Urukiko rwahanishije Capt. Kabuye gufungwa amezi 5, ruhita rutegeka ko arekurwa
Kimihurura, Gasabo – Urukiko Rukuru kuri uyu wa kabiri ahagana saa cyenda rwahamije David Kabuye (wasezerewe mu ngabo ari ku ipeti rya Kapiteni) icyaha cyo gutukana mu ruhame ariko rumuhanaguraho icyaha cyo guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda. Urukiko rwamuhanishije igifungo cy’amezi atanu no gusonerwa igarama ry’urubanza kuko yaburanye afunze.
Urukiko rwahise ariko rutegeka ko arekurwa kuko igihe gishize afunze kiruta amezi atanu yakatiwe uyu munsi.
Ubushinjacyaha bwari bwasabiye uyu mugabo w’umucuruzi gufungwa imyaka 15, ntabwo bwigeze bitangaza ko bujuririye uyu mwanzuro w’Urukiko Rukuru.
Uruhande rw’uregwa rwagaragaje ibyishimo mu rukiko nyuma yo kumva umwanzuro w’Urukiko.
Umugore we Rose Kabuye ari mu batihanganye kuko yahise akoma amashyi uyu mwanzuro umaze gusomwa.
Bushingiye ku buhamya bwatanzwe n’Abatangabuhamya batandukanye barimo Abacungagereza; Ubushinjacyaha bwavugaga ko uwitwa Kabera Eraste yumvise Capt David Kabuye atuka ishyaka rya RPF avuga ko ryikuye ku batangiranye na ryo urugamba rwo kubohora igihugu abandi rikabima akazi.
Ubushinjacyaha bwavugaga kandi ko aba batangabuhamya babuhamirije ko bumvise Capt David Kabuye avuga ko yemeranya n’ibikubiye muri Film ‘Rwanda’s Untold Story’ yakozwe na BBC, ndetse akavuga ko imirambo yigeze kujya irohorwa mu kiyaga cya Rweru ari iy’Abanyarwanda babaga barashimuswe.
Ubushinjacyaha bwavugaga kandi ko umutangabuhamya witwa Nzabamwita Viateur yavuze ko Kabuye yamubwiye ko Leta yamufungiye kuba yaranze gushinja Col Tom Byabagamba na Brg Gen (Rtd) Frank Rusagara (bari kuburanira mu rukiko rwa Gisirikare).
Urukiko rwavuze ko rusanga muri aba batangabuhamya bashinja Kabuye David buri wese avuga ko yumvise avuga amagambo bamushinja ariko nta n’umwe ugaragaza ko yabivugiye mu nama cyangwa mu ruhame.
Ni amagambo y’Umucamanza wasomaga iyi myanzuro wifashishije imanza zaciwe ku bijyanye n’icyaha cyo guteza Imvururu muri rubanda nk’urubanza rwaciwe na ICTR kuwa 02 Nzeri 1998 mu rubanza rwa Akayezu Jean Paul, aho hasobanuwe ko iki cyaha gushishikariza mu ruhame harebwa niba abagejejweho amagambo (ashinjwa uregwa) bari batoranyijwe cyangwa byarakurikiranwaga n’ubonetse wese.
Umucamanza yavuze ko hashingiwe kuri izi manza; amagambo yo mu ruhame ari ayavuzwe mu buryo buranguruye kandi akavugirwa ku karubanda.
Yifashishije inyandiko y’umuhanga mu by’amategeko umucamanza yavuze ko uyu munyamategeko yasobanuye ko umuntu uteza imvururu n’imidugararo muri rubanda atavugisha umuntu ku giti cye nk’ibyakozwe na David Kabuye ahubwo ko uwakoze iki cyaha aba yabwiye rubanda.
Kabuye yemereye icyaha cyo gutukana mu ruhame
Umucungagereza Euphrem Mutamaniwa yavuze ko Kuwa 26 Gashyantare; David Kabuye yamututse ibitutsi birimo “umujura, “imbwa”, “igicucu” ndetse Kabuye na we aza kubyemerera Ubugenzacyaha n’ubwo yabihakaniye mu rukiko.
Umucamanza yavuze ko hari Abatangabuhamya barimo uwitwa Hakorimana Felix na Nyirimanzi Gregoire bahamije Kabuye gutuka uyu mucungagereza bityo ko iki cyaha cyo gutukana no gusebanya mu ruhame yagihanirwa.
Agendeye ku ngingo ya 289 yo mu mategeko ahana ibyaha mu Rwanda, Umucamanza yavuze ko icyaha cyo gusebanya no gutukana mu ruhame gihanishwa igifungo kiri hagatati y’amezi abiri n’atandatu n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500 na miliyoni eshatu cyangwa kimwe muri byo.
Umucamanza yahise avuga ko uregwa ahanishijwe igifungo cy’amezi atanu; ndetse ko Urukiko rutegetse ko Kabuye ahita arekurwa kuko aya mezi akatiwe ayamaze afunze ndetse akanasonerwa igarama ry’urukiko kuko yaburanaga afunze.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
11 Comments
Amagambo yo uyu mugabo agira menshi n’ubutaha ashobora kongera kubibazwa natisubiraho ngo afate ururimi rwe!
Naho ubundi icyi ni ikimenyetso kindi ko ubutabera mu Rwanda bugenda butera intambwe bitandukanye n’ibyo bamwe bagenda bemeza iyo aho bahungiye. Bitabaye ibyo ntabwo umucamanza yanyuranya kariya kageni n’ubushinjacyaha…..
bigaragara ko ubabajwe n uko yarekuwe, nonese tuvuge ko uri kumugirira impuhwe k ubw umunwa we?? uzage kumukorera counselling niba ubona afite ikibazo naho wiha amanota ubutabera ushingiye kuri uru rubanza gusa ahubwo urumva yaranarenganye kuko yanafunzwe igihe kirekire azira ubusa, mwana nawe rimwe ubutabera bwo mu Rwanda utitonze mwazagongana ukumva uko bumera nibwo uzabona kubuha amanota
Ahwiiiii, Yemwe yemwe noneho mwemere ko Imana itarenganya. Shimwa Mana Nyiribambe. Mwabacamanza mwe dore aho mwabereeeeye mukoze ikintu kizima. Noneho ndabashimye n’ubwo atari 100%. Imana izongere ibavugiremo na bagenzi be bazatahe dore ko haba n’abantu bateranya abandi bishakira kwihakirwa ariko bangiza isura y’abandi, ntawamenya. Muzabumve rwose murebe kure munashishoza kuko burya abantu mu bandi ni babi. Muyobewe se ko n’amashyari y’abantu yagusiga icyasha abantu bakagirango n’ukuri? Umuntu yaguteranya n’undi bigahama da, iyo ntawarebye kure ngo abisobanure neza. usibye ko abantu b’ubu, ntibasobanura cga ngo bakore analyse, ahubwo bashimishwa no gushinja, hari abakunda byacitse. Nyamuneka mujye mureba kure.
Ese uyu ntari , muri ya Liste ya aba coloneli na abagenerali batanze ubuhamya bashinja Rusagara kubangisha ubuyobozi?
Wowe Seremani, urimu bakunda byacitse. Ngo ari kuri liste? Wowe urashaka gukongeza gusa. Ntimukavuge ngo mwibagirwe ko ejo nawe ibyago byakugwirira, kuvuga uziga byiza cyane.
Uyu mucamanza ni umuhanga rwose. Yerekanyeko yize amategeko. Kuko nanjye mbisomye nkasanfa za numvise, zidakwiye gufungisha umuntu. Konereza aho Rwanda. Gahoro gahoro tuzakomeza kwiyubaka. Ibyo byose ariko kugira ngo tubigereho, ningombwa kuvuga Yego ejobundi le 18
Uko kwiyubaka uvuga ntabyo tuzageraho kuva bamwe bashaka gutegeka kugeza 2034
none se wasanze barafashe imyaka wari kuzategekamo barayiharira, cg n’ishyari ryakuzuye umutima!?!
Kabuye kabuye hita ujya gushaka ikarita y itora uzatore kuwa gatanu kandi ntuzagire ibigambo uvugira aho batorera….urumva?
Nibamufungure ajye gutora, kandi azatore ”YEGO” dore umubyeyi aramufunguje.
Umubyeyi aramufunguye!!!!! Umubyeyi wande???Niyo wivugira umubyeyi gito, cyangwa ukavuga ko ari umubyeyi wawe umufunguye byari kumvikana.
Comments are closed.