AU yemeje umushinga wo kohereza ingabo zo kugarura amahoro mu Burundi
Akanama gashinzwe amahoro mu Muryango w’Afurika yunze ubumwe (AU) kemeje umushinga wo kohereza ingabo 5000 mu Burundi kugerageza kugarura amahoro nyuma y’ibibazo bihari byatewe n’uko Pierre Nkurunziza yiyamamarije kuyobora muri manda ya gatatu akanatsinda amatora.
Uyu mushinga bawugezeho mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane nyuma y’inama yari yahuje ibihugu bigize uyu muryango. Ibihugu byageze kuri uyu mushinga nyuma yo kwemeranwa ko ingabo zizajyayo zizakumira amakimbirane bivugwa ko ashobora kubyara Jenoside mu Burundi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu rivuga ko imvururu zo mu Burundi zimaze guhitana abantu 400 nk’uko Reuters yabyanditse.
Nubwo Umuryango w’Abibumbye uvuga ko ibiri kubera mu Burundi bishobora kugera kuri Jenoside, ubuyobozi bw’u Burundi bwemeza ko nta mpamvu yo kohereza ingabo yo kuko ngo nta mpamvu igaragara ihari yatuma zizajyayo.
Imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bikomeye bivuga ko hari ibimenyetso byerekana ko mu Burundi hashobora kuvuka intambara mu baturage ishobora no kuvamo Jenoside.
Kuwa Gatanu w’iki cyumweru gishize mu murwa mukuru Bujumbura hishwe abantu 80 nyuma gato y’imirwano yahuje ingabo n’abantu bitwaje intwaro bazigabyeho igitero mu birindiro byazo bibiri.
Muri iki gihe u Burundi nabwo bwohereje ingabo muri Somalia kugarura amahoro no gukumira abarwanyi ba Al Shabab bamaze igihe barigaruriye tumwe mu duce twinshi muri icyo gihugu.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
3 Comments
Ntabwo hapfuye 80 gusa!! Ni benshiiii!!! Ahitwa mukike mu ijenda barashize!! Ahitwa Mujejuru i mugamba nuko barashize nuko atari mu.mugi ngo bivugwe cyane!! Naho Genocide i Burundi izaba nihatagira igikorwa vuba
Birababaje kubona igihugu gitanga ingabo zo kugarura amahoro mukindi gihugu(somaria) kandi bo barayabuze!
Mutabare vuba kuko abantu bashize nayo masaha mwamuhaye nimenshi ubuse mugirango aracyaffite ubumuntu byarangiye yabaye Umuntu wasatani
Comments are closed.