Itorero ‘Urukerereza’ rizafungura imikino ya CHAN 2016
Mu gihe habura iminsi mike ngo mu Rwanda hatangire imikino y’igikombe cy’amakipe y’abakinnyi bakinira mu bihugu hagati, itorero ry’urukerereza riri mu bazafungura iyo mikino mu buryo bwo gushimisha abanyamahanga bazaba baje mu Rwanda.
Ibi bitangajwe na Mariya Yohana umwe mu bahanzikazi nyarwanda bafatwa nk’ikitegererezo ku bahanzi bato ari nawe mutoza mukuru w’iri torero.
Mu kiganiro na Kt Radio, Mariya Yohana yasobanuye ko imyitozo igeze mu isozwa ahubwo ababyinnyi bagafata umwanya wo kwiga imwe mu mikino bazakina.
Yagize ati “Imyiteguro irimo kugenda neza kuri buri mbyino za buri gihugu turimo kugenda twigisha ababyinnyi.
Kuko mu ifungurwa ry’iyo mikino, tuzerekana buri muco wa buri gihugu muri 15 byose bizitabira imikino ya CHAN 2016”.
Mariya Yohana akomeza atangaza ko ari umwanya mwiza ku itorero Urukerereza kuko bagomba kwereka umuco w’u Rwanda wiganjemo imbyino nyarwanda.
Biteganyijwe ko umukino wa mbere ufungura iryo rushanwa uzaba tariki ya 16 Mutarama 2016 kuri Stade Amahoro i Remera ukazahuza ikipe y’u Rwanda (Amavibi) na Cote d’Ivoire.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW