Digiqole ad

Drone ya Koreya ya ruguru yarashweho n’ingabo za Koreya y’epfo

 Drone ya Koreya ya ruguru yarashweho n’ingabo za Koreya y’epfo

Drone ni utudege duto dushobora gukora imirimo itandukanye irimo ubutasi no kurasa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu indege itagira umupilote y’ubutasi ya Koreya ya ruguru yarashweho n’ingabo zirinda umupaka wa Koreya y’epfo mu kuyiha gasopo ngo idakomeza kwegera umupaka wayo. Byabaye ngombwa ko iriya ndege ihita ikata isubirayo ikubagahu. Umwuka w’intambara hagati y’ibi bihugu bivandimwe uracyari wose.

Drone ni utudege duto dushobora gukora imirimo itandukanye irimo ubutasi no kurasa
Drone ni utudege duto dushobora gukora imirimo itandukanye irimo ubutasi no kurasa

Ibiro ntaramakuru Xinua by’Abashinwa bivuga ko Inama nkuru ya girikare ya Koreya y’epfo ariyo yateranye byihuse cyane itegeka ko iriya ndege iraswaho ariko ntibayihamye mu rwego rwo kuyiha gasopo.

Bivugwa ko iriya ndege yatangiye kubonwa n’ibyuma ahagana sa munani z’ijoro ryakeye kandi ngo yari hafi y’agace Koreya y’epfo kubatsemo ibyuma by’ikoranabuhanga bigenzura ikirere.

Iriya ndege ngo yari yamaze kwinjira mu gace kashyizweho ngo gatandukanye biriya bihugu byombi mu rwego rwo kubirinda amakimbirane ya hato na hato.

Ingabo za Koreya y’epfo  zarashe amasasu 20 ya ‘machine gun’ mu rwego rwo kuburira abayoboraga iriya ndege ngo bataza kurenga imbibi. Nyuma yayo masasu ngo iriya ndege yahise itaha muri Koreya ya ruguru byihuse cyane.

Amakimbirane hagati ya Koreya zombi yongeye kuvuka mu ntangiriro z’Icyumweru gishize ubwo Koreya ya ruguru yageragezaga igisasu cya kirimbuzi kitwa Hydrogen bomb bikarakaza USA, u Buyapani, na Koreya y’epfo.

Bidateye kabiri, ingabo za Koreya y’epfo zarundanyije imodoka z’intambara ku mupaka wayo kandi yongera(Koreya y’epfo) gushyira ku mupaka imizindaro yamagana ubutegetsi bwa Pyongyang, ibintu byarakaje ubutegetsi bwa Kim Jong Un.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Nanga abagabo bahora mu magambo. Mukubitane tumenye imbwa n’umugabo ubundi nibirangira mukore ibindi bikorwa by’iterambere ariko guhora mwishishanya biveho!

  • ni barwane cyangwa bumvikane be guhora bakangana nkabana, hanyuma uzanigwa agaramye tuzaba tumureba

  • Kabisa nibahondagurane turebe hagati ya Seoul na Piyongyoung imbwa na umugabo ndetse hagati ya Washington na Moscow turebe ukomeye.

  • Imana ishobora byose nitabare hakiri kare kuko ibi bihudu bifite iterambere rizangirika twakabirebeyeho bikanadufasha ikindi intambara ibabaza abaturage bariya bo hejuru ntacyo ibakoraho.

  • ntaterambere tubatezeho abanyamahanga nabagome nibarwane nibyabo usenya urwe umutiza umuhoro iterambere ryurwagasabo ni abanyarwanda ubwabo hamwe numusaza HE Paul KAGAME Ntakindi koreya nimuzipowe zizi game zikina

Comments are closed.

en_USEnglish