Abahinzi baganiriye ku ngorane bafite mu kohereza umusaruro mu mahanga
Kuri uyu wa kabiri abahinzi biganjemo ab’ibihingwa ngengabukungu hamwe na MINAGRI n’ikigo NAEB baganiriye ku bibazo bahura nabyo mu kohereza umusaruro wabo ku isoko mpuzamahanga bagamije kugerageza kuwongeera. Ikibazo cy’ibyemezo by’uko umusaruro wabo ugiye kw’isoko wujuje ubuziranenge mpuzamahanga nicyo cyaganiriweho cyane kuko batabibona.
Eng. Eric Ruganintwali wari uhagarariye Ikigo k’igihugu cyohereza ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi hanze, NAEB, yavuze ko muri rusange mu Rwanda nta kigo cyangwa abahanga bahuguriwe gupima ubuziranenge bw’umusaruro woherejwe ku isoko mpuzamahanga gusa ngo hari uburyo abahinzi bafashwa kubyoherezwa bikakirwa kandi bimeze neza.
U Rwanda rwohereza umusaruro warwo w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi cyane cyane muri Congo Kinshasa, hagakurikiraho Uganda hakaza Ubufaransa. Ibindi bihugu nabyo bikaza bikurikiraho.
Mu kohereza umusaruro mu mahanga, NAEB ngo iganira n’ibigo birebana n’ubuziranenge bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi muri ibyo bihugu byoherejwemo kugira ngo byemere kwakira ibiva mu Rwanda hakurikijwe uko ibi bihingwa byahinzwe n’igihe byasaruriwe.
Abahagarariye NAEB na MINAGRI bavuze ko bakora ibishoboka, cyane cyane ku ikawa n’icyayi, ngo bigere hanze bimeze neza. Gusa ngo haracyari ikibazo cy’indabo, imboga n’imbuto kugira ngo bigere ku isoko mpuzamahanga bimeze neza.
Béatrice Uwumukiza wari uhagarariye MINAGRI muri iyi nama avuga ko bakurikirana ibi bihingwa n’amafumbire bishyirwamo mu murima kugeza bisaruwe ndetse bigiye koherezwa ku isoko mpuzamahanga kugira ngo bihagere bimeze neza ntibyangize isura y’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga.
Dr Clement Bitwayiki yavuze ko mu Rwanda hakiri ikibazo cy’ubuso buto buhingwaho ibihingwa ngengabukungu byoherezwa mu mahanga, bigatuma umusaruro uba mucye kandi ngo ku masoko boherezaho babasaba guhora bohereza ibintu bidahindagurika haba mu bwinshi, igihe bizira ndetse n’ubuziranenge byabyo.
Ikindi kibazo abahinzi bavuze bahura nacyo ni uko ngo hari igihe inzego zisuzuma kandi zigatanga ibyemezo byerekana ubuziranenge zigonganira mu mirimo runaka bigatuma abahinzi badasobanukirwa neza uko ibintu bikorwa n’aho babariza.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW