Digiqole ad

Tom Close yamuritse ibitabo 20 by’inkuru z’abana mu mafoto

 Tom Close yamuritse ibitabo 20 by’inkuru z’abana mu mafoto

Tom Close yaririmbye indirimbo yise ‘Nkunda gusoma’ afite umwana we

Muyombo Thomas benshi bazi nka Tom Close mu muziki akaba n’umuganga, yashyize hanze ibitabo bigera kuri 20 birimo inkuru z’abana mu mafoto.

Tom Close yaririmbye indirimbo yise 'Nkunda gusoma' afite umwana we
Tom Close yaririmbye indirimbo yise ‘Nkunda gusoma’ afite umwana we

Ibyo bitabo biri mu bwoko bw’igitabo cyakunzwe cyane kitwaga ‘Hobe’, ngo ni bimwe mu bizafasha abana kurushaho gusoma amagambo abirimo kubera kureba n’amafoto avuga izo nkuru.

Ku wa gatandatu tariki ya 19 Ukuboza 2015 muri Serena Hotel nibwo habaye igitaramo cyo kumurika ibyo bitabo ku bana baje ndetse n’ababyeyi babo.

Tom Close ufatanya ubuhanzi n’ubuganga, yashimiye abantu bitabiriye icyo gitaramo avuga ko ai uruhare runini bagize nk’ababyeyi kuza kureba kimwe mu gikorwa yakoze kizafasha abana benshi gukunda gusoma.

Tom Close yasobanuraga kuri kimwe mu bitabo bye
Tom Close yasobanuraga kuri kimwe mu bitabo bye
Tom Close yakomeje gusobanura kuri bimwe mu bitabo bye 20 inkuru zibirimo
Tom Close yakomeje gusobanura kuri bimwe mu bitabo bye 20 inkuru zibirimo
Arthur M. Barigye,umuyobozi mukuru wa SBD (School Books Distributor)
Arthur M. Barigye,umuyobozi mukuru wa SBD (School Books Distributor)
Augustin Gasake ni umwe mu banditsi b'ibitabo yasomaga kimwe mu bitabo bya Tom Close
Augustin Gasake ni umwe mu banditsi b’ibitabo yasomaga kimwe mu bitabo bya Tom Close

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish