Yoya, umuhanzi w’umurundi w’impunzi mu Rwanda, abayeho ate?
Yitwa Issa Jamal Yoya afite imyaka 27, yavukiye mu Ntara ya Muyinga kuva tariki 02/05/2015 yahungiye mu Rwanda kubera ibibazo byavutse i Burundi, ubuzima bwa muzika kuri we bwarakomeje, avuga ko yibaza uko byari kumugendekera iyo ataza kuba yarahungiye mu Rwanda, kuko aha ngo yahabonye amahoro n’amahirwe yo gukomeza gukora no kubaho.
Abakunze gutemberera mu mujyi wa Bujumbura bazi uyu muhanzi aho yakundaga gutaramira mu kabiri kitwa Havana mu mujyi hagati Bujumbura, ubu ari i Kigali, we n’abandi bahanzi bagenzi be bahunze bishyize hamwe bakora Band itarama mu tubari na Hotel zitandukanye i Kigali, cyane cyane muri Rosty Club ku Kimironko.
Aganira n’Umuseke Yoya yagize ati “Duhora dushimira abanyarwanda urukundo batwakiranye, mu Rwanda twahagiriye umugisha kandi turi impunzi.
Ubundi ntibyoroshye kuza mu gihugu uri impunzi ugahita ubona aho ukomereza akazi ugakomeza kubaho neza, ni umunezero mwinshi kuri twe. Abanyarwanda ni abavukanyi rwose. Hano turisanzuye turatekereza no gukomeza muzika yacu no muri Kenya na Uganda kuko muzika nta mipaka igira.”
Yoya winjiye muri muzika ikitegererezo cye ari umuhanzi w’icyamamare Kidumu Kibuganizo uzwi cyane mu karere ukomoka i Burundi, avuga ko asabira igihugu cye kugarukana amahoro abahunze bagataha, ariko akanashima cyane uko Abarundi bagenzi be bakiriwe mu Rwanda bakisanzura ndetse ababishoboye bagakomeza imirimo ishobora kubabeshaho nta nkomyi nk’uko kuri we bimeze.
Yoya ati “Sinzi ko iyo duhungira ahandi twari kwakirwa uko tumeze hano, mu Rwanda hari amahoro kandi burya amahoro niyo ya mbere ya byose.”
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW
4 Comments
Ni byiza gushima. Kandi bumve ko hano ari nko mu rugo. Dufite igihugu cyiza, dufite Prezida ukunda igihugu n’abaturage be. Imana Imurinde.
Ndabona asa na Alpha .wagirango ni murumuna we
yes ubu nibwo bu muntu twe turabakira neza, ariko abacu bakabatoteza bakabafunga. IMANA ikomeze ikuyobore Rwanda.
Nakomeze atere imbere kdi gushima ni umuco utari ico uranga abanyarwanda
Comments are closed.