Digiqole ad

Gaël Faye yateguye igitaramo cyo gufasha abana baba mu muhanda

 Gaël Faye yateguye igitaramo cyo gufasha abana baba mu muhanda

Gaël Faye na Alice umukoranabushake muri icyo kigo

Binyujijwe mu kigo kitiriwe Rugamba Cyprien na Rugamba Daphrose (Centre Cyprien & Daphrose Rugamba) gisanzwe gikurikirana ubuzima bw’abana bibera mu muhanda, umuhanzi Gaël Faye ufite inkomoko mu Rwanda na Congo ubu uri mu Rwanda, yateguye igitaramo cyo gufasha abo bana kwizihiza Noheli n’Ubunani kimwe nk’abandi bana bari mu miryango.

Gaël Faye na Alice umukoranabushake muri icyo kigo
Gaël Faye na Alice umukoranabushake muri icyo kigo

Ni ku nshuro ya mbere hateguwe icyo gitaramo cyo gushaka ubufasha kuri abo bana, dore ko indi myaka hajyaga hatumirwa abahanzi nyarwanda mu buryo bwo kuza gutaramana nabo gusa.

Mu kiganiro na Umuseke, Joseph Bitega umuyobozi mukuru w’iki kigo yatangaje ko ari ubwa mbere bateguye igitaramo cy’amafaranga. Ko bari basanzwe batumira abahanzi mu buryo gutaramana n’abana gusa.

Yagize ati “Iki kigo kimaze imyaka isaga hafi 23 gikora ubuvugizi ndetse kinafasha abana benshi bagiye bakurwa mu mihanda no mu miryango imwe n’imwe itari yifashije.

Muri 1990 nibwo kino kigo cyashinzwe. Gishingwa ari icyo gufasha abana bari hirya no hino mu mihanda na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itarashyirwa ku mugaragaro.

Nyuma y’aho ibereye, umubare w’abana bari ku mihanda wabaye munini. Kuri ubu muri iki kigo hamaze gucamo abana bagera ku 1800 bamwe bagiye basubizwa mu miryango abandi barangije amashuri bishakira ubuzima.

Kugeza ubu mu kigo harimo abana bagera kuri 45 ariko nabo bidatinze bashobora kubona imiryango. Niyo mpamvu rero twifuje ko twazana umuhanzi Faye mu buryo bwo gushaka gushimisha abana nubwo hari n’amafaranga agomba kuzavamo”.

Gaël Faye umaze igihe yibera mu Bubiligi dore ko yanabaye cyane mu Bufaransa, yavuze ko n’ubwo benshi mu banyarwanda bashobora kuba batazi indirimbo ze nyinshi yiteguye gushimisha abafana be bazaza kwifatanya nawe muri icyo gitaramo.

Gaël Faye na Joseph umuyobozi w'icyo kigo
Gaël Faye na Joseph umuyobozi w’icyo kigo

Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba ku wa gatandatu tariki ya 12 Ukuboza 2015 CECYDAR-FIDESCO saa 16H00 kuri Emmanuel Community Center hafi ya INILAK ku Kicukiro.

Kwinjira muri icyo gitaramo kizaba kirimo abandi bahanzi nka Eric One Key, Eric Soul, Big Mike, Natasha, K-Rollz na Angel, ni amafaranga 2000 frw ku muntu mukuru na 1000 frw ku bana n’abanyeshuri.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=02O2lMSQMW4″ width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Wow Wow, Faye mu Rwanda n’ukuri!! umva mushobora kugira ngo ndakabije mbabwiye ko umuntu uzi indirimbo za Faye azi neza ko aririmba neza kurusha Stromae nubwo we atagize amahirwe yo kumenyekana nkawe, ariko francais nziza cyane, injyana Rap inoze ukuntu ntashobora gusobanura, vraiment uyu mugabo naramwemeye cyane

    • Mu gukunda ntihabamo kugereranya iyo ugeranyije ntibiba bikiri urukundo ushobora gukunda “umutsima w’amasaka” ngakunda “umutsima w’uburo” twese tuzaba dukunda imitsima, haba hasigaye kureba intungamubiri zimo n’uburyo iyo mitsima ikoze n’ibyo ikozwemo naho ikoreshwa n’abo ba stars nicyo kimwe.

Comments are closed.

en_USEnglish