Digiqole ad

Ingemwe 67840681 nizo zizaterwa muri gihembwe 2011/2012

Mu rwego rwo kongera ubuso buteweho amashyamba no gukomeza kubungabunga ayatewe, u Rwanda n’abafatanyabikorwa barwo biyemeje ko muri iki gihembwe cy’Iterwa ry’amashyamba 2011/2012 ko bagomba  gutera ingemwe zigera kuri 67 840 681.

Iyi gahunda irakorwa hanazirikanwa kandi ko umwaka w’2011 ari umwaka wemejwe n’Umuryango w’Abibumbye nk’Umwaka wahariwe amashyamba.

Ni muri urwo rwego tariki ya 19 Ugushyingo, 2011 hateganyijwe igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro Igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba.

Ku rwego rw’Igihugu icyo gikorwa kizabera mu Karere ka Kirehe.

Muri iyi gahunda, hazaba hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti: “Amashyamba, Ishingiro ry’Iterambere rirambye

Gutera amashyamba n’ibiti muri iki gihembwe, bizakorwa mu buryo bukurikije gahunda yo guhuza cyangwa kwegeranya ubutaka buterwaho ibiti (consolidated afforestation and tree planting) kugira ngo ibiti biterwa bijye bigaragara kandi byorohe mu kubikurikirana

Ku bufatanye bwa Minisiteri y’Umutungo Kamere na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’ Igihugu, muri iki gihembwe hashyizweho amatsinda (task forces) yo gukurikirana ibikorwa byose byo gutera ibiti ku rwego rwa buri Karere no ku rwego rw’ Igihugu. Izo ‘’task forces’’ zigizwe n’abafatanyabikorwa baturuka mu nzego zitandukanye.

Ku rwego rwa buri Karere, Task force ikuriwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, naho task force yo ku rwego rw’Igihugu igizwe n’abayobozi bo muri MINIRENA, ndetse n’abahagarariye Minisiteri zindi zirebwa n’ icyo gikorwa (MINALOC, MINADEF, MIGEPROF, MINAGRI, MIGESPOC, MINEDUC)

Mu ngemwe 67,840,681 ziteganyijwe guterwa hirya no hino mu gihugu, 20% yazo zizaterwa ku mihanda no ku dusozi aho twashoboye kuboneka,  naho 80% ziterwe mu mirima y’Abaturage.

Kubera ko imvura yaguye hakiri kare ingemwe zigejeje igihe cyo guterwa zatangiye guterwa, ariko igikorwa nyirizina ku rwego rw’ Igihugu kizatangira kuri 19 Ugushyingo 2011 bikomeze kugeza igihe ingemwe zirangiriye muri pepiniyeri.

Ku rwego rw’Igihugu igihembwe cyo gutera amashyamba kizatangirizwa mu Karere ka Kirehe, Intara y’Iburasirazuba, ahazaterwa ibiti bisaga 50.000 ku Musozi wa Kiyanzi.

Mu buryo bwo kunoza iyi gahunda hemejwe ko gahunda yo gutera ibiti n’amashyamba bijyana na gahunda yo gukurikirana ibiti byatewe kugeza bigeze igihe bidashobora kononokara.

Muri gahunda irambuye yo gutera amashyamba bizakurikiranwa n’abagize uruhare mu kuyatera.

Mu mirima y’abaturage bizakurikiranwa na ba nyir’ amasambu bishingiye ku bukangurambaga bw’Abakozi b’ uturere n’ Imirenge bashinzwe amashyamba, abashinzwe ibidukikije ndetse n’Abagoronome b’Imirenge.

Minisiteri y’ Umutungo Kamere irashishikariza abanyarwanda kwitabira ibikorwa byose bijyanye n’iyi gahunda kugira ngo 30% y’ubuso buteweho amashyamba bizabe byagezweho mu 2020.

Iyi nkuru tuyikesha Umuhoza Jeanne d’Arc ushinzwe kumenyekanisha amakuru muri  Minisiteri y’umutungo kamere.

1 Comment

  • Ibidukikije ni ingenzi. Ikibazo mbona ni uko mu Rwanda dutera byinshi ariko hagakura bike kubera uburangare. Ese dukore iki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish