The Ben na Priscilla mu ndirimbo bise ‘Ntacyadutanya’
Aba bombi ni bamwe mu bahanzi b’abanyarwanda bafatwa nk’abahanga babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Bashyize hanze indirimbo bahuriyemo bise ‘Ntacyadutanya’.
Mugusha Benjamin wamamaye nka The Ben muri muzika na Princess Priscilla, bakoranye iyi ndirimbo nyuma y’aho mu gihe gishize uyu muhanzikazi yakoranye indirimbo na Meddy bayita ‘Nka Paradizo’.
Uku gukorana na Priscilla, The Ben yatangarije Umuseke ko ari umwe mu bahanzikazi b’abanyarwanda bafite ubuhanga muri bo.
Yagize ati “Hari hashize iminsi abanyarwanda batumva indirimbo nshya zacu. Gusa kuri ubu nibaza ko iyo twamaze gukora iza gushimisha buri wese uzayumva.
Bamwe mu bafana b’ibihangano byacu kenshi batubaza impamvu dukorana na Priscilla aho twagashatse abandi bahanzikazi.
Ariko mbabwije ukuri, ni uko uyu muhanzikazi ari mu bahanzi dufite b’abanyarwanda b’abahanga kandi bagaragaza ejo hazaza heza ha muzika nyarwanda”.
Amwe mu makuru yandi The Ben atangaza, ni uko bidahindutse ashobora kuzaza mu Rwanda mu mpera za 2016 mu gitaramo yamaze gutumirwamo kitari cyatangazwa.
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=3I2i8k-1RWc” width=”560″ height=”315″]
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
3 Comments
Genda prisxilla uri mwiza.ubundi ukaba wifitiye nijwi ryiza.icyo nzicyo urabakosora bano bakobwa bose baba batwifatiye
U Rwanda rufite abasore bakeye too! gusa twe nkurubyiruko tubahaye impundu kandi uriya mukobwa bashatse hagira umushyira mumago doreyuko ngo yaba afite ejo heza ha muzika nyarwanda maze bagashyirahamwe impano amata akabyara amavuta
ararenzepe
Comments are closed.