Digiqole ad

“Ibyo nkora byumvwa neza n’abanyabwenge”- Senderi

 “Ibyo nkora byumvwa neza n’abanyabwenge”- Senderi

Senderi avuga ko yishimira aho muzika ye imaze kugera.

Nzaramba Eric witwa amazina menshi mu buhanzi ariko uzwi cyane nka Senderi International Hit, avuga ko ibyo akora hari abantu b’abanyabwenge benshi babikunda. Udakunda ibihangano bye nawe azagera aho akabikunda.

Senderi avuga ko yishimira aho muzika ye imaze kugera
Senderi avuga ko yishimira aho muzika ye imaze kugera

Ni nyuma y’aho Sen Tito Rutaremara wahoze ari umuvunyi mukuru atangarije ko akunda ibihangano bya Senderi kubera ubutumwa buba bubirimo.

Ibi byose byatumye International Hit yemeza ko kuri we asanga ariyo nzira ishobora gutuma yambutsa muzika nyarwanda umupaka kuva hari abantu b’abanyabwenge bamushyigikiye.

Mu kiganiro na Isango Star, Senderi yatangaje ko abantu babyemera cyangwa bakabyanga ko ariwe muhanzi ukomeye mu Rwanda.

Yagize ati “Uretse ko abantu tutemera, n’iki nagezeho bamwe mu bahanzi nyarwanda bari baragezeho? Ninjye muhanzi uzwi na Perezida Paul Kagame.

Kubera ko ahantu henshi akunze kugirira ibiganiro n’abaturage mu Ntara ninjye uba ubasusurutsa. None na Tito Rutaremara ngo akunda ibihangano byanjye.

Kuki nta wundi muhanzi bavuga ko bakunda ibihangano byabo?si uko babanga ahubwi hari icyo babona mbarusha. Babyanga cyangwa se bakabyemera njyewe Senderi ndayoboye”.

Senderi akomeza avuga ko n’abantu batarumva neza ubutumwa bwe mu ndirimbo, bakwiye kumushyigikira aho kumuca integer kuko ibyo yageraho byose ari iby’abanyarwanda muri rusange.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • senderi urakomeye nuko utiyitaho ngo nawe wifate nkabakomeye. reka kumva abaguca intege, ariko kandi wumve Inama bakugira. mbese ube urugero rwiza atari uko wabyinishije abakobwa 500,wambaye collant uri umugabo,hari abambika ubusa abo baririmbisha ngo niho bamenyekana ariko ibyo byose utabize icyuya uhanga udushya….erega nuko utabizi mu bahanzi nyarwanda URI UMWAMI WUDUSHYA nuko abamenyesha makuru ntacyo ubaha bakabipfobya ariko iyo ntaco wakoze uzarebe birabababaza kuko nta ninkuru babona, natwe nta comment twandika!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish