Digiqole ad

Indirimbo ‘Amagare’ ya Social, ishobora gufatirwa amashusho muri Afurika y’Epfo

 Indirimbo ‘Amagare’ ya Social, ishobora gufatirwa amashusho muri Afurika y’Epfo

Social Mula ashobora kujya gukorera amashusho y’indirimbo ‘Amagare’ muri Afurika y’Epfo

Mu buryo bwo kurushaho kwerekana uko umukino w’amagare mu Rwanda umaze gutera imbere, Social Mula ashobora kwerekeza muri Afurika y’Epfo gufatirayo amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Amagare’.

Social Mula ashobora kujya gukorera amashusho y'indirimbo 'Amagare' muri Afurika y'Epfo
Social Mula ashobora kujya gukorera amashusho y’indirimbo ‘Amagare’ muri Afurika y’Epfo

Iyo ndirimbo ivuga byinshi ku mukino w’amagare umaze kubera mu Rwanda inshuro zigera kundwi (7) witwa ‘Tour du Rwanda’ ukegukanwa inshuro ebyiri n’abanyarwanda.

Imwe mu mpamvu iyo ndirimbo ishobora kujya gufatirwa amashusho muri Afurika y’Epfo, ngo ni ugushaka ko ayo mashusho yajya aca ku ma television akomeye yo ku isi yerekana bimwe mu bice bigize igihugu cy’u Rwanda.

Mu kiganiro na Umuseke, Social Mula yavuze ko atabizi neza ko azajya muri Afurika y’Epfo kuhafatira amashusho gusa ari kimwe mu byifuzo afite.

Yagize ati “Iyi ndirimbo sinjye wayihimbye. Nahamagawe nk’umuhanzi kuyiririmba. Gusa imwe muri gahunda zihari ni uko mu gihe haboneka ubushobozi ishobora gufatirwa amashusho muri Afurika y’Epfo”.

Mugwaneza Lambert uzwi nka Social Mula muri muzika, yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zirimo Abanyakigali, Hansange, Agakufi n’izindi.

Kanda hano wumve iyo ndirimbo ‘Amagare’ ya Social Mula.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish