose ngo igiye muri Rwanda day Boston rwose nukwaya.
Uyu P.Damien ndabona atari yamenya gukora neza, aracyakora nabi nkuko yabyivugiye.
Intwari y’igihugu imara imyaka 18 itavuzwa! Kandi umukinnyi w’umupira w’amaguru avunika bugacya yurizwa indege ajyanwa kuvuzwa mu mahanga? None ku ntwari z’igihugu ngo ni ugukora ubuvugizi! Cyangwa ibyo bisari bagendana ni byo dukeneye kureberaho ubutwari bwabo! Kubeshyana tubiziranyeho.
Njye mbona Igihugu nacyo cyari gikwiye kugira ubutwari bwo gushyigikira imiryango yavutsemo intwari. Abo mu miryango y’intwari byaba bigaragara ko batifashije, Leta yagakwiye kwiga uburyo bajya bafashwa bakareka kwandagara.
Amafaranga asigaye agenda ku ngendo zo hanze y’igihugu za hato na hato ni menshi cyane, hakwiye kureba uburyo izo ngendo zagabanywa amafaranga yazigendagaho agakora ibikorwa by’iterambere cyangwa byo gufasha abatishoboye.
Yego ni byiza gutsura umubano n’ibihugu by’amahanga by’incuti hamwe n’imiryango mpuzamahanga, n’abashoramari mpuzamahanga,kuko bidutera/badutera inkunga, ariko rero ibyo bigira uko bikorwa. Hakagombye gukorwa gahunda izwi neza buri mwaka iteganya ingendo zo mu mahanga, noneho hakagenwa amafaranga azakoreshwa muri izo ngendo, bigashyirwa mu ngengo y’imari ya Leta yemezwa n’Intekonshingamategeko.
All travels/visits in foreign countries should be planned in advance and consequent budget approved by the competent organ.
Niyo mpamvu burya UBUTWARI NYABWO bubarwa nyirabwo atakiriho, cg yarashaje cyane ntacyo agishoboye kwikorera cg afite ubumuga bukomeye butuma ntacyo yakwimarira( Urugero bariya Basirikare bamugajwe n’intambara yo kubohoza igihugu cg se n’izindi ntambara zo guharanira ubusugire bw’igihugu),barahari NYARUGUNGA n’ahandi. GUFASHWA KUBAHO kandi witwa intwari nta kibazo ufite na gito nta sens bifite. Ndibo ntanubwo nabyemera kuko byakwangiza agaciro kabo.
niba ntacyo Intwali zafashwa zikiriho se ubwo kuba intwali byaba bimaze iki? Ibyo Pierre Avuga byakabaye byo iyo kuba intwali biza kuab ari ibintu bisanzwe , none niba tuzareka akazi tukajya kuririmba ubutwali , hanyuma Intwali zikicwa n”ubukene ntacyo byaba bimaze , iyo nza kuba mfite ubushobozi abana b”i Nyange nakabajyanye kwiga mumashuli akomeye bakavayo babasha kurinda ubutwali bwabo no gukomeza gukorera iguhugu ,
Ariko rwose niba umuntu usanzwe nkanjye cyangwa n”undi Leta ishobora kuduha ubufasha cyangwa ikaduha akazi tugahembwa , nigute umuntu w”Intwali atahabwa ibimufasha gukomeza kubaho ko aba yarakoreye igihgu mugihe cya ngombwa ….
Bahabwa icumbi wenda , abagishoboye kwiga Leta ikabigisha kurwgo rushimishije ubundi bakirwanaho….byanafasha n”bakiri bato guharanira ubutwali..
Ese umuryango wa Rwigema duheruka kuwubona mu birori bikuru hano mu Rwanda ryari?
Comments are closed.