Uganda: Ibiro bya Police ya Bakatube basanze byubatse muri nyakatsi
Nyuma y’uko abujijwe na Police ya Uganda gusura ibitaro n’ahandi hatandukanye hari ibikorwa bya Leta, atunguranye, Kizza Besigye umukandida wiyamamariza kuzayobora Uganda mu batavuga rumwe na Perezida Yoweri Museveni, yasuye ibiro bya Police biri ahitwa Bakatube asanga bakorera muri nyakatsi kandi bafite intebe z’urubazo, arumirwa!
Uyu mugabo wahoze ari umuganga wihariye wa Perezida Museveni akaba yiyamamaza mu izina ry’ishyaka rye Forum for Democratic Change (FDC), kuri iki Cyumweru yarimo yiyamamariza mu gace ka Busoga, nyuma asura ibiro bya Police biri ahitwa Bukatube we n’abo bari kumwe batangazwa cyane n’uburyo basanze ibyo biro biteye kuko bisakaje ibyatsi mu kazi gatoya ka muviringo, bikaba bihomesheje ibyondo kandi abaturage n’abapolisi bicira ku ntebe z’imbaho.
Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Red pepper cyandikirwa muri Uganda avuga ko umukuru wa Police muri kariya gace amaze kumenya amakuru ko Kizza Besigye ari buhagere yahise yigendera kugira ngo we n’abanyamakuru bataza kuhamusanga.
Umwe mu bamwamamaza wari kumwe na we witwa Byamugisha Moses yavuze ko Besigye yari agiye kureba uburyo abakuru ba Police babayeho muri kariya gace.
Undi wari kumwe na Kizza witwa Wilson Agaba yabajije abari aho ati: “Ni gute umupolisi ukorera ahantu nk’aha muri ubu buryo wamwitegaho kuba inyangamugayo akirinda kurya ruswa, agakurikiza amategeko imbere y’abaturage?”
Abandi bari kumwe na Kizza Besigye bunze mu rya Agaba basaba abatuye muri kariya gace ko batora Besigye maze hakabaho ‘impinduka.’
Abakurikiranira hafi uko kwiyamamaza kuri kugenda muri Uganda bavuga ko Museveni afitiye impungenge Besigye kuko ngo kuri iyi nshuro uyu mugabo yafashe gahunda yo kwereka abaturage ko mu myaka 30 Museveni amaze ayobora Uganda yiyibagije igice kinini cy’icyaro bityo ubukene ngo bukaba ari bwose.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
11 Comments
Ni danger kabisa ku igihugu cyateye imbere nka Uganda gifite station ya Police ikorera muri Nyakatsi. Mu Rwanda uretse na ibiro bya Police ntanumuturage ugituye muri Nyakatsi sha ni danger kabisa abakuru ba ibihugu by’Afurika bafitiye umwenda munini abaturage bayobora. Ubuse niba leta ikorera muri Nyakatsi abaturage bo barara ahameze hate? Imana ibatabare kabisa.
Na mbere ya 1994 nta polisi yakoreraga muri nyakatsi.Twese tuzi ibiro bya Komini byubatswe haose mu Rwanda muri za 1988.hanyuma hagakurikira gahunda yo kubaka ibiro bya za segiteri nubu bikigaragara mu Rwanda hirya no hino.
Uganda yateye imbere nku Rwanda, iterambere riba mu migi gusa.
Ubwo se koko uravuga ibi warageze Kampala, cyangwa ni ugupfa gushyiraho comment gusa ?! Cyakora icyo nabonye ihuriyeho na Kigali ni uko nabo bubaka mu kavuyo, ahatagira igikorwa-remezo na kimwe kiharangwa, kimwe n’iminara y’itumanaho inyanyagiye mu mujyi wose n’inkengero zawo. Hari igihe ureba ibihugu by’Afrika ukumva agahinda karakwishe pe !
Polisi ikorera muri nyakatsi birumvikana ko na services itanga ziba ari nyakatsi. Gusa, no mu Rwanda hari ibiherutse kuntangaza ngwa mu kantu: Hazagire unyarukira mu Majyaruguru mu karere ka Gicumbi, umurenge wa Shangasha. Hari ibiro by’akagari kitwa Karutaraka (niba atari Rwarutaraka) kadatandukanye na nyakatsi cyane nubwo ko gasakaje utubati twashaje.Muzagende mukarebe, muzambwira!
hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh none se imyaka amazeho harya ngo bamwongeze?
Ariko mwibuke ko atayobora wenyine kandi atagera hose
@Kayisat, ibyo uvuze ntaho bihuriye rwose, oyo uri umuyobozi uba ufite inzego zikora ntabwo wakwitwaza ngo ntabwo yagera hose.Reka nhuge urugero rufatika.Dufate nk’inyeshyamba imwe yaza ivigako irwanya ubutegetsi bwe ikagera hariya.Ntabwo byamara amasaha arenze 2 bitari byagera mu matwi yuwo M7.Urumva se abimenya kuberako yahigereye?
Ushatse kuvuga se M7 yumva neza imbunda kurusha ibindi byose ?!
Cyane rwose abanyagitugu doreko bose bageze kubutegetsi bakoresheje imbunda. Nicyo bumva gusa ibindi iyo ubabwiye bashobora kugusya bikararangiraho.Kandi hamaze gusywa benshi.
ni hatari kbx!!!
Comments are closed.