Digiqole ad

North Korea: Bakoze inzoga ikaze ariko idatera ‘hangover’

 North Korea: Bakoze inzoga ikaze ariko idatera ‘hangover’

Koryo iyi uwayisomye mu gitondo ngo ntabyicuza kuko nta ‘Hangover’ itera

Nyuma y’uko bakoze kandi bakagerageza igisasu cy’ubumara (bomb a hydrogene) bigatuma amahanga akomeye acika ururondogoro, ubu Koreya ya ruguru yakoze inzoga ikaze yo mu bwoko bwa ‘Liquor’ biswe Koryo ariko ngo ifite umwihariko w’uko abayinyoye baramuka batacitse intege, ibyo bita Hangover.

Koryo iyi uwayisomye mu gitondo ngo ntabyicuza kuko nta 'Hangover' itera
Koryo iyi uwayisomye mu gitondo ngo ntabyicuza kuko nta ‘Hangover’ itera

CNN televiziyo mpuzamahanga imwe yemerewe gukorera muri Korea ya ruguru, ivuga ko iyi nzoga yihariye kandi ikarishye uwayinyweye agacururuka agashira inyota bitangaje cyane kuba baramukana imbaduko nk’abatafashe agasembuye.

Ikinyamakuru cyo muri Koreya ya ruguru kitwa Pyongyang Times kivuga ko  Koryo iriya ikozwe mu kimera bita Ginseng kandi ngo aho kugira ngo bashyiremo isukari ahubwo bashyitamo bimwe mu bikomoka ku muceri.

Ibikoze iriya Koryo  bifite ubushobozi bwo kurinda indwara zimwe na zimwe kandi ngo ntituma abayinyweye kenshi babyibuha bikabije.

Koryo ubu yemewe muri Korea nka kimwe mu bintu bikoranye ubuhanga kurusha ibindi.

Ng’uko uko igitariro cya hariya kifashe rero aho bageze ku nzoga itavunagura uwaraye ayisomye.

Mu minsi ishize muri Irlande ho baherutse gutangira kwenga inzoga bise Rwanda.

Koryo iri mu icupa
Koryo iri mu icupa

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish