Genocide: Nizeyimana wasigaye wenyine abagiraneza bamuhaye moto
Mu 2014 ubwo u Rwanda rwibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20, Umuseke wegeranyije inkuru 20 zidasanzwe z’abantu 20 barokotse bonyine mu miryango (mu rugo) yabo, harimo Celestin Nizeyimana warokokeye mu mwobo w’ikinyogote. Jenoside yatumye asigara atishoboye kandi ahungabanye, icyo gihe yabwiye ariko Umuseke ko abonye moto ubuzima bwe bwagira icyerekezo kuko yari atunzwe no gutwara moto z’abandi yabonaga rimwe na rimwe. Moto yayihawe muri week end ishize n’abihurije hamwe kuri Internet nyuma yo gusoma inkuru ye.
Aganira n’Umuseke muri Gicurasi 2014 uyu mugabo utuye i Nyarubuye mu cyaro cy’Akarere ka Kirehe, yavuze iby’urugendo rwe rwo kurokoka mu rugo rwarimo ababyeyi be bombi n’abavandimwe be batandatu. Anavuga uburyo ubuzima nyuma yabwo bwamukomereye kugeza ubu.
Icyo gihe ariko yabwiye Umuseke ko aramutse abonye moto yahindura ubuzima bwe kuko yatweretse uruhushya rwo gutwara moto yabashije gukorera, ndetse ko ari byo bimubeshaho rimwe na rimwe iyo abonye uyimutiza agatwaraho.
Bamwe mu banyarwanda n’inshuti zabo bari mu Rwanda, Canada, USA, Iburayi biganjemo abo muri IBUKA n’ahandi bamaze gusoma inkuru ya Nizeyimana bagize ubushake bwo kumufasha bihuriza hamwe kuri WhatsApp bakusanya inkunga bagura moto nshya yo mu bwoko bwa GLX TVS, bamwe muri bo bayimushyikiriza kuwa gatandatu tariki 02 Mutarama 2016 inafite ubwishingizi bw’umwaka ndetse n’amafaranga 50 000Rwf yo gutangirana.
Celestin Nizeyimana yagaragaje ibyishimo bye bivanze n’amarira, atangira avuga uburyo Umunyamakuru w’Umuseke yamusanze iwabo bakaganira, maze inkuru ye igatuma hari abagira neza biyemeza kumufasha.
N’ikiniga kinshi mu ijambo ry’akanya gato ati “Ndabashimira mwese mbikuye ku mutima.”
Nizeyimana ni umwe muri bamwe barokotse Jenoside bagasigara bonyine, bari mu mijyi no mu byaro ahatandukanye mu gihugu, bagihura n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, n’imyaka hafi 22 nyuma yabwo….
UM– USEKE.RW
11 Comments
UM– USEKE, mwarakoze cyane gutabariza uyu musore. Muragahora muri ijwi ry abatishoboye n abarengana. Imana ibongerere.
Oh nibyiza cyane abantu bakoze iki gikorwa ndi imfura cyane. Umuseke niyo mpamvu mbakunda mukora ibintu bifite quality ureke bamwe bandika inkuru magana ariko nta message.. bameze nk’abanyamuziko bo mu Rwanda
Vraiment reka dushimire aba bantu bagize iki gitekerezo kigashyirwa mu bikorwa si kenshi ibitekerezo byiza bishyirwa mu bikorwa.Nzi neza ko hari abantu nkaba bafite ibibazo byihariye nyamara dufatanyije twabikemura!!
Abakoze ikigikorwa bose Imana yamaze kubongerera aho mwakuye, musaza wanjye nawe aho uvuye urahazi kujo nanjye ndi mubasigaye bonyine mu miryango ayabantu bagera ku 13. Ndishimye ntako mbona nabivuga iyabahanze
ibongerere imigisha yateguye muri uyu mwaka.
Kandi ndabona Abatutsi mushatse mutangiranye ibyiza nimukomerezaho urukundo mwasigiwe n’abakurambere bizamuke bigere no kubakuru hejuru barebane amaso ya kimuntu
Imana izakubire inshuro nyinshi ababigizemo uruhare urwo arirworwose
Imana ibahe umugisha kubwigikorwa kintashyikirwa mwakoze
Ntawe utaracitse kwi cumu pe twese twacitse kwicumu mujye mwicecekera pe
mbashimiye nanjye mbikuye kumutima yooo
uyu musore numuturanyi ubuzima bwe bwari bubabaje none disi abonye icyerekezo ninawe nzajya ntega kuva aho mbimenyeye
gusa aba bantu imana yo mwijuru ibongerere ibakubire 7 aho mwakuye ihasubize ama pound.
Good Job umuseke.com, mukomereze aho rwose! Itangazamakuru rikwiye gukomeza mu murongo nk’uyu rwose abatagira ubavugira mukomeze mubabere ijwi. Aba bagiraneza nabo Imana ibahe umugisha kuko si uko aribo bafite amafaranga menshi ahubwo ni umutima wa kimuntu barusha benshi.
mbega byiza nsomye iyi nkuru none emotion ziranyishe ndenda kurira pee gusa Imana ihe umugisha abagize uruhare bose muri iki gikorwa cyiza GOD Bless you All
Vraiment nange biranshimishije pee!umuseke mukomerez’aho, cyane cyane nshimiye abo bavandimwe batekereje ku mpfubyi nkiyo,ubu ni bumwe muburyo bwo komora ibikomere twasigiwe na Genocide, gusa abo gufaswa bo baracyari benshi, ariko ibyo mwakoze Imana ibibaher’umugisha.
Comments are closed.