Urubyiruko rw’umuryango ‘C’est l’Afrique’ rurashishikariza abandi gufasha
Urubyiruko rugize Umuryango witwa ‘C’est l’Afrique’ kuri uyu wa Mbere rwahaye abana barwariye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK impano zitandukanye baranasangira mu rwego rwo kubakomeza, kubaha Noheli no kubifuriza kuzagira Umwaka mushya muhire wa 2016.
Mu byo babahaye harimo ibyo kurya ndetse n’impapuro zo kwifashisha mu isuku aho baba. Uru rubyiruko ruvuga ko gukora ibikorwa by’urukundo ari inshingano zarwo ndetse ko biriya bikorwa bizakomeza no mu bindi bice by’igihugu nko mu bigo by’imfubyi, mu nkambi ndetse n’ahandi.
Abagize ‘C’est l’Afrique’ basaba urundi rubyiruko gukomeza kugira umutima ukunda abandi kandi bakarangwa no gukora kugira ngo birinde ubunebwe.
Kuri bo ngo Leta ntabwo ariyo igomba gukomeza guha abantu akazi yonyine ahubwo ngo na bo bagomba guhanga imirimo, bakayunganira.
Abagize uyu muryango mu Rwanda bafite bagenzi babo bakorera mu bindi bihugu by’Afurika, bose intego ikaba ari ugushishikariza urubyiruko guhanga imirimo no kugira umutima w’urukundo ku batishoboye.
Innocent ISHIMWE
UM– USEKE.RW