P-FLA yahungiye ku babyeyi be atinya ‘Agatsiko ka Bulldogg’
Umuraperi Murerwa Amani Hakizimana uzwi nka P-Fla, yahungiye mu rugo rw’ababyeyi be ahunga agatsiko kari koherejwe na Bulldogg nyuma yo gusubiranya mu ndirimbo batukana ibitutsi byerekeza ku babyeyi.
Aba bahanzi bombi ni bamwe mu batangiranye itsinda rya Tuff Gangz rikora injyana ya HipHop. Iryo tsinda rikaba risigayemo Jay Polly ndetse n’abandi bahanzi bashya yazanyemo.
Uretse kuba rero batajyaga imbizi n’ubundi, byatumye buri wese ashyira hanze indirimbo irimo ibitutsi biteye isoni ngo ibyo bikaba byaratumye Bulldogg atabyihanganira ashaka kwihorera.
Mu kiganiro na Umuseke, P-Fla yatangaje ko amaze igihe yarahungiye mu rugo i wabo abantu babaga bari kumwe na Bulldogg bamutegeraga mu muhanda ujya iwe.
Yagize ati “Bulldogg yakoze indirimbo anyibasira. Mbanza gusa naho mbyirengagiza ariko bigeze aho kamere nanjye irazamuka ndamusubiza.
Gusa natangajwe cyane no guhura nawe mu muhanda ujya i wanjye ari kumwe n’agatsiko k’abasore banteze. Byanyeretse ko ibintu bitoroshye ari ibyo gufata nk’ibikomeye nkaba nisubiriye mu rugo.
Sinashatse guhangana nawe kuko nanjye mfite abasore b’inshuti zanjye banakomeje kumbwira ngo tujye kurwana nabo. Ariko njye kuva navuka sinzi ku rwana sinakunda guhangana”.
Abajijwe impavu atahise abimenyesha ubuyobozi bw’umutekano bw’aho atuye, yavuze ko ku nshuro ya kabiri aribwo yakwitabaza ubuyobozi wenda Bulldogg ashobora kuba yarabikoze bitewe n’ibyo yari yanyweye.
Ku ruhande rwa Bulldogg asanga ari ikibazo gikomeye uwo muhanzi yifite muri we ndetse asanganywe cyo guhimba inkuru mu bitangazamakuru.
Yagize ati “P-Fla ntabwo nturanye nawe, sinsangira nawe, ntabwo njya mpura nawe yewe no mu muhanda uretse kumwumva gusa.
Ayo makuru avuga se niwe muntu wenyine wabonye ako gatsiko mu muhanda?ahantu atuye se nta bashinzwe umutekano bahaba?kuki atabitabaje?
Ibyo kunsebya avuga ko ndi umutinganyi ‘Gay’ byo, njye ndubatse mfite umugore wanjye n’abana banjye. Mfite ubuzima bwanjye bwite mbayemo budahuriye na gato n’ibyo yirirwa avuga mu bitangazamakuru”.
Kuri ubu,Green P, Fireman na Bulldogg bakaba barashinze irindi tsinda rishya bise ‘Stone Church’ ari nayo ntandaro yo kwirukanwa muri Tuff Gangz na Jay Polly uvuga ko ari nawe warishinze.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW