Digiqole ad

CentrAfrique : Imidugararo yagarutse kuko candidature ya Bozizé yanzwe

 CentrAfrique : Imidugararo yagarutse kuko candidature ya Bozizé yanzwe

Francois Bozize yifuzaga kongera kugaruka kuyobora Centre Afrique ariko arangirwa abamushyigikiye birara mu mihanda

Kuri uyu wa kabiri ubwo Urukiko rurinda Itegeko Nshinga rwatangazaga abemerewe kziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, François Bozizé ntayemererwe, abamushyigikiya bahise bajya mu mihanda bahashinga za bariyeri ndetse humvikana amasasu mu duce umunani twa Bangui umurwa mukuru.

Francois Bozize yifuzaga kongera kugaruka kuyobora Centre Afrique ariko arangirwa abamushyigikiye birara mu mihanda
Francois Bozize yifuzaga kongera kugaruka kuyobora Centre Afrique ariko arangirwa abamushyigikiye birara mu mihanda

Ambasade y’u Bufaransa ikoresheje ubutumwa bugufi yasabye abaturagekwirinda gupfa gutemberera aho babonye, ahubwo bakarushaho kuba maso kuko ngo umutekano wongeye kugarukamo agatotsi.

Indi candidature itaremerewe ni iya Patrice-Edouard Ngaïssona uvugwaho kuba yarabaye umuhuzabikorwa w’umutwe w’Abakirisitu witwaraga gisirikare witwa Anti-balaka wari uhanganye na Seleka y’Abasilamu.

AFP iratangaza ko kuri uriya mugoroba hagaragaye indege y’ingabo z’Umuryango w’Africa yunze ubumwe zoherejwe kugarura umutekano muri kiriya gihugu iri kuzenguruka Bangui.

Ku rundi ruhande ariko ngo abaturage bafite impungenge z’uko ibintu byarushaho kuzamba nk’uko Yolande utuye hafi y’aho amasasu yavugiye yabibwiye AFP.

Bitaganijwe ko ariya matora azaba taliki ya 27 Ukuboza uyu mwaka.

François Bozizé yategetse Centre Afrique guhera muri 2003 kugeza muri 2013 ubwo yirukanwaga na Michel Djotodia.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • INGABIRE ANNY NI MWIZI.

Comments are closed.

en_USEnglish