Digiqole ad

Amavubi azakina bya gicuti na Leopards ya DRCongo mbere ya CHAN

 Amavubi azakina bya gicuti na Leopards ya DRCongo mbere ya CHAN

Jacques Tuyisenge rutahizamu w’Amavubi uhagaze neza muri iyi minsi kuko amaze gutsinda igitego muri buri mukino muri itanu aheruka gukinira Amavubi

Tariki ya 06 na 10 Mutarama  2016 u Rwanda ruzakina imikino ya gicuti na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Tunisia mu mikino ya gicuti igamije kwitegura irushanwa rya Afurika ry’abakinashampionat z’imbere mu bihugu byabo “CHAN” rizabera mu Rwanda hagati ya tariki 16 Mutarama na 07 Gasyantare 2016.

Jacques Tuyisenge rutahizamu w'Amavubi uhagaze neza muri iyi minsi kuko amaze gutsinda igitego muri buri mukino muri itanu aheruka gukinira Amavubi
Jacques Tuyisenge rutahizamu w’Amavubi uhagaze neza muri iyi minsi kuko amaze gutsinda igitego muri buri mukino muri itanu aheruka gukinira Amavubi

Kuko u Rwanda rutakinnye imikino yo guhatanira itike, kuko ruzakira irushanwa, rurasabwa gukina imikino myinshi ya gicuti. Ibi byasabwe n’abatoza, bishyigikirwa n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Hatumiwe RDC na Tunisia kuko biteganyijwe ko zizagera mu Rwanda mbere ya CHAN ho iminsi icumi.

Amavubi ari mu itsinda rya mberehamwe na Gabon yo muri Afurika yo hagati, ariyo mpamvu bifuje gukina n’umuturanyi wayo, Congo Kinshasa. Amavubi ari mu itsinda rimwe kandi na Maroc yo mu majyaruguru ya Africa, ariyo mpamvu bifuje gukina na Tunisia bo mu gace kamwe.

umunyaIreland Johnny Mckinstry utoza Amavubi, hamwe n’abakinnyi 32 yahamagaye, bakomeje imyitozo bakora bataha iwabo, kugeza kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Ukuboza 2015, ubwo bazafata akaruhuko k’iminsi 10, bakazongera gusubukura imyitozo tariki 28 Ukuboza 2015, ikazakorerwa i Rubavu guhera tariki ya 28 Ukuboza 2015.

Imikino ya gicuti:

Tariki 6 Mutarama 2016, Stade Umuganda

Rwanda vs RDC

Tariki 10 Mutarama 2016, Stade Umuganda

Rwanda vs Tunisia

 

Amatsinda ya CHAN:

Itsinda A: Rwanda, Cote d’Ivoire, Morocco, Gabon. (Rizakinira kuri stade Amahoro)
Itsinda B: RD Congo, Ethiopia, Cameroon, Angola (Rizakinira i Huye)
Itsinda C: Tunisia, Guinea, Niger, Nigeria (Itsinda rizakinira i Nyamirambo)
Itsinda D: Zimbabwe, Zambia, Uganda, Mali (Rizakinira i Rubavu)

UM– USEKE.RW

en_USEnglish