Umwuka w’intambara uratutumba hagati ya Koreya zombi
Nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu Koreya ya ruguru igerageje isasasu cya kirimbuzi cyo mu bwoko bwa Hydrogen bigateza ‘icyo ni iki’ mu bihugu bikomeye ku isi, umuturanyi wayo Koreya y’epfo yamaze gushyira ku mipaka ibifaru byinshi yongera kugarura imizindaro isakuza cyane isaba abaturage bayo baturiye umupaka wa Koreya ya ruguru kuryamira amajanja. Umwuka w’intambara ni wose hagati y’aba bavandimwe ba za Korea.
Abayobozi ba Koreya y’epfo bemeza ko kuba iya ruguru yaragerageje kiriya gisasu byerekana ko igifite umugambi mubisha wo kuzayirimbura bityo ko nayo yiteguye igihe cyose kuzivuna umwanzi.
Koreya y’epfo ivuga ko yamaze gukaza ingamba z’umutekano wayo mu ikoranabuhanga n’ahandi hose bishoboka.
Kubera ko Koreya ya ruguru yemeza ko gukoresha iriya mizindaro hafi y’umupaka ubagabanya na Koreya y’epfo ari ubushotoranyi, hari impungenge ko yakwihimura ikarasa muri Koreya y’epfo kandi ibi byakurura intambara ikomeye ku Isi.
Nyuma yo kugerageza kiriya gisasu(Bomb à Hydrogene), bamwe mu bahanga mu by’ibisasu bikozwe mu bumara bacyemanze ko koko Koreya ya ruguru yaba yagerageje kiriya gisasu kuko ngo uburyo cyaturitsemo butari ubwa bene iriya Bomb ifitwe gusa n’ibihugu bya USA, Russia, France, UK na China.
Iki gisasu bivugwa ko kirusha inshuro eshanu ubukana bw’ibisasu bya Atomic, abahanga bakibaza ukuntu cyaba cyageragejwe ntihagire ingaruka n’imwe igaragara.
Nubwo abajora biriya bavuga kuriya, ibinyamakuru nka Daily mail cyo mu Bwongereza, byanditse ko igeragezwa rya kiriya gisasu cyateje umutingito uri ku gipimo cya 5 kandi uyu ubu ari umutingito uremereye. Gusa abahanga bakavuga ko Bomb à Hydrogene ishobora guteza umutingito uri ku gipimo nibura cy’icyenda kugera kuri 12.
Ikinyamakuru CNN cyo muri USA nicyo cyonyine cyemerewe gukorera muri Koreya ya ruguru. Iki kinyamakuru cyemeza ko kugerageza kiriya gisasu byatumye mu gihugu hakomeza kuba umuco wo kugikunda no guharanira ubusugire bwacyo.
Koreya ya ruguru yaherukaga kugerageza igisasu cy’ubumara muri 2013.
Korea y’Epfo ubu iryamiye amajanja ndetse umwuka w’intambara wongeye gututumba hagati y’ibi bihugu.
Ibi bihugu bipfa iki?
Korea ya Ruguru na Korea y’Epfo zabayeho nyuma y’Intambara ya kabiri y’isi. Byatandukanyijwe n’Abarusiya n’Abanyamerika k’umwigimbakirwa wa Korea (Korean Peninsula) igice cyo ruguru gifashwa n’Abarusiya icyo hepfo n’Abanyamerika.
Pyongyang na Seoul buri ruhande ruhora ruvuga ko arirwo rukwiye kuba ruyobora Korea yose yose nk’igihugu kimwe.
Korea y’Epfo yafashijwe cyane n’abanyamerika itera imbere mu bukungu n’ikoranabuhanga ndetse igisirikare cyayo gihabwa imbaraga n’icya USA.
Korea ya Ruguru yabaye inshuti n’Uburusiya n’Ubushinwa biyifasha cyane cyane mu bya gisirikare, ndetse mu myaka ya za 70 yahise itangira ibyo kubaka ibisasu bya kirimbuzi igamije kuzivugana umwanzi wo hepfo.
Ibi bihugu bisangiye byinshi birimo imico imwe n’imwe, amateka, ifaranga(won) n’ururimi rumwe rw’igiKorea.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ahaaa!!!Ni ugusenga Imana ikazaturinda intambara ya3 y’isi yose.
Akose ko iki kinyamakuru hasigaye hazamo ikintu munkuru kimbuza gusoma only mbona comment gusa knd nashatse ninzi browser biranga?? Please mumbwire?
Comments are closed.