Digiqole ad

Lil G agiye kumurika album ya kabiri yise ‘Ese ujya unkumbura?’

 Lil G agiye kumurika album ya kabiri yise ‘Ese ujya unkumbura?’

Lil G agiye kumurika album ye ya kabiri

Karangwa Lionel wamenyekanye nka Lil G muri muzika, agiye gushyira hanze album ye ya kabiri yise ‘Ese Ujya unkumbura’ nyuma y’imyaka igera kuri ibiri nta yindi arashyira hanze.

Lil G agiye kumurika album ye ya kabiri
Lil G agiye kumurika album ye ya kabiri

Mu mwaka 2013 nibwo yashyize hanze album ye ya mbere yise ‘Nimba umugabo’ iyi akaba ari imwe mu ndirimbo yamufashije kumenyekana cyane yari afatanyije na Meddy ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Kuva icyo gihe akaba atari yakongeye kugira ikindi gitaramo ategura uretse kugaragara mu bindi bitaramo yaba yatumiwe kimwe nk’abandi bahanzi.

Mu kiganiro na Umuseke, Lil G yatangaje ko nyuma yo kuba yarashinze studio ye ko ariyo mpamvu ibyo birarane byo kudakora ibitaramo bitazongera kubaho.

Yagize ati “Mu myaka itatu yose ishize nta bitaramo nkora si uko ntabaga mfite indirimbo nshya. Ahubwo naba ndimo gushaka uburyo nazabikora ku kigero cya 80% arinjye wabigizemo uruhare.

Kuba narashinze studio yanjye, ni kimwe mu bintu bizamfasha cyane gukomeza guhereza abafana banjye ibyo banyifuzaho. Kuko kuri ubu sinkishakisha amafaranga anjyana muri studio”.

Round Music studio yashinzwe na Lil G, ikorerwamo na producer Junior Multisysteme. Amaze gukorera abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda.

Muri abo bahanzi, harimo Amag The Black mu ndirimbo ye ‘Onapo’, Senderi ‘Ikoti afatanyije na Safi Madiba’ na Mico mu ndirimbo ye yise ‘Arabyemeye’.

Muri icyo gitaramo kizaba ku itariki ya 26 Ukuboza 2015 muri Keizen Club, bamwe mu bahanzi bazaza kumufasha ni Amag The Black,Two 4 Real,Bulldogg,Diplomate,Senderi,Mico, Uncle Austin,Rafiki, TBB,Jessy na Young Grace.

Kwinjira bikazaba ari amafaranga 2000 frw ku muntu. Ku bantu 10 bazinjira mbere, ngo hari ibihembo byabateganyirijwe.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • KOMERA PETIT

Comments are closed.

en_USEnglish