Muhanga: Ibyangombwa by’ubutaka bihangayikishije abaturage
Kutabonera ku gihe ibyangombwa by’ubutaka, kwishyurwa amafaranga y’ingurane bitinze, gusiragira mu biro bishinzwe ubutaka inshuro nyinshi, no kuba ibyangombwa by’ubutaka bitari byegerezwa abaturage ku rwego rw’imirenge ni byo aba baturage bavuga ko bibahangayikishije.
Hashize ighe kitari gito bamwe mu baturage batuye mu karere ka Muhanga, bitotombera serivisi itanoze bahabwa n’inzego zifite imicungire y’ubutaka mu nshingano zazo.
Abaturage bavuga ko kudahabwa ibyangombwa by’ubutaka bisubiza inyuma ubukungu bwabo kuko nta nguzanyo bashobora gusaba muri banki ngo bayihabwe batabanje kwerekana ibyangomba by’ubutaka, hakiyongeraho kuba ibi byangombwa bikorerwa ku rwego rw’intara aho kubera mu mirenge kuko ariho hafi y’abaturage.
Bamwe muri ba baturage baganiriye n’Umuseke, ariko batashatse ko amazina yabo avugwa mu itangazamakuru, ngo kubera umutekano wabo, bavuga ko bamaze hagati y’umwaka umwe n’itatu basaba ibyangombwa by’ubutaka, ndetse no guhinduza (Mutation) ariko bakaba batarabihabwa ku buryo dosiye zisaba inguzanyo mu mabanki nazo zahagaze.
Umwe muri bo yagize ati: “Niba serivisi nyinshi abaturage bazibonera ku rwego rw’imirenge, ibyangombwa by’ubutaka ni cyo kibazo kigoranye?”
Abaturage bavuga ko inzego zidaha agaciro iki kibazo kandi kidindiza ubukungu bw’igihugu bamwe banabisaba binginga kandi bari bazi ko ari uburenganzira bwabo.
MUNYANTWALI Alphonse, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, avuga ko kuba serivisi z’ubutaka zitari zegerezwa imirenge bidakwiye kuba urwitwazo ku bakozi bashinzwe gutanga ibyo byangombwa.
Avuga ko ahubwo harebwa uko bajya bihutisha dosiye y’ibyangombwa kugira ngo abaturage babisaba babibonere igihe kubera ko guha abaturage serivisi nziza aribyo bahemberwa.
Gusa uyu muyobozi avuga ko iki kibazo kizakemuka neza ari uko abakozi bashinzwe serivisi z’ubutaka bashyizwe ku rwego rw’imirenge.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) muri uyu mwaka wa 2015, mu turere 30 tw’igihugu, bwerekana ko abaturage bagaya uko imitangire y’ibyangombwa muri serivisi y’ubutaka ikorwa.
NSHUTIRAGUMA Espérance Umushakashatsi muri iki kigo yabivugiye mu nama yahuje abafatanyabikorwa b’Intara y’Amajyepfo n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye yabereye mu karere ka Huye.
Ikibazo cyo kutabona ibyangombwa by’ubutaka muri iyi ntara kimaze gusa n’ikiremerera abaturage kuko bamwe bavuga ko batakirirwa babibaza ku bakozi babishinzwe I Nyanza.
Bavuga ko inzego za Leta zagakwiye kwibuka ko ibyangombwa by’umutungo utimukanwa ari kimwe mu bigize ubukungu bw’igihugu ndetse ko uburyo bwashyizweho bw’ikoranabuhanga aribwo butuma ibyangombwa bitakibonekera igihe.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW-Muhanga
8 Comments
NTA SERVICE BAGITANGA KU BIRO BY’UBUTAKA NI AGASUZUGURO GUSA I NYANZA KU NTARA
mwatinze kubirebaa ahubwo ibiro by’ubutaka niba bibaho sinzi mu majyepfo y’u rwagasabo baba biyicariye gusa duhora dutuma ababishinzwe muturere bakagarukiraho twayobewe icyo tuzakora
none se ko nta mwanzuro batanga wicykorwa kugirango mumajyepfo bikosore ko ariho higanje ibibazo byo kudatangira ibyangombwa kugihe umwaka ushira ntacyo ubonye kandi bikenerwa muri bannke
sha uranyumije!!!!! ubwo urigira umwana koko wowe nabwo uzi uko bitangwa. iyo utabahaye akantu ntabwo dosiye yihuta, ujye ujyana nibura nka 50 mille urebe ko utabibona mu cyumweru kimwe kandi byanditse neza
koko ibiro by’inyanza mu butaka uvuze ukuri barya ruswa niyo mpamvu batihutisha dossier
ahhaaaaaaaa ibyo ni ibisanzwe ariko gusa bisaba ko bahwiturwa niba barya ruswa inzego zibabaze impamvu badaha services abaturage. ariko bazanabibazwa
hari igihe haba harimo abahawe umwanya batari babikwiye kandi niko biri ninako bigenda ariko hari igihe bizageraho bimenyekane
Bavandimwe ni ishyano twagushije njyewe uyu mwaka ni uwa kabiri urangiye niruka ku cyangombwa cy Ubutaka nanubu sindakibona ubu noneho nayobewe nicyo nakora kuko ibyo nasabwaga byose nabyujuje mperutse kubaza umukozi umwe i nyanza arambwira ngo ninjye kubariza mu karere ki wacu nabo barambwira nzajye i nyanza none ubu narumiwe gusa nayobewe icyo nzakora
Comments are closed.