Compaoré yashyiriwe impapuro zo kumufata akekwaho kwica Sankara
Kuri uyu wa mbere; Leta ya Burkina Faso yasohoye impapuro zo guta muri yombi uwahoze ayobora iki gihugu; Blaise Compaoré bitewe no kumukekaho kugira uruhare mu rupfu rwa Thomas Sankara na we wahoze ayobora iki gihugu ndetse ufatwa nk’intwari muri Burkina Faso no muri Afrika yose.
Abacamanza Nadoun Coulibaly na Mathieu Bonkougou bo muri Burkina Faso bemereye ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) ko ubucamanza bw’iki gihugu bwasohoye impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi Blaise Compaoré uri mu buhungiro mu gihugu cya Cote d’Ivoire nyuma y’imyigaragambyo yo kumwamagana yakozwe n’abaturage bikarangira ahiritswe ku butegetsi.
Ibizamini byakorewe umubiri wa Sankara, mu ntangiro z’uyu mwaka byagaragaje ko uyu mugabo wafatwaga nk’intwari ya Afrika yishwe arashwe.
Prosper Farama wunganira umuryango wa Sankara mu by’amategeko avuga ko yizeye ko Compaoré azashyikirizwa ubutabera.
Ati “Ndemeza ko izi mpapuro zo kumufata mpuzamahanga zizatuma akurikiranwa agakorwaho iperereza.”
Uyu munyamategeko yabwiye Reuters dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo wavanywe ku butegetsi n’abaturage akekwaho ibyaha byo kwica n’ubufatanyacyaha mu kwica.
Abantu 10 bakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rwa Sankara bari gukurikiranwa mu butabera barimo Gen Gilbert Diendéré uzwi mu bikorwa byo politiki muri Burkina Faso mu minsi ishize yari yahiritse ubutegetsi bw’inzibacyuho bwa Perezida Kafando ariko na we akurwaho n’igitutu cy’amahanga n’abaturage.
Sankara yafashe ubutegetsi muri 1983 nyuma yaje gufatwa nk’intwari y’iki gihugu n’iy’Afurika muri rusange bitewe no guharanira ubwigenge bw’uyu mugabane aho yaje guhabwa n’izina rya “Che Guevara wa Afrika”.
NIYINKURU Martin
UM– USEKE.RW
9 Comments
Ngayo nguko nyuma ya 28 Blaise agiye guhura nu ubucamanza kabisa! ! Feeling sorry for Him and his family. ….iby’isi koko ni gatebe gatoki! !
Ntamaraso ya inzirakarengane azagenda nkanyomberi Blaise yagombaga kwishyura kabisa ibyo yakoze. Ikibazo ni ukumenya niba leta ya Cote d’ivoire izamutanga kandi yari imucumbikiye.
Bishobora kuzagorana kuko umugore wa Compaoré ari ivoirienne kandi Compaoré akaba yarafashije bihagije Ouatara hamwe na forces nouvelles zo zahiritse Bagbo zibifashijwemo nabafaransa.
Ntibishoboka ko wamena amaraso y,inzirakarengane ngo birangirire aho,siku inafika tuu, na wengine kaa yeye siku zinawagogea
Erega bavandimwe muzakinishye ibindi ariko amaaso y’umuntu yo muzayatinye. Wica umuntu wibwira ko ntawe uzabimenya ariko amaherezo amaraso ye akagusama.
Ariko abazungu weee,bamwimitse bamwumvisha ko ari igihangange none dore nibo bagiye kubimuryoza koko!!!sha mwaretse mukajya murya ibishoboka ibidashoboka mukabireka!!Burkina faso nabayo nabagira inama yo kwikemurira ikibazo yonyine ubwayo ititabaje abatindi b’abafaransa.n’abandi murebe mwitegereze ,baba babashuka sha nkurunziza weeeee Tu vois ça!!!!!!!!!!!
sinkuwarashe ya………………………………………………………….
bayobozi burwanda murabe mwumva nimwe mubarirwa
kagame oyeeeeeeeeeeeeeeeee