Trisomie 21: Indwara iterwa n’uko ‘Chromosomes’ zirenga umubare 46 zikaba 47
*Ifata umwana umwe ku bana hagati ya 650 na 700 bavutse
*Ntabwo ihererekanywa mu miryango ni impanuka
*Ibyago ku bana bayivukana byagaragaye cyane ku bagore babyara bari hagati y’imyaka 38 na 40
Hari abana benshi bavuka bafite ibibazo byo gutinda kumenya kuvuga neza, kugenda bigorana kubera ko amagufa yoroshye, umutwe muto cyane, amaso akwedutse. Abana usanga mu muryango Nyarwanda bita ibigoryi babannyega. Abenshi baba bafite indwara yitwa Trisomie 21. Dr Eugene Rutembesa umuganga w’impuguke mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe avuga ko iterwa n’uko uturemangingo bita chromosomes ubusanzwe tuba ari 46 ku muntu muzima twiyongeraho akandi kamwe tukaba 47.
Iyi ndwara ituma uyifite agira isura nk’iya abaturage bo mu gihugu cya Mongolie hafi y’u Bushinwa. Ariyo mpamvu bamwe bayita Mongolisme. Ikaba ari indwara y’impanuka muzo bita ‘accident chromosomique‘, iyi ndwara ntiyandura kandi ntabwo ihererekanywa mu miryango.
Dr Rutembesa yabwiye Umuseke ko abagore babyara bakuze aribo baba bafite ibyago byinshi byo kubyara abana bafite buriya bumuga.
Yemeza ko ubushakashatsi bwerekanye ko abagore bashaka bafite hagati y’imyaka 38 na 40 aribo abana babyara bibasirwa na kiriya kibazo.
Ubushakashatsi bwerekanye ko ku isi umwana umwe mu bana 650 na 700 avukana buriya bumuga bityo ngo uyu ni umubare munini werekana ko ari ikibazo kigaragara ku bana benshi.
Dr Rutembesa, umwalimu kandi muri Kaminuza y’u Rwanda, yasabye ababyeyi bafite abana babana na buriya bumuga kwakira ibyabayeho no kumva ko abana babo bafite kiriya kibazo ari abana nk’abandi nabo bakwiriye urukundo.
Nubwo ngo ari byiza ko ababyeyi bajyana abana babo bafite trisomie 21 mu bigo bibitaho ngo si byiza kubajyana yo hanyuma ngo babateyo nkaho ari ‘ukwikiza agapfunyika ka kabutindi’.
Kubera ko ngo ababyeyi bamwe na bamwe bananirwa kwihanganira ibyabayeho ngo usanga abana bavukanye biriya bibazo bahabwa akato , bigatuma batabasha gukura neza ndetse abenshi bagapfa batarengeje imyaka 30.
Dr Rutembesa yemeza ko ubushakashatsi bwerekanye ko iyo abana barwaye Trisomie 21 bitaweho neza bashobora gukora ibintu byose bashoboye kandi bigatuma bagira ikizere cyo kuzabaho byibura imyaka 50.
Rutembesa ati: “Ababyeyi bemere ko abana babo bavukanye iriya ndwara ari abana nk’abandi nubwo baba bihariye kubera ubumuga batikururiye. Ntibakabafate nk’ibigoryi kuko ariyo byatuma baba byo koko kandi bari bafite amahirwe yo gukora byinshi mu buzima.”
Yasabye ababyeyi kandi kujyana abana babo ku baganga bahugukiwe n’indwara zo mu mutwe kugira ngo babakurikirane bamenye uko abana babo bagenda batera intambwe mu bwenge.
Yemeza ko iyo abana barwaye Trisomie 21 bahawe ubufasha bw’abaganga b’imitsi n’amagufwa bashobora kubasha kugenda neza ndetse bagakora n’ibikorwa bwo mu buzima busanzwe n’abandi.
Ubusanzwe ngo kuba iyi ndwara ya Trisomie 21 ariyo izwi cyane ni uko uyifite abasha kubana nayo igihe kirekire.
Ngo hari izindi nka Trisomie 13 ariko ngo izi abazifite ntibabaho igihe kirekire kuko ngo barapfa.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Nkuko Dr Eugene abivuze, aba bana ni kimwe n’abandi. Bakeneye kubaho no kwitabwaho. Mu bihugu byateye imbere babashyira mu mashyirahamwe, bakabigisha gukora ubukorikori kandi barabishobora.
Ndashishikariza abanyarwanda guja urukundo ababa bana ndetse n’abandi bana n’abana n’ubumuga ubwo ari bwo bwose.
Kandi n’ababyeyi babo ntibakumve ko ari umutwaro kuri bo bumve ko ari impano y’Imana.
Comments are closed.