Mu biganiro bya USA na Iran, Netanyahu yarumvirizwaga ngo adakora akantu
Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Intelnews kivuga amakuru y’ubutasi ni uko ubwo USA n’ibihugu bitanu biri mu Kanama ka UN gashinzwe amahoro ku Isi hiyongereyeho u Budage byaganiraga na Iran mu mpera z’umwaka ushize k’ukuntu yahagarika gutunganya ubutare bukorwamo intwaro za kirimbuzi, ngo Ikigo cy’ubutasi cya USA kitwa NSA cyumvirizaga ibyo Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamini Netanyahu yaganiraga n’abajyanama be.
Ubutegetsi bwa Washington bwahisemo gukurikiranira hafi ibiganiro bya Netanyahu kugira ngo bumenye niba yarateguraga ibitero kuri Iran mu gihe biriya biganiro byarimo gukorwa.
Iran yemerewe gukurirwaho ibihano mu bucuruzi yari yarafatiwe hanyuma nayo igahagarika imishinga yayo yo gukora intwaro za kirimbuzi.
Israel yamaganiye kure ibi biganiro, ivuga ko bigamije guha urwaho Iran igakora ibisasu byinshi kurushaho kuko ngo byari kugora USA gucunga niba Iran yarakurikije mu buryo bwuzuye amasezerano byasinyanye.
Mu cyumweru gishize, Ikinyamakuru Wall Street Journal cyasohoye inyandiko icukumbuye yerekana ko Ikigo cy’ubutasi cya USA cyitwa National Security Agency(NSA)cyashyizeho gahunda yo kumviriza ibiganiro Netanyahu yagiranaga n’abajyanama be mu bya gisirikare no mu by’amategeko.
Bimwe mu byumviswe harimo y’uko abajyanama ba Netanyahu mu by’amategeko bari bahangayikishijwe n’uko Iran yakuririra kuri kariya gahenge igakora ibisasu biremereye kurushaho.
Israel kandi yari ifite impungenge z’uko amafaranga azohorezwa n’abanya Iran baba hanze yayo ndetse n’inshuti za Iran azajya akoreshwa n’ubutegetsi bwa Tehran mu gutera inkunga imitwe nka Hezbollah idacana uwaka na Israel.
The Wall Street Journal yemeza ko yavuganye n’abayobozi ba USA bagera kuri 20 bayemerera ko NSA yumvirije ibiganiro bya Netanyahu.
Amakuru yakusanijwe na NSA yemeza ko Israel yakoze ibishoboka byose yumvisha udutsinda tw’Abayahudi ko bagomba gukora ibishoboka byose bagakoma mu nkokora biriya biganiro.
Ariya masezerano yiswe Geneva Pact yatumye Netanyahu ajya mu Nteko ya USA kwemeza ko ibyo USA iri gukora bizagira ingaruka mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati Israel iherereyemo.
Ku rundi ruhande ariko ngo Mossad nayo yatataga USA ngo imenye mu by’ukuri ibikubiye mu biganiro yagiranaga na Iran kuko ngo hari ibyo ibitangazamakuru bitamenyaga.
Ibi ngo Israel yabikoraga yizeye ko nibiramuka bimenyekanye ko itata USA na Iran bizateza impaka n’umwuka mubi bigatuma ibiganiro bidindira.
Umwe mu bayobozi bwa USA yabwiye umunyamakuru wa IntelNews ko USA itigeze ineka Israel kuko ngo buri gihe ibikora iyo hari inyungu zitaziguye za USA ziri mu kaga.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW