J.Sentore ngo yakuye byinshi muri ‘Rwanda Night’ i Nairobi
Mu gitaramo kiswe ‘Rwanda Night’ giherutse kubera muri Kenya mu murwa mukuru wa Nairobi ahitwa Safari Park, Jules Sentore ngo yavanyeyo byinshi bizamufasha muri muzika ye ndetse na muzika nyarwanda muri rusange.
Icyo gitaramo cyari cyateguriwe abanyarwanda baba muri icyo gihugu n’inshuti zabo, kitabiriwe n’abantu batari bake ndetse ngo bamwe batungurwa no kubona abahanzi nyarwanda bari basanzwe bumva ariko batarabona.
Nyuma y’ukoJules Sentore na Massamba bari batumiwe muri icyo gitaramo, banavuyeyo bakomereza mu kindi gitaramo cyabereye i Nyanza kiswe ‘Inyanza twataramye’.
Mu kiganiro na Umuseke, Jules Sentore yatangaje ko rimwe mu isomo yakuye muri Kenya ari uko agomba gushikama ku njyana akora ya Gakondo.
Yagize ati “Iyo umuntu ataragera hirya no hino ku isi ntabwo ashobora kumenya uburyo ibintu akora ashobora kurushaho kubiha ireme.
Mu minsi twamaze i Nairobi, hari byinshi nabonye byampaye imbaraga zo gukomeza gukora injyana nkora ndetse ahubwo nkarushaho kuyinjiramo byimye.
Hari abantu benshi bagiye bambwira uko babona muzika nyarwanda n’uko babona muzika nkora. Icyo nakuyemo rero ni uko ngomba gukora uko nshoboye injyana gakondo ikambuka imipaka”.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW